“Ibyifashishwa bigenewe Urubyiruko n’Abana,” Liyahona, Gashyantare 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gashyantare 2023
Ibyifashishwa bigenewe Urubyiruko n’Abana
Ababyeyi bafite inshingano y’ibanze yo kwigisha abana babo ibyerekeye Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye. Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma rifite amatsinda, gahunda n’ibindi byifashishwa kugira ngo bifashe ababyeyi mu mihate yabo. Bari kumwe, ababyeyi, abayobozi b’Itorero n’inshuti bashobora gufasha abana bose n’urubyiruko kuza kuri Kristo.
Ishuri ry’ibanze
Ishuri ry’Ibanze ni itsinda ry’Itorero rigenewe abana bafite kuva ku mezi 18 kugeza ku myaka 11. Mu Ishuri ry’Ibanze, abana biga ibyerekeye Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye binyuze mu masomo, umuziki n’ibikorwa. Ishuri ry’Ibanze rishobora gufasha abana kwiyumvamo urukundo rw’Imana ibafitiye.
Amahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni n’amashuri y’Urubyiruko rw’Abakobwa
Muri Mutarama y’umwaka abana buzuza imyaka 12, bava mu Ishuri ry’Ibanze bajya mu mahuriro y’Ubutambyi bwa Aroni (ku bahungu) cyangwa amashuri y’Urubyiruko rw’Abakobwa (ku bakobwa). Mu mahuriro n’amashuri yabo, urubyiruko rukomeza gukomeza ubuhamya bwarwo no gukorera abandi.
Gahunda y’Abana n’Urubyiruko
Mu bugimbi Bwe, Yesu Kristo “akomeza kugwiza ubwenge, abyiruka ashimwa n’Imana n’abantu” (Luka 2:52). Gahunda y’Abana n’Urubyiruko ifasha abanyamuryango b’Itorero bakiri bato gukurikiza urugero rwa Kristo. Bariga kandi bagakura mu bice byose by’ubuzima bwabo—mu buryo bwa roho, bwa sosiyete, bw’umubiri, kandi n’ubw’ubwenge.
Amagazeti y’Itorero
Igazeti y’Itorero igenewe abana ni igazeti yitwa Inshuti . Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko ni igazeti igenewe urubyiruko. Aya magazeti akubiyemo inkuru, inyigisho n’ibikorwa byandikiwe by’umwihariko abana n’ingimbi n’abangavu.
Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko igitabo cy’Ifashayobora
Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko: Ifashayobora rigenewe Gukora Amahitamo yigisha urubyiruko ibyerekeye ukuri kw’inkuru nziza. Ibigisha uko bafata ibyemezo bizabafasha gukurikira Yesu Kristo. Inakubiyemo kandi ibisubizo ku bibazo urubyiruko rwagira byerekeye uko rubaho mu nkuru nziza.
Isomero ry’Inkuru Nziza
Isomero ry’Inkuru Nziza rifite ibyifashishwa nyamibare byinshi, harimo amavidewo, umuziki, inkuru z’icyanditswe gitagatifu n’ibikorwa. Rinakubiyemo kandi ibyifashishwa kugira ngo bifashe ababyeyi n’abayobozi kwigisha amahame y’inkuru nziza. Ibi byifashishwa biboneka mu Isomero ry’Inkuru Nziza kuri ChurchofJesusChrist.org no muri porogaramu y’Isomero ry’Inkuru Nziza.
Ibiterane FSY
Guhera mu mwaka buzuza imyaka 14, urubyiruko rutumirwa kwitabira ibiterane bya Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko (FSY). Ibi byabarore bikubiyemo ibikorwa n’amashuri afasha gukomeza ukwizera muri Yesu Kristo no gufasha urubyiruko gukura mu buryo bwa roho, sosiyete, umubiri n’ubw’ubwenge.
© 2023 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, February 2023. Language. 18910 716