Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gicurasi 2023
Ubwami bw’Ikuzo
Ibice by’inyandiko
Inyigisho yahishuwe y’Itorero ryagaruwe rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma yigisha ko abana bose b’Imana(uretse bamwe bakeya cyane ku buryo tutabavugaho hano) amaherezo bazajyanwa muri bumwe mu bwami butatu bw’ikuzo, ndetse n’ubuto muri bwo bukaba burenze imyumvire yose [Inyigisho n’Ibihango 76:89]. …
Iyindi nyigisho n’imigenzereze yihariye y’Itorero ryagaruwe ni amategeko n’ibihango byahishuwe biha abana b’Imana bose uburenganzira budasanzwe bwo kuzuza ibisabwa ku bw’urwego rw’ikuzo rusumba izindi mu bwami bwa selesitiyeli. Icyo cyerekezo kiruta ibindi (ikuzwa mu bwami bwa selesitiyeli) ni intumbero y’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. …
… Mu ikuzo rya “selesitiyeli” hari inzego eshatu, urusumba izindi muri zo ni ikuzwa mu bwami bwa selesitiyeli. …
Umugambi w’Imana, ushingiye ku kuri guhoraho, usaba ko ikuzwa rishobora kugerwaho binyuze mu budahemuka ku bihango by’ugushyingiranwa guhoraho hagati y’umugabo n’umugore mu ngoro ntagatifu gusa, amaherezo akaba ari ko gushyingiranwa kuzabaho ku ndahemuka zose. …
Urubanza rwa nyuma ntabwo ari isuzuma ry’igiteranyo rusange cy’ibikorwa byiza n’ibibi gusa: ibyo twakoze. Rushingiye ku ngaruka ya nyuma y’ibikorwa n’ibitekerezo byacu: ibyo twahindutse. Twuzuza ibisabwa ku bw’ubugingo buhoraho binyuze mu rugendo rw’ uguhinduka. …
Kubera Yesu Kristo n’Impongano Ye, iyo dukoze amakosa muri ubu buzima, dushobora kwihana no kongera gusubira mu nzira y’igihango yerekeza ku cyo Data wo mu Ijuru atwifuzaho.
© 2023 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, November 2023. Language. 19050 716