2023
Imitunganyirize y’Itorero rya Yesu Kristo
Ukwakira 2023


Imitunganyirize y’Itorero rya Yesu Kristo,” Liyahona, Ukwakira 2023.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ukwakira 2023

Imitunganyirize y’Itorero rya Yesu Kristo

Ishusho
igihangano cya Yesu Kristo

The Lord Jesus Christ [Nyagasani Yesu Kristo], cyahanzwe na Del Parson

Yesu Kristo ni we muyobozi mukuru w’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma. Amurikira abahanuzi n’intumwa kugira ngo bayobore Itorero muri iki gihe, nk’uko yabikoze mu bihe by’Isezerano Rishya. Bunganirwa n’abandi bayobozi b’Itorero.

Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ni Itorero ry’Umukiza. “Ryubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, Yesu Kristo ubwe ni we buye rikomeza imfuruka” (Abefeso 2:20). Ibi bisobanuye ko ari igice cy’urufatiro cy’ingirakamaro kuruta ibindi. Ayobora Itorero binyuze mu bahanuzi n’intumwa yatoranyije ngo babe abayobozi.

Ishusho
Ubuyobozi bwa Mbere

Ubuyobozi bwa Mbere

Umuyobozi w’Itorero ni umuhanuzi w’Imana ku isi uyu munsi. Ni Intumwa nkuru kandi ni na we muntu wenyine ku isi wakira amahishurirwa yo kuyobora Itorero ryose. Nyagasani aramumurikira kugira ngo amenye Intumwa ebyiri zo guhamagara ngo zibe abajyanama be. Ni bo bagize Ubuyobozi bwa Mbere. Bose uko ari batatu ni abahanuzi, bamenya, n’abahishura.

Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri

Abanyamuryango b’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri na bo ni abahanuzi, bamenya, n’abahishura. Bahamagariwe kuba abahamya badasanzwe ba Yesu Kristo. Bagenda ku isi hose bigisha kandi bahamya ibijyanye na We. (Reba Inyigisho n’Ibihango 107:23,33.)

Amahuriro y’Aba Mirongo Irindwi

Abagize Aba Mirongo Irindwi na bo bahamagarirwa kuba abahamya ba Yesu Kristo (reba Inyigisho n’Ibihango 107:25). Bafasha Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri kwigisha inkuru nziza no kubaka Itorero ku isi hose.

Ishusho
Abayobozi bagirana inama hamwe

Ifoto yafotowe na Machiko Horii

Abayobozi b’Ibanze

Abagize Ubuyobozi bwawe bw’urumambo cyangwa bw’akarere, ubwepiskopi cyangwa ubuyobozi bw’ishami, ndetse n’ubuyobozi bw’ihuriro ry’abakuru n’ubw’umuryango w’ihumure na bo bahamagawe n’Imana. Bashobora kugufasha kwiga ndetse no gukurikiza inkuru nziza Ushobora kwiga ibijyanye n’imwe muri iyo mihamagaro mu nkuru yo muri Werurwe 2022 ijyanye n’iby’Ibanze by’Inkuru Nziza yitwa, “Gukora Imihamagaro y’Itorero.”

Capa