“Ukwizera muri Yesu Kristo,” Liyahona, Mata 2023.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mata 2023
Ukwizera muri Yesu Kristo
Kugira ukwizera muri Yesu Kristo ni ihame rya mbere ry’Inkuru Nziza (reba Ingingo z’Ukwizera 1:4). Ukwizera kwacu kuzadufasha gukora amahitamo azatuganisha ku gusubira kwa Data wo mu Ijuru. Dushobora gukora kugira ngo dukomeze ukwizera kwacu ubuzima bwacu bwose.
Ukwizera Ni Iki?
Ukwizera ni ukwemera guhamye cyangwa kugirira icyizere ikintu runaka. Kugira ukwizera bikubiyemo kwiringira no kwemera ko ibintu ari ukuri, n’iyo twaba tudashobora kubibona cyangwa kubisobanukirwa neza (reba Abaheburayo 11:1; Aluma 32:21).
Ukwizera Gushingiye muri Yesu Kristo
Kugira ngo kutuyobore ku gakiza, ukwizera kwacu kugomba gushingira muri Yesu Kristo nk’Umukiza n’Umucunguzi wacu. Kugira ukwizera muri Kristo bisobanura kugira icyizere muri We. Bisobanuye kwishingikiriza bisesuye kuri We—kugirira icyizere mu bubasha Bwe, ubwenge Bwe n’urukundo Rwe. Bikubiyemo kandi kwemera no gukurikiza inyigisho ze.
Kongera Ukwizera Kwacu
Ukwizera ni impano iva ku Mana, ariko tugomba kugushakisha no guharanira kukugumana. Dushobora kongera ukwizera kwacu dusenga kandi twiga ibyanditswe bitagatifu n’inyigisho z’abahanuzi b’iminsi ya nyuma. Tunashimangira ukwizera kwacu kandi uko tubaho mu bukiranutsi kandi twubahiriza ibihangobyacu.
Kubaho mu Kwizera
Ukwizera kurenze ukwemera gusanzwe. Kurimo gushyira mu bikorwa uko kwemera. Twerekana ukwizera kwacu mu buryo tubayeho. Ukwizera muri Yesu Kristo kudutera gukurikiza urugero Rwe rutunganye. Ukwizera kwacu kutuganisha ku kumvira amategeko, kwihana ibyaha byacu, gukora no kubahiriza ibihango.
Ukwizera Gushobora Kugeza ku Bitangaza
Ukwizera nyakuri kuzana ibitangaza, bishoboka ko byabamo amayerekwa, inzozi, gukizwa, n’izindi mpano zituruka ku Mana. Ibyanditswe bitagatifu birimo inkuru nyinshi z’abantu bakiriye ibitangaza bivuye kuri Nyagasani kubera ukwizera kwabo muri We. Reba “Igitangaza” muri Guide to the Scriptures ku bw’ingero.
Ukwizera Gushobora Kuzana Amahoro
Kugira ukwizera mu Mana no mu mugambi w’agakiza Wayo bishobora kudukomeza mu mbogamizi zacu. Ukwizera gushobora kuduha imbaraga zidufasha kujya mbere no guhangana n’ibizazane dufite ubutwari. N’iyo ahazaza haba hateye impungenge, ukwizera kwacu mu Mukiza gushobora kuduha amahoro.
Ukwizera muri Yesu Kristo kujyana ku Gakiza
Gukoresha ukwizera muri Kristo bizatuganisha ku gakiza kacu. Kristo yaduteguriye inzira yo kwakira ubugingo buhoraho. Uko tubaho mu kwizera muri We, dushobora kubabarirwa ibyaha byacu kandi tugasubira kubana n’Imana.
© 2023 by Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, April 2023. Language. 19006 716