2024
Gaburira Roho Yawe Isengesho Kenshi
Mata 2024


“Gaburira Roho Yawe Isengesho Kenshi,” Liyahona, Mata. 2024

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mata 2024

Gaburira Roho Yawe Kenshi Isengesho

Dukenera ibyo kurya bya roho byo kuganira na Data wo mu Ijuru, umugisha tubona ahantu hose kandi buri gihe.

Enosi asenga

Ifoto y’umukinnyi ukina ari Enosi yafotowe na Matt Reier

Twese hari igihe twigeze kumva dushonje. Inzara ni inzira y’umubiri yo kutubwira ko ukeneye ibyo kurya. Kandi iyo dushonje, tuzi icyo dukeneye gukora: kurya.

Roho zacu na zo zifite inzira zitubwiriramo iyo dukeneye ibyo kurya bya roho. Ariko bigaragara ko bitworohera kwirengagiza inzara ya roho kurusha inzara y’umubiri.

Nkuko hariho amoko menshi y’ibiryo dushobora kurya igihe dushonje, ni na ko hariho amoko menshi y’ibintu dushobora gukora tugahaza roho zacu. Nk’urugero, dushobora “kurya amagambo ya Kristo” (2 Nefi 32:3). mu byanditswe byera kandi binyuze no mu magambo y’abahanuzi. Dushobora kuza ku rusengero bihoraho kandi tugafata isakaramentu (reba Inyigisho n’Ibihango 59:9). Dushobora gukorera Imana n’abana bayo (reba Mosaya 2:17).

Ariko hari ahandi tubonera ibyo kurya bya roho ibihe byose, muri buri kanya k’ubuzima bwacu. tutitaye ku bitunaniza. Dushobora burigihe kuganira na Data wo mu Ijuru binyuze mu isengesho.

“Roho yanjye ishonje”

Ubwo umuhanuzi Enosi yahigaga inyamanswa mu ishyamba, yatekereje ku “magambo yakundaga kumva ise avuga yerekeye k’ubuzima bw’iteka, n’umunezero w’abera.” Ayo magambo “yacengeye byimbitse mu mutima we” (Enosi 1:3).

Kubera ko Enosi yari yatwawe na roho mu bitekerezo, yumvise hari ibyo akeneye: “roho yanjye yarabisonzeye,” niko yavuze (Enosi 1:4; hashimangiwe).

Ni iki Enosi yakoze igihe yiyumvishemo iyi nzara ya roho, uku gukenera ibyo kurya bya roho? “mpfukama hasi imbere y’umuremyi wanjye,” niko yavuze. “ nuko ndamutakambira mu isengesho rikomeye kandi ryingingira roho yanjye bwite” (Enosi 1:4).

Inzara yo muri roho ya Enos yari ikomeye cyane ku buryo yasenze “ umunsi wose … kandi ijoro ryarinze rigwa akirangurura ijwi rye kugirango rigere mu ijuru” (Enosi 1:4). Igihe cyarageze, Imana isubiza isengesho rye kandi imubabarira ibyaha bye. Enosi yumvise ipfunwe rye rimuhanaguweho. ariko ibyo kurya bya roho bye ntago byarangiriye aho.

Yize ibijyanye n’imbaraga zo kwizera muri Yesu Kristo, kandi asuka roho ye yose mu cyimbo cy’abantu be—n’abanzi be. Yagiranye ibihango na Nyagasani ndetse anahabwa amasezerano aturutse kuri we. Kandi nyuma y’isengesho rya Enosi rikomeye, yagiye mu bantu be abahanurira kandi abahamiriza ibintu yumvise kandi yabonye. (reba Enosi 1:5–19.)

Ntago ari buri sengesho rizasubizwa muburyo bumeze nk’ikinamico nkiryo, ariko inararibonye ryacu ku isengesho rishobora gukomeza gusobanuka kandi rigahindura ubuzima. Dushobora kwiga amasomo y’ingenzi biturutse mu inararibonye rya Enosi ku isengesho. Nk’urugero:

  • Kugerageza kubahiriza inkuru nziza byuzuye bishobora kudufasha kumva inzara mu bya roho.

  • Inzara yacu muri roho ishobora kandi yakagombye kudushyira ku mavi dushaka ubufasha bwa Data wo mu Ijuru.

  • Gusenga Data wo mu Ijuru bishobora kudufasha guhaza inzara yacu muri roho—nibindi.

  • Dushobora gusenga ahantu hose, igihe cyose.

  • Isengesho rishobora kudufasha kwihana.

  • Isengesho rishobora gukomeza Ukwizera Kwacu muri Yesu Kristo.

  • Dushobora kwakira ubuhamya kugiti cyacu ko Data wo mu Ijuru atwumva kandi atuzi.

  • Ubuhamya n’imbaraga twakira binyuze mu isengesho bushobora kudufasha gufasha no gukomeza abandi.

Umukuru Soares nk’umuhungu

Inararibonye ryanjye ku Mbaraga z’Isengesho

Nka Enosi, Nize amwe mu masomo nkayo binyuze mubyo nanyuzemo. Ababyeyi banjye binjiye mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma nkiri ingimbi, nuko mbatizwa mfite imyaka umunani. Nahoraga mfite ibyiyumviro byiza, mu mutima wanjye kuri Data wo mu Ijuru no kuri Yesu Kristo, Inkuru ye nziza yagaruwe, n’Itorero Rye. Ariko ntibyaribyo kugeza ngize imyaka 16 yamavuko nibwo naje gusenga kugirango menye ukuri kwabyo.

Umwepiskopi wanjye yansabye kwigisha Ishuri ryo ku Cyumweru ry’urubyiruko. Nagombaga kwigisha ku buryo dushobora kunguka ubuhamya bw’inkuru nziza binyuze mu isengesho. Uyu mukoro nahawe n’umwepiskopi wanjye watumye ntekereza cyane byimbitse ku buhamya bwanjye bwite. Nafashe umwanya wo gusoma igitabo cya Morumoni kandi ngahora numva ko Itorero ari ukuri. Nahoze nizerera mu Mukiza wacu Yesu Kristo ariko sinigeze nshyira k’umutima isezerano rya Morumoni dusanga muri Moroni 10:4–5 Si nari narigeze nsengera ukuri kw’inkuru nziza.

Ndibuka niyumva mu mutima wanjye ko niba naringiye kwigisha urwo rubyiruko uko twakunguka ubuhamya binyuze mu isengesho, Nagombaga gusengera ubuhamya ubwanjye. Roho yanjye yashonje—wenda mu buryo butandukanye nubwa Enosi, ariko numvise roho yanjye hari icyo ikeneye.

Ubwo napangaga isomo, Narapfukamye ntura icyifuzo cy’umutima wanjye kuri Data wo mu Ijuru ngo ampamirize ukuri narimfite muri njye. Ntago nari niteze ibitangaza birenze. Ariko igihe nabazaga Imana niba inkuru nziza ari ukuri, haje ibyiyumviro biryoshye mu mutima wanjye: ijwi rituje, ritoya rimpamiriza ko ari ukuri kandi ko nagombaga gukomeza gukora ibyo narindi gukora.

Ibyiyumviro byari bikomeye cyane kuburyo ntari kwirengagiza icyo gisubizo ngo mvuge ko ntacyo namenye. Namaze uwo munsi wose numva nishimye cyane. Ibitekerezo byanjye byari biri mu ijuru byatwawe nibyiyumviro byiza byari mu mutima wanjye.

Icyumweru cyakurikiyeho, nahagaze imbere yabanyeshuri twiganaga batatu cyangwa bane, bose bari bato kuri njye. Nabahamirije ko Data wo mu Ijuru yari gusubiza isengesho ryabo nibasenga bafite ukwizera.

Umukuru Soares

Ibisubizo by’isengesho Umukuru Soares yakiriye nk’ingimbi byatumye ahamya (nk’umuvugabutumwa (hejuru), papa n’umugabo, n’intumwa)ko Data wo mu Ijuru asubiza amasengesho yatuwe mu kwizera.

Kuva ubwo, ubu buhamya bwa gumanye nanjye. Bwamfashije gufata imyanzuro, cyane cyane igihe nahuye n’ibigeragezo. Iryo sengesho kuri uwo munsi, rigendanye nibihamya by’inyongera nakiriye mu myaka itandukanye, byatumye mpamiriza abantu, mbemeza, ko bashobora kubona ibisubizo bituritse kuri Data wo mu Ijuru iyo basenze mu kwizera. Ibi ni ukuri nkuko nabihamije nk’umuvugabutumwa, nk’umuyobozi w’Itorero, nk’apapa ndetse n’umugabo, ndetse n’uyumunsi nk’intumwa.

Ryari ndetse n’Iki by’isengesho

Yego rwose, ntabwo dusenga iyo twumva gusa roho ibikeneye. None, ni ryari twagasenze? Kandi ni iki twagasengeye? Igisubizo kigufi ni igihe icyo aricyo cyose no ku kintu icyo aricyo cyose.

Imana ni Data wacu wo mu Ijuru. Kumenya ibi bihindura uko dusenga. Umuhanuzi Joseph Smith yarigishije: “Iyo tumenye Imana, dutangira kumenya uko tuyegera, nuko dusaba kugirango twakire igisubizo. … Iyo twiteguye kuza kuri we, Aba nawe yiteguye kuza kuri twe.”1

Data wo mu Ijuru ahora yiteguye ku twumva kandi ashaka ko tumusenga bihoraho kandi kenshi. Tugomba “ku jyisha inama Nyagasani mu bikorwa byacu byose” (Aluma 37:37) ndetse tugasenga mugitondo, kumannywa, na nijoro. Dukwiye gusengera mu rugo, ku kazi, ku ishuri: aho twaba turi hose n’ibyo twaba turimo byose (reba Aluma 34:17-26).

Dukwiye gusengera mu miryango yacu (reba 3 Nefi 18:21). Dukwiye gusenga mu ijwi no mu mutima wacu, ahantu rusange n’ahiherereye (Inyigisho n’Ibihango 81:3). kandi “igihe cyose tudatakambiye Nyagasani, tureke imitima yacu yuzure, imwiyegurire mu isengesho ry’ubudahwema kubw’imibereho myiza yacu, ndetse kubw’imibereho myiza y’abadukikije”(Aluma 34:27). Kandi tugomba gusenga burigihe kuri Data mu izina rya Yesu Kristo(reba 3 Nefii 18:19–20).

Joseph Smith nk’ingimbi

Ishusho ya Joseph Smith yashushanyijwe na Walter Rane, nta kuyikorera kopi.

Kwegera Data wo mu Ijuru

Data wa twese wo mu Ijuru arashaka kuduha umugisha. Kandi Azabikora: nitubisaba. Umuhanuzi Joseph Smith yarigishije ati, “Mwibuke ko tutasabye ntacyo twakakira; rero, musabe mukwizera, muzakira imigisha imana ibona ko ibabereye.”2

Amasengesho yacu ahoraho kandi ya kenshi ni igice cyingenzi cy’indyo yuzuye yibyo kurya bya roho kuri roho zacu zishonje. Kuganira na Data wo mu Ijuru binyuze mu isengesho birahari kandi bihabwa ikaze ahantu hose na burigihe.

Bimwe mu byanditswe byera nkunda byigisha uko tugomba kwegera Data wo mu Ijuru igihe dupfukama dusenga: “ Ni mwicishe bugufi; Nyagasani Imana yanyu izabayoboza ukuboko kwayo, kandi ibahe ibisubizo by’amasengesho yanyu (Inyigisho n’Ibihango 112:10). Ni twicisha bugufi kandi tukubaha, Data wo mu Ijuru azabana natwe. Azatuyoboza ukuboko kwe. Azaduhishurira aho kujya nicyo gukora. Azasubiza amasengesho yacu agendeye ku gushaka uburyo, igihe n’ubumenyi bwa nyabwo bw’ikiri cyiza kuri twe.

Tugomba kwibuka ibi kandi tugafata neza amahirwe yo kwegera ikamba ry’Imana kandi tukakira imigisha iri mu maboko yayo.

Aho byavuye

  1. Teachings of Presidents of the Church: Joseph Smith (2011), 40, 41.

  2. Teachings: Joseph Smith, 131.