2021
Yesu Kristo Yadukijije Icyaha n’Urupfu
Mata 2021


“Yesu Kristo Yadukijije Icyaha n’Urupfu,” Liyahona, Mata 2021

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mata 2021

Yesu Kristo Yadukijije Icyaha n’Urupfu

Kubera igitambo Cye, twese dufite amahirwe yo kubona amahoro n’ibyishimo bihoraho.

Ifunguro rya nimugoroba rya Nyuma

Christ Creating the Earth [Kristo Ari Kurema Isi], ya Robert T. Barrett

Tuvuga Yesu Kristo nk’Umukiza wacu. Ni ukubera ko Yishyuye ikiguzi cy’ibyaha byacu kandi yatsinze ububasha bw’urupfu. Yaradukijije! Igitambo cye kuri twe, cyitwa Impongano, ni ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi cyigeze kibaho. Kubera We, urupfu ntabwo ari rwo herezo. Kubera We, dushobora kubabarirwa ibyaha byacu, tukongera kwezwa, no gukura neza buri munsi.

Yesu Kristo Yari Imfura

Mbere yo kuza ku isi, twabanaga n’ababyeyi bacu bo mu ijuru. Nk’imfura, Yesu Kristo yafashije kurema iyi si nziza. Yatorewe kutubera Umukiza kandi yemera kuvukira ku isi kugira ngo ashobore gutanga urugero rwiza, yigishe inkuru nziza Ye, kandi yuzuze Impongano kuri twe.

Yesu Kristo asengera i Getsemani

O My Father [O Data], ya Simon Dewey

Yesu Kristo Yishyuye Ibyaha Byacu

Ubwo Yesu yari amaze kumenya ko azapfa bidatinze, yagiye mu busitani bwitwa Getsemani gusenga. Muri iryo sengesho, Yatangiye kwishyura ikiguzi cy’ibyaha byacu. Yababajwe ku bushake kugira ngo tutababara—niba twihannye. Mu gihe turetse ibyaha byacu ahubwo tugakurikira Umukiza, dushobora kubona imbabazi n’ugukira. Kubera ibyo yaboneye muri Getsemani, Yesu yumva neza uko bimeze kuba buri wese muri twe. Yumvise agahinda, uburwayi, n’ububabare bwacu bwose. Iki ni igice cya mbere cy’Impongano.

Ugushyingurwa kwa Kristo

The Burial of Christ [Ugushyingurwa kwa Kristo], ya Carl Heinrich Bloch

Yesu Kristo Yatsinze Urupfu

Nyuma y’isengesho Rye i Getsemani, Yesu yaragambaniwe, arafatwa, anakatirwa urwo gupfa abambwa ku musaraba. N’ubwo yari afite imbaraga zose, Yesu yemeye gupfira ku musaraba. Abayoboke be m’urukundo bashyize umurambo We mu mva. Ntibamenye ko n’ubwo umubiri we wapfuye, Roho Ye yari ikiri nzima mu isi ya roho. Nyuma y’iminsi itatu, Yesu yongeye kuba muzima aranabasura, ahamya ko ashobora gutsinda urupfu. Ibi byarangije Impongano. Kubera ko Yesu yazutse, buri wese muri twe azongera kubaho nyuma yo gupfa.

Kristo na Mariya ku mva

He Lives [Abaho], ya Simon Dewey

Igisobanuro cya Noheli na Pasika

Hafi isi yose yizihiza iminsi mikuru ibiri idufasha kwibuka Impongano ya Yesu Kristo. Mu gihe cya Noheli, twibukana inyiturano ko Yesu yemeye kwakira ubutumwa bwo kuza ku isi, n’ubwo harimo kubabara no kudupfira. Pasika yizihiza intsinzi y’Umukiza ku cyaha n’urupfu, biduha ibyiringiro by’ejo hazaza h’umunezero bihoraho.

Kristo ahamagara Petero na Andereya

Christ Calling Peter and Andrew [Kristo Ahamagara Petero na Andereya], ya James Taylor Harwood

Ni iki Ibyanditswe bitagatifu bivuga ku Mpongano y’Umukiza?

Kubera ko Yesu atuzi mu buryo butunganye, ashobora “kudutabara,”cyangwa kudufasha (reba Aluma 7:11–12).

Umukiza yumva akababaro n’agahinda kacu (reba Yesaya 53:2–5).

Imana yohereje Yesu kugira ngo adukize kuko Imana ikunda buri wese muri twe (reba Yohana 3:16–17).

Yesu yasengeye abayoboke Be, natwe turimo, kugira ngo turindwe ikibi no kuba umwe na We na Data wo mu Ijuru (reba Yohana 17).

Umukiza wacu araduhamagarira kumukurikira no kumugarukira (reba Inyigisho n’Ibihango 19:16–19, 23–24; 132:23).