“Imiryango Ni Ihoraho,” Liyahona, Mutarama 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mutarama 2023
Imiryango Ni Ihoraho
Umuryango ni igice cy’ingenzi cya sosiyete n’Itorero. Abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bemera ko imiryango ishobora kuba ihoraho. Dukora kugira ngo dukomeze imiryango yacu ku isi. Dufite kandi ukwizera ko dushobora kwakira umugisha w’umuryango uhoraho.
Umuryango w’Imana
Abantu bose ni abahungu n’abakobwa ba roho b’ababyeyi bo mu ijuru. Twese turi igice cy’umuryango w’Imana. Twese dufite kamare y’ubumana n’iy’igeno. Nitubaho mu bukiranutsi, dushobora gusubira kubana na Data wo mu Ijuru nk’igice cy’umuryango We iteka ryose.
Imiryango Ihoraho
Iyo umugabo n’umugore bashyingiranwe mu ngoro y’imana bakanubahiriza ibihangobyabo, ugushyingiranwa kwabo kuzaramba ubuziraherezo. Uyu mugenzo w’ingoro y’Imana witwa iyomekanywa. Abana bavuka nyuma y’uko ababyeyi babo bomekanyijwe bavukira mu gihango. Abana bavuka mbere y’uko ababyeyi babo bomekanyijwe bashobora komekwa kuri bo mu ngoro y’Imana kugira ngo bashobore kuba umuryango iteka ryose. Abanyamuryango b’Itorero bakora amateka y’umuryango n’umurimo wo mu ngoro y’Imana kugira ngo bashobore komekanya imiryango yabo hamwe mu bisekuru byose. Umugisha w’umuryango uhoraho ushobozwa kubera Yesu Kristo n’Impongano Ye.
Ugushyingiranwa
Ugushyingiranwa hagati y’umugabo n’umugore kwimitswe n’Imana. Inkuru nziza ya Yesu Kristo yigisha abagabo n’abagore kuberana indatenguha n’indahemuka mu bihango by’ugushyingiranwa kwabo. Bakwiye kuba abanyakuri mu bitekerezo, mu mvugo, no mu bikorwa. Ugushyingiranwa ni ubufatanye bungana, kandi abashakanye bakwiye gushyigikira, guhumuriza, no gufashanya.
Ababyeyi n’Abana
Imana yategetse Adamu na Eva kubyara abana. Abayobozi b’Itorero bigishije ko iri tegeko rikiriho. Ababyeyi b’abagore n’aba bagabo bakorera hamwe mu kurera abana babo mu rukundo no mu bukiranutsi (reba Inyigisho n’Ibihango 68:25–28). Abana bigishwa kubaha no kumvira ababyeyi babo (reba Kuva 20:12).
Kwigisha no Kwiga
Ababyeyi bigisha abana babo gukunda Imana no kumvira amategeko Yayo. Ubuzima bw’umuryango buduha inzaho zo kumva umunezero no kwiga ukwihangana n’ukutikunda. Iyi mico idufasha kurushaho guhinduka nk’Imana no kudutegura kubaho mu byishimo nk’imiryango iteka ryose.
Gukomeza Imiryango
Bisaba umurimo, ubwitange n’ukwihangana kugira ngo wubake umuryango ushimishije. Amahame y’Inkuru Nziza nk’ukwizera, isengesho, imbabazi, umurimo n’ukwinezeza mbonezamuco bishobora kudufasha kubona umunezero mu buzima bw’umuryango. Dushobora kandi kwakira icyahishuwe bwite kugira ngo tumenye uko dukomeza imiryango yacu.
Imigisha Iboneka kuri Bose
Ntabwo ari buri wese ugira urwaho rwo kuba ugize umuryango uboneye hano ku isi. Ariko Imana yasezeranyije ko buri wese wubahiriza amategeko Yayo azahabwa imigisha yose y’umuryango uhoraho. Dushobora kumugirira icyizere kandi tukagira ukwizera mu gihe Cye.
© 2023 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, January 2023. Language. 18904 716