“Gukora Imihamagaro y’Itorero Liyahona, Werurwe. 2022.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Werurwe 2022
Gukora Imihamagaro y’Itorero
Abayobozi b’Itorero basaba abanyamuryangogufasha mu nshingano zihariye zizwi nk’ ”imihamagaro’ Imihagamagaro iha abanyamuryango amahirwe yo gufasha abandi kandi bakegera Imana.
Iyo dukorera itorero mu mihamagaro yacu, dufasha Imana gusoza umurimo wayo. Twigisha abandi ibyerekeye Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo kandi tugafasha abo twigisha kubegera. Kandi natwe duhabwa umigisha uko dufasha twizeye
Kwakira Imihamagaro
Abo bafasha mu rusengero bahamagarwa n’Imana. Abayobozi b’itorero basengera guhumekwaho kugira bamenye uwo basaba gufasha muri buri muhamagaro Umuyobozi noneho agasaba umunyamuryango gufasha kandi agasobanura inshingano z;uwo muhamagaro. Abanyamuryango bashyigikirirwa mu ikoraniro ry’Itorero aho abanyamuryango b’ishami batanga ijwi ryo kumushyigikira. Ibi biba bivuga ko bifuza gushyigikira umuntu uhamagawe. Uwo munyamuryango noneho agahabwa umugisha n’umuyobozi ufite ubutambyi. Ibi byitwa ”kwemezwa” Umunyamuryango agahabwa ububasha bwo gufasha mu muhamagaro n’indi migisha kugira ngo bimufashe gufasha abandi.
Abepiskopi
Umwepiskopi ni umuyobozi wa paruwasi. (Mu ishami, umuyobozi w’ishami aba afite umwanya w’umwepiskopi Umukuru w’urumambo asabira umunyamuryango ufite ubutambyi ubikwiriye guhamagarirwa kuba umwepiskopi, Ubuyobozi Bukurubbwemeza umuhamagaro. Umwepiskopi noneho agashyigikirwa maze akemezwa kugira ngo afashe Noneho agahabwa imfuguzo z’ubutambyi, bikaba bisobanura ko afite ubushobozi bwo kuyobora paruwasi. Nk’umushumba, afasha kandi akayobora abanyamuryango bose ba paruwasi.
Ubuyobozi
Amahuriro y’abatambyi n’amatsinda y’Umuryango Uruhura , Inkumi, Abana, n’Ishuri ryo ku cyumweru bigira ubuyobozi, ubusanzwe umuyobozi n’abajyanama babiri. Abayobozi b’Ihuriro ry’abakuru bahamagarwa kandi bakemezwa n’ubuyobozi bw’urumambo Ubuyobozi bwa paruwasi asaba abanyamuryango gufasha mu bundi buyobozi muri paruwasi kandi bukamwemeza. Abayobozi bose bafashiriza abanyamuryango mu mu mahuriro no mu matsinda. Bafasha abanyamuryango mu byo bakeneye kandi bakabafasha kwumva urukundo rw’Imana.
Indi mihamagaro
Indi mihamagaro y’itorero irimo kwigisha, gufasha mu ndirimbo, kubika inyandiko, gutegura gahunda z’urubyiruko n’abana, no gufasha mu bundi buryo. Buri muhamagaro mu Itorero ni ingenzi kandi uha abanyamuryango amahirwe yo gufasha abandi no gukorera Imana. Uko twese dukorera hamwe kugira ngo twuzuze imihamagaro yacu, dukomeza abandi kandi dufsha Itorero gukura.
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, Mutarama 2022 Kinyarwanda. 18296 716