2022
Igikorwa cyo gufasha Abakene n’Abihebye—Ibice
Ugushyingo 2022


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ugushyingo 2022

Igikorwa cyo gufasha Abakene n’Abihebye

Ibice

Ishusho
Oaks data-poster quote

Imibereho myiza yisumbuye na serivisi yo kuzahura bagenzi bacu byigishwa kandi bigashyirwa mu bikorwa n’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma natwe nk’abanyamuryango baryo. Nk’urugero, twiyiriza ubusa ku cyumweru cya mbere cya buri kwezi kandi tugatanga inkunga nibura ingana n’amafunguro tutariye kugira ngo dufashe abakennye mu matorero yacu. Itorero kandi ritanga inkunga nini ku bwo kuzahura abantu n’izindi serivisi ku isi yose.

Uretse ibyo byose Itorero rikora mu buryo butaziguye, serivisi nyinshi zo kuzahura abana b’Imana ku isi hose zikorwa n’abantu n’ibigo bidafite aho bihurira n’Itorero ryacu. …

Itorero rya Yesu Kristo ryiyemeje gufasha abakennye, kandi na none ryiyemeje gufatanya n’abandi muri uwo muhate.

Icyahishuwe cya vuba cyigisha ko Umukiza wacu Yesu Kristo, ari urumuri nyakuri rumurikira buri muntu uje mu isi [Inyigisho n’Ibihango 93:2]. Ku bw’ibi, abana bose b’Imana bamurikirwa kuyikorera no gufashanya hagati yabo uko babishoboye kose mu bumenyi no mu bushobozi bwabo.

… Abenshi muri twebwe dukwiye kwibuka ibyiza bikorwa n’abandi kandi tukabishyigikira uko tubonye umwanya n’uburyo bwo kubikora. …

Ndahamya Yesu Kristo, nyiri urumuri na Roho biyobora abana bose b’Imana mu gufasha abakene n’abihebye mu isi yose.

Capa