2023
Kwitegura Kujya mu Ngoro
Ukuboza 2023


“Kwitegura Kujya mu Ngoro,” Liyahona, Ukuboza 2023.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ukuboza 2023

Kwitegura Kujya mu Ngoro

abantu bagana Ingoro ya Ogden muri Utah

Ifoto y’Ingoro ya Ogden muri Utah yafotowe na Mark Brunson

Mu ngoro z’Itorero rya Yesu Christo ry’Abera b’ Iminsi ya Nyuma dushobora kwakira ibihango n’imigenzo ku bwacu ndetse no ku bwa ba sogokuruza bacu. Tujya mu ngoro kwerekana urukundo rwacu no gushimira Data wo mu Ijuru na Yesu Kristo. Dushobora kwitegura kujya mu ngoro twiga kandi tugakurikiza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ku makuru yisumbuyeho ajyanye n’ingoro, reba inkuru y’iby’Ibanze ku Nkuru Nziza “Umurimo wo mu Ngoro” mu butumwa bw’Ukwakira 2021 buturuka muri Liyahona.

amagambo yanditse hanze y’Ingoro ya Durban muri Afurika y’Epfo

Ifoto y’Ingoro ya Durban muri Afurika y’Epfo yafotowe na Matthew Reier

Inzu ya Nyagasani

Ingoro zitwa “inzu ya Nyagasani.” Ni ahantu hera aho dushobora kumva Roho w’Imana n’urukundo idukunda. Ni ahantu kandi dushobora kugirana ibihango n’Imana no kwakira imigenzo yihariye bidutegurira kugira ubuzima bwi’teka. (Ibihango ni amasezerano yera hagati y’Imana n’abana bayo.) Kuba abizerwa ku bihango byacu no kwakira iyi imigenzo bidufasha kugirana umubano wihariye na Data wo mu ijuru na Yesu Kristo.

urubyiruko ruhagaze hanze y’Ingoro ya Guayaquil muri Ecuador

Ifoto y’Ingoro ya Guayaquil Ecuador muri Utah yafashwe na Janae Bingham

Ni Inde Ushobora Kujya mu Ngoro?

Abanyamuryango b’Itorero bashobora kubatirizwa abapfuye guhera mu mwaka bujurijemo imyaka 12. Umunyamuryango ashobora kwakira ingabire niba afite nibura imyaka 18, niba amaze nibura umwaka mu Itorero, kandi akaba yifuza kugirana ibihamgo n’Imana no kubyubahiriza (reba Igitabo cy’Amabwiriza Rusange: Gufashiriza mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma, 27.2.2, ChurchofJesusChrist.org). Umugabo n’umugore bamaze kubona ingabire mu ngoro bashobora komekanywa (gushyingirwa) ubuziraherezo mu ngoro.

Ibihango n’Imigenzo

Uzagirana ibihango n’Imana kandi wakirire imigenzo mu ngoro. “Kwinjira mu mubano w’igihango n’Imana biduhuza na Yo mu buryo bworoshya ibintu byose byerekeranye n’ubuzima” (Russell M. Nelson, “Muneshe Isi kandi Mubone Uburuhukiro,” Liyahona, Ugushyingo. 2022, 97). Umugenzo ni igikorwa gitagatifu gikorwa mu bushobozi bw’ubutambyi. Imigenzo ifite igisobanuro cyimbitse mu bya roho. Urugero, iyo witabiriye umugenzo uba wereka Imana ko witeguye kwakira no kubahiriza ibihamgo wagiranye na Yo

Imyiteguro y’umuntu ku giti cye

Itegure mu buryo bwa Roho ukurikiza inyigisho za Yesu Kristo kandi wubahirize ibihango wagiranye n’Imana ubatizwa. Ushobora kandi kwiga ibyifashishwa mu Itorero nk’ibyanditswe n’ibyigisho byo mu giterane rusange. Temples.ChurchofJesusChrist.org ni urubuga rutanga amakuru ku byo uba witeze kubona mu gihe witabiriye kujya mu ngoro. Ikubiyemo kandi ibisonanuro birambuye ku byerekeye ibihango, imigenzo n’ibimenyetso byo mu ngoro.

hanze y’Ingoro ya Nauvoo Illinois

Ifoto y’Ingoro ya Nauvoo Illinois yafotowe na Eve Tuft

Ibimenyetso

Nyagasani akunda kwigisha akoresheje ibimenyetso. Urugero, umubatizo—kujya munsi y’amazi ukongera ukazamuka—ni nko gupfa kwa wowe wa kera ubundi ukongera ukavuka (reba Abaroma 6:3–6). Imigenzo yo mu ngoro yerekeza kuri Yesu Kristo n’Impongano Ye. Birashoboka ko byagorana gusobanukirwa ibimenyetso byose ku ncuro ya mbere ugiye mu ngoro, ariko ushobora gukomeza kubyiga mu buzima bwawe bwose uko ugarutse mu ngoro.

Icyemezo cy’Ingoro

Kugira ngo winjire mu ngoro, ugomba kuba witeguye kandi uri indakemwa. Ushobora kubona icyemezo cyo kwinjira mu ngoro nyuma yo kubazwa n’umwepisikopi cyangwa umuyobozi w’ishami hamwe n’umuyobozi w’urumambo cyangwa umuyobozi w’ivugabutumwa. Aba bayobozi bazabaza ibibazo byateguwe kugira ngo bamenye neza ko ubaho ukurikiza inkuru nziza za Yesu Kristo. Abayobozi bawe bashobora no kukuganiriza kuri ibi bibazo mbere y’ibazwa.

Gusubira mu Ngoro ku bw’Abakurambere bawe

Data wo mu Ijuru ashaka ko abana be bose bagirana ibihango na we kandi bakakira imigenzo yera Iyi migenzo, nk’umubatizo n’ingabire bigomba gukorerwa mu ngoro ku bw’abantu bapfuye batabonye inkuru nziza. Ushobora gusubira mu ngoro kugira ngo ukorere imigenzo abo mu muryango wawe bapfuye.