2023
Umusangirangendo Wacu Uhoraho
Ugushyingo 2023


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gicurasi 2023

Umusangirangendo Wacu Uhoraho

Ibice by’inyandiko

Ishusho
alt text

Dukeneye, kandi muzakenera, ubusabane buhamye bwa Roho Mutagatifu. Ubu, turabyifuza, nyamara biturutse mu bunararibonye tuzi ko bitoroshye kubigeraho. Twese dutekereza kandi tuvuga ndetse tugakora ibintu bishobora kubabaza Roho mu buzima bwacu bwa buri munsi.

Iyo ibyo bibaye, nk’uko bizaba, dushobora kwiyumvamo ko Nyagasani atabyishimira. Kandi dushobora no gushukwa no kwiyumvamo ko turi twenyine. …

Nusanga wowe ubwawe bikugora kwiyumvamo Roho Mutagatifu, watekereza byimbitse niba wenda hari ikintu bishoboka ko wakwihana kandi ukabonera imbabazi. Ushobora gusenga ufite ukwizera kugira ngo umenye icyo wakora kugira ngo wezwe bityo rero ubashe kurushaho kwemererwa kugira ubusabane na Roho Mutagatifu.

Niba wifuza kwakira ubusabane na Roho Mutagatifu, ugomba kubishakana impamvu nziza. Intego zawe zigomba kuba intego za Nyagasani. Niba impamvu zawe zirimo ukwikunda cyane, uzasanga bikugora kwakira no kwiyumvamo inamabyifuzo za Roho.

Urufunguzo ku bwanjye no ku bwanyu ni ugushaka ibyo Umukiza ashaka. Impamvu zacu zikeneye kugendera mu rukundo ruzira inenge rwa Kristo. …

… Roho Mutagatifu ari koherezwa ku banyamuryango b’ibihango b’indahemuka b’Itorero rya Yesu Kristo. Ubu, ubunararibonye bwawe buzaba umwihariko, kandi Roho azakuyobora mu buryo bujyanye n’ukwizera kwawe n’ubushobozi bwo kwakira icyahishuwe cyawe n’icy’abo ukunda kandi ukorera. Nsenze mbikuye ku mutima ko icyizere cyanyu kiziyongera.

Capa