2024
Umunezero Urambye wo Kubahiriza Inkuru Nziza
Gashyantare 2024


“Umunezero Urambye wo Kubahiriza Inkuru Nziza,” Liyahona, Gashyantare 2024.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gashyantare 2024

Umunezero Urambye wo Kubahiriza Inkuru Nziza.

Umunezero urambye uzanwa no kwihangana mu nkuru nziza ya Yesu Kristo no gufasha abandi kwihangana.

Adamu na Eva hamwe n’ubusitani bwa Edeni inyuma yabo

The Garden of Eden [Ubusitani bwa Edeni], igihangano cyahanzwe na Grant Romney Clawson; Leaving the Garden of Eden [Bava mu Busitani bwa Edeni], igihangano cyahanzwe na Joseph Brickey

Imvugo isobanutse neza yerekana intego y’ubuzima bwacu ushobora kuyisanga mu nyigisho z’ubuhanuzi za Lehi zerekeye intangiriro y’ubuzima bw’inyokomuntu ku isi. Mu busitani bwa Edeni, Adamu na Eva babagaho mu mimerere y’ubujiji. Iyo baguma muri iyo mimerere, ntibari kugira “umunezero, kuko nta mubabaro bamenye; nta kiza bakoze, kuko nta cyaha bamenye” (2 Nefi 2:23). Rero nk’uko Lehi yabisobanuye, ati: “Adamu yaraguye kugira ngo abantu bashobore kubaho; kandi abantu bariho, kugira ngo bashobore kugira umunezero”(2 Nefi 2:25; reba nanone Musa 5:10–11).

Kuko dukurira mu isi yaguye, tugenda twiga gutandukanya icyiza n’ikibi twifashishije ibyo twigishijwe ndetse n’ibyo duhura na byo mu buzima bwacu. “Dusogongera ku kibi kugira ngo tumenye guha agaciro ikiza” (Musa 6:55). Umunezero uza mu gihe twanze ikibi kandi tukarushaho gukunda ikiza kandi tukagikomeraho.

Kubona Umunezero

Kubera urukundo Rwe rwuzuye adukunda, Data wo mu ijuru ashishikajwe no kutugezaho umunezero We wuzuye haba ubu n’iteka ryose. Ibyo nibyo byamuteye imbaraga muri byose kuva kera, harimo gahunda Ye nziza y’ibyishimo n’igitambo cy’Umwana We w’Ikinege kugira ngo aducungure.

Imana ntabwo igerageza kuduhatira umunezero cyangwa ibyishimo, ahubwo itwigisha uko twabibona. Itubwira kandi aho umunezero udashobora kuboneka—“ubugome ntabwo bwigeze buba ibyishimo”(Aluma 41:10 Ni mu mategeko Ye Data wo mu ijuru aduhishurira inzira igana umunezero.

Umuyobozi Rusell M. Nelson yabivuze muri ubu buryo:

Dore ukuri nyako: Mu gihe isi ishimangira ko ububasha, ubutunzi, ukwamamara n’ibinezeza umubiri bizana ibyishimo, sibyo! Ntabwo bishobora! Ntacyo bitanga kindi uretse gusimbuza by’imburamumaro ‘imibereho y’umugisha kandi y’ibyishimo y’abubahiriza amategeko y’Imana.’ [Mosaya 2:41].

“Ukuri ni uko bizonga cyane kurushaho gushaka ibyishimo aho udashobora kuzigera ubibona! Icyakora, iyo wisunze Yesu Kristo kandi ugakora umurimo w’ibya roho usabwa kugira ngo uneshe isi, We, kandi We wenyine, afite ububasha bwo kukuzamura hejuru y’ibishuko by’iyi si.”1

Rero, umunezero urambye uboneka mu gukurikiza amategeko y’Imana, kandi amategeko y’Imana aboneka mu nkuru nziza ya Yesu Kristo. Cyakora ni amahitamo yacu. Niba mu ntege nke zacu tugize ubwo tunanirwa kubahiriza amategeko, dushobora kwihana kandi tugahindukira, twanga ikibi, kandi tugakomeza gushakisha ikiza. Urukundo rw’Imana ntirukuraho icyaha—ibyo byaba ari imbabazi ziriganya ubutabera—ariko ku bw’Impongano Ye, Yesu Kristo atanga ugucungurwa kw’icyaha:

“Amuleki … yavuze … ko Nyagasani rwose azaza gucungura abantu be, ariko ko atazaza kubacungurira mu byaha byabo, ahubwo kubacungura ngo bave mu byaha byabo.

“Kandi afite ububasha yahawe na Se kugira ngo abacungure bave mu byaha byabo kubera ukwihana; kubera iyo mpamvu yohereje abamarayika be gutangaza inkuru nziza n’ibisabwa bijyanye n’ukwihana, kuzana abantu ku bubasha bw’Umucunguzi, ku bw’agakiza ka roho zabo” (Helamani 5:10–11; byarashimangiwe cyane).

Yesu yaravuze ati:

“Nimwitondera amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye; nanjye nk’uko nitondeye amategeko ya Data, kandi nkaguma mu rukundo Rwe.

Ibi bintu nabibabwiye, kugirango umunezero wanjye ugume muri mwe, kandi ngo umunezero wanyu ushobore kuba wuzuye” (John 15:10–11)

Ibi nibyo Lehi yumvise mu nzozi ze ubwo yasogongeraga ku rubuto rw’igiti cy’ubugingo—rugereranywa n’ urukundo rw’Imana. Yaravuze ati, “Ubwo nafataga ku rubuto rwacyo rwujuje roho yanjye umunezero ukomeye bihebuje”1 Nefii 8:12; reba nanone 11:21–23).

Lehi kandi yerekanye uburyo bwa kabiri dushobora kuzana umunezero mu buzima bwacu ubwo yavugaga, ati:“Kubera iyo mpamvu, natangiye kwifuza ko umuryango wanjye nawo ukwiriye gufataho”1 Nefi 8:12

ishusho igaragaza ikiganza kimwe gitanga urubuto mu kindi kiganza, hamwe n’igiti inyuma

Igiti cy’Ubugingo, ishusho yahanzwe na Kazuto Uota

Gufasha Abandi kubona Umunezero

Kimwe n’abantu b’Umwami Benyamini, “twuzura umunezero” iyo duhawe ukubabarirwa kw’ibyaha byacu kandi tukagira “amahoro y’umutimanama” (Mosaya 4:3) Twongera kuwumva iyo turebye hanze yacu tugashaka gufasha abagize umuryago ndetse n’abandi kwakira uwo munezero n’amahoro.

Nk’umusore, Aluma yashakishije umunezero mu bintu byose bihabanye n’Inkuru Nziza bwa Yesu Kristo. Amaze gucyahwa n’umumarayika, yanyuze inzira ndende kugira ngo ave mu“kibi” agana mu nzira y’ “ikiza” akoresheje kwihana ubwo yari “hafi yo gupfa” (Mosaya 27:28) n’ubuntu bw’umukiza. Nyuma y’imyaka, Aluma yahise abwira umuhungu we Helamani ati:

“Kandi O, mbega umunezero, kandi mbega urumuri rutangaje nabonye; koko, roho yanjye yuzuye umunezero uhebuje nk’uko ububabare bwanjye bwari bumeze! …

“Koko, kandi uhereye icyo gihe ndetse kugeza magingo aya, nakoze ubudacogora, kugira ngo nshobore kuzana roho ngo zihane; kugira ngo nshobore kuzizana ngo zisogongere ku munezero uhebuje nasogongeyeho. …

“Koko, none ubu dore, O mwana wanjye, Nyagasani ampa umunezero ukomeye bihebuje mu rubuto rw’imirimo yanjye;

“Kuko kubera ijambo yampaye, dore, benshi babyawe n’Imana, kandi barasogongeye nk’uko nanjye nasogongeye” (Aluma 36:20, 24–26).

Ikindi gihe Aluma yahamije ko:

“Iri niryo kuzo ryanjye, kugira ngo nibura nshobore kuba igikoresho mu maboko y’Imana cyo kugira roho ntuma zihana; kandi uyu niwo munezero wanjye.

“Kandi dore, iyo mbonye benshi mu bavandimwe banjye bicuza by’ukuri, kandi basanga Nyagasani Imana yabo, ubwo roho yanjye yuzura umunezero” (Alma 29:9–10)

Aluma yakomeje atangaza umunzero mwinshi yumvise igihe abandi bagiraga intsinzi mu kuzana roho nyinshi kuri Kristo:

“Ariko sinezerewe mu ntsinzi yanjye bwite gusa, ahubwo umunezero wanjye urushijeho kuzura kubera intsinzi y’abavandimwe banjye, bari haruguru mu gihugu cya Nefi.

“Dore, barakoze bihebuje, kandi basaruye imbuto nyinshi; none mbega ukuntu igihembo cyabo kizaba kinini!

“Ubu, iyo ntekereje iby’instinzi y’aba bavandimwe banjye roho yanjye ijyanwa kure, ndetse kugeza itandukanyijwe n’umubiri, nk’aho byabayeho, umunezero wanjye ukaba mwinshi” (Aluma 29:14–16)

Dushobora kubona umunezero nk’uwo igihe dukunda abandi “urukundo rutagira inenge rwa Kristo” (Moroni 7:47; reba kandi umurongo wa 48), mubasangize ukuri kwagaruwe, kandi mubatumire baze guterana n’abagiranye igihango n’Imana.

Umukiza ari i Getsemani

O My Father [O Data], ya Simon Dewey

Umunezero mu gihe cy’amakuba

Ntidukwiye gutinya ko ibigeragezo n’ingorane duhura nabyo byanze bikunze muri ubu buzima bupfa bizatubuza cyangwa bizasenya umunezero wacu. Aluma yari umwe mu bo umurimo wo kwitanga ku bandi wamusabye ikiguzi kinini cyane. Yarafunzwe, agira inzara n’inyota igihe kinini, ashyira ubuzima bwe mu kaga, arashinyagurirwa ndetse arangwa. Ariko rero, byose “byamizwe n’umunezero wa Kristo” (Aluma 31:38) Ahari umubabaro wa Aluma watumye umunezero wakurikiyeho urushaho kwiyongera.

Umuyobozi Nelson aratwibutsa ko umunezero wagize uruhare runini mu mubabaro w’Umukiza—“ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere yihanganiye umusaraba” (Abaheburayo 12:2)

Tekereza ibyo! Kugira ngo yihanganire ibintu bibabaje cyane bitigeze kubaho ku isi, Umukiza wacu yitaye cyane ku byishimo!

“Ariko se ni ibihe byishimo byari byashyizwe imbere Ye? Mu by’ukuri harimo ibyishimo byo kweza, gukiza, no kudukomeza; ibyishimo byo kwitangira ibyaha by’abantu bose bihannye; ibyishimo byo gutuma bishoboka kuri wowe nanjye ko tugaruka kwa Data—dusukuye kandi dukwiye—kubana n’Abababyeyi bo mu Ijuru n’imiryango yacu.

“Nitwibanda ku byishimo tuzagira cyangwa se abo dukunda bazagira, ni iki twakwihanganira muri iki gihe gisa nk’ikiruhije, kibabaza, giteye ubwoba,kirenganya cyangwa se kidashoboka?”2

Umunezero urambye uzanwa no kwihangana mu nkuru nziza ya Yesu Christ no gufasha abandi kwihangana. Ibyishimo biramba biza mu gihe tugumye mu rukundo rw’Imana, twubaha amategeko Yayo kandi tukakira ubuntu bw’Umukiza, Mu nzira y’Inkuru Nziza, hari umunezero mu rugendo kimwe n’umunezero ku iherezo. Inkuru Nziza bwa Yesu Kristo ni inzira nziza y’umunezero wa buri munsi.

Aho byavuye

  1. Russell M. Nelson, “Overcome the World and Find Rest,” Liahona, Nov. 2022, 97.

  2. Russell M. Nelson, “Joy and Spiritual Survival,” Liahona, Nov. 2016, 83.