2023
Roho Mutagatifu Ashobora Kudufasha
Kamena 2023


“Roho Mutagatifu ashobora kudufasha,” Liyahona, Kamena 2023.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kamena 2023

Roho Mutagatifu Ashobora Kudufasha

umugabo wicaye areba izuba rirasa

Roho Mutagatifu ni umwe mu bagize Ubumana. Ibyanditswe bitagatifu na byo bivuga ko ari Roho, Roho Mutagatifu, cyangwa Umuhoza. Uko twiga kumva ijwi Rye, azaduhamiriza Yesu Kristo kandi adufashe kwiga ukuri kw’inkuru nziza.

Umwe mu bagize Ubumana

Data wo mu ijuru, Yesu Kristo, na Roho Mutagatifu ni Ubumana. Baradukunda kandi bakorana mu bumwe kugira ngo umugambi w’agakizaushyirwe mu ngiro. N’ubwo Data wo mu ijuru na Yesu Kristo bafite imibiri y’inyama n’amagufa, Roho Mutagatifu we nta byo afite. Ni roho.

ishusho yo mu kirahuri ya Data na Mwana

Umuhamya wa Data na Mwana

Roho Mutagatifu “uhamiriza Data na Mwana “(2 Nefi 31:18). Ibi bivuga ko dushobora kwakira ubuhamya bwa Data wo mu ijuru na Yesu Kristo binyuze muri Roho Mutagatifu.

Ahamya Ukuri

Roho Mutagatifu ahamya ukuri kose. Azadufasha kumenya ko inkuru nziza—harimo umugambi w’agakiza, amategeko y’Imana, Ukugarurwa, n’Impongano ya Yesu Kristo—ari ukuri. Azakomeza ubuhamya bwacu uko dukomeza gusenga, dukurikiza amategeko, kandi tukiga inkuru nziza.

ikiganza gifashe busole

Aratuyobora Akanaturinda

Roho Mutagatifu ashobora kutuyobora mu myanzuro yacu akanarinda imibiri na roho byacu akaga. Azadufasha kubona ibisubizo ku bibazo byacu nidusenga ngo dukore ibiri byo. Azahora atuyobora mu gukora icyiza (Inyigisho n’Ibihango 11:12).

Araduhoza

Roho Mutagatifu rimwe na rimwe bavuga ko ari “Umuhoza” (Yohana 14:26). Ashobora kutwuzuzamo “ibyiringiro n’urukundo rudakemwa” (Moroni 8:26) igihe duhangayitse, tubabaye, cyangwa dufite ubwoba. Uko adufasha kwiyumvamo urukundo rw’Imana dushobora kudacika intege ubundi tugakomezwa mu bigeragezo byacu.

Impano ya Roho Mutagatifu

Nyuma y’uko tubatijwe, twakira impano ya Roho Mutagatifu mu mugenzo witwa ukwemezwa. Iyo tumaze kwakira iyi mpano, dushobora kugira umubano uhoraho wa Roho Mutagatifu igihe cyose tubayeho mu bukiranutsi.

umugore usoma ibyanditswe bitagatafu

Igishushanyo cyashushanyijwe na J. Kirk Richards

Uko Twumva Roho Mutagatifu

Roho Mutagatifu ashobora kuvugana n’abantu mu buryo butandukanye. Ubu bushobora kuba ibyiyumviro bihumuriza cyangwa ibitekerezo ku bijyanye n’icyo kuvuga cyangwa gukora. Uko dusenga dusaba ubujyanama kandi tunatega amatwi inamabyifuzo ze, dushobora kwiga uburyo atuvugishamo.