Umurimo Ukomeye wa Nyagasani n’Amahirwe Yacu Akomeye,” Liyahona, ya Nyakanga 2024.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , ya Nyakanga 2024
Umurimo Ukomeye wa Nyagasani n’Amahirwe Yacu Akomeye
Igihe dukunda, dusangira, kandi tugatunira, tuba turi gukorana na Nyagasani gufasha ubugingo bw’agaciro kumusanga.
Buri muhanuzi muri ubu busonga bwanyuma buhambaye yigishije abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma gusangiza abandi inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo. Mu gihe cy’ubuzima bwanjye, ingero zitandukanye zinza mu bitekerezo:
Umuyobozi David O. McKay (1873–1970), umuhanuzi wo mu busore bwanjye, yaratangaje ati: “Buri munyamuryango ni umuvugabutumwa.”
Umuyobozi Spencer W. Kimball (1895–1985) yarigishije ati: “Umunsi wo gutwara inkuru nziza ahantu henshi no ku bantu benshi ni hano kandi ni ubu,” arongera ati: “kandi tugomba kongera imbaraga dukora cyane” mu gusangiza inkuru nziza abandi.
Umuyobozi Gordon B. Hinckley (1910–2008) yaravuze ati: “umurimo wacu urahambaye, inshingano zacu ni nyinshi bitangaje mu gufasha gushaka abo twigisha. Nyagasani yadushyizeho inshingano yo kwigisha inkuru nziza kuri buri kiremwa. Ibi bizadusaba imbaraga [zacu] zose.”
Kandi Umuyobozi Russell M. Nelson yarigishije ati: “umurimo w’ivugabutumwa ni igice cy’ingenzi cy’ikoranywa rikomeye rya Isirayeli. Iryo koranywa ni wo murimo w’ingenzi uri kuba ubu ku isi. Nta kintu bingana mu buremere. Nta kintu bingana mu kamaro. Abavugabutumwa ba Nyagasani (abigishwa Be) bahawe umuhigo ukomeye kuruta indi, impamvu ikomeye kuruta izindi, umurimo ukomeye ku isi kuruta indi uyu munsi.”
Naje kumenya ibi ubwanjye nk’umuvugabutumwa muto mu ivugabutumwa ry’Ubwongereza. Kandi mbizi neza kurushaho uyu munsi. Nk’Intumwa ya Nyagasani Yesu Kristo, Ndahamya ko amahirwe ari ahantu hose mu gufasha abandi gusanga Kristo tubereka urukundo rwacu, tubasangiza ibyo twemera, no kubatumira ngo batwisunge biyumvemo umunezero w’inkuru nziza ya Yesu Kristo.
Umurimo uri Kujya Mbere
Nagize amahirwe yo kugira umukoro mu ishami ry’Ivugabutumwa ry’Itorero igihe igitabo cya mbere cya Preach My Gospel cyasohokaga muri 2004, kandi nanone igihe igitabo cya kabiri cyasohokaga muri 2023. Nemera ko Preach My Gospel yahaye umugisha umurimo w’ivugabutumwa mu buryo bwimbitse.
Preach My Gospel nshyashya ikubiyemo ibintu byose twize kuva muri 2004, inama zituyobora ziva kuri buri munyamuryango w’Ubuyobozi bwa Mbere n’Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, n’impinduka zakozwe ku gusangiza inkuru nziza mu bihe by’ikoranabuhanga. Zimwe muri izo mpinduka zavuyemo intsinzi igaragara.
Twasanze ko gusangiza inkuru nziza mu buryo bworoshye, busanzwe, kandi bw’umwimerere binyuze mu mahame “y’urukundo, gusangiza abandi, gutumira” biha umugisha ubwami mu buryo buhambaye. Yesu Kristo yasangije inkuru nziza muri ubu buryo igihe yabaga ku isi. Yasangije ubuzima Bwe n’urukundo Rwe kandi atumira bose kumusanga (reba muri Matayo 11:28). Gukunda, gusangiza, no gutumira nk’uko yabikoze ni umugisha udasanzwe kandi ni inshingano za buri munyamuryango w’Itorero.
Duhere ku Rukudo
Mu Busitani bwa Getsemani no ku musaraba, Yesu Kristo yikoreye We ubwe ibyaha by’isi maze yiyumanganyirize ububabare “n’imibabaro n’ibigeragezo bya buri bwoko” (Aluma 7:11). Ibi “byamuteye, … bihambaye muri byose, guhindagana kubera ububabare, no kuva amaraso muri buri mwenge w’uruhu” (Inyigisho n’Ibihango 19:18). Binyuze mu Mpongano Ye n’Umuzuko we, Yesu Kristo yatumye agakiza n’ikuzwa byemera kuri bose.
Guhindukirira Umukiza kandi tukiyumvisha neza ibyo yadukoreye byose bituremamo umutima wuzuye urukundo kuri We. Maze Yerekeza imitima yacu ku bandi kandi adutegeka kubakunda (reba Yohana 13:34–35) no kubasangiza inkuru nziza Ye (reba Matayo 28:19; Mariko 16:15). Abo badukikije ni bashobora kwiyumvamo ko tubakunda cyane kandi tubitayeho, bazafungurira imitima yabo ubutumwa bwacu, nk’uko Umwami Lamoni yafunguye umutima we ngo yakire inkuru nziza kubera urukundo rwa Amoni n’ugufasha (reba Aluma 17–19).
Igihe dusangiza inkuru nziza, mureke duhere ku rukundo. Uko tugera ku bandi n’urukundo (twibuka ko ari abavandimwe n’abana b’igikundiro ba Data wo mu Ijuru) amahirwe azadufungukira ngo dusangize ibyo tuzi ko ari ukuri.
Mwinjirane Umwete kandi Musangize abandi
Nta numwe wiyeguriye gusangiza abandi inkuru nziza kurusha Umuyobozi M. Russell Ballard (1928–2023). Mu byo yavuze mu giterane cye cya nyuma, yahamije ko, “Kimwe mu bintu bihambaye kandi bihebuje buri muntu wese muri iyi si ashobora kumenya ni uko Data wo mu Ijuru ndetse na Nyagasani Yesu Kristo bihishuye bo ubwabo muri iyi minsi ya nyuma kandi ko Joseph [Smith] yahagurukijwe no kugarura inkuru nziza yuzuye kandi ihoraho ya Yesu Kristo.”
Mu buzima bwe, no muri byinshi bitandukanye by’isi, Umuyobozi Ballard yinjiranaga umwete mu gusangiza ubu butumwa bw’agaciro buri wese. Yadushishikarije gukora nk’ibyo. Yigishije ko dusangiza inkuru nziza “tuba abaturanyi beza kandi tukita ndetse tukerekana urukundo.” Mu gukora ibyo,“tumurika inkuru nziza mu buzima bwacu ubwacu, kandi … tukamurikira [abandi] imigisha inkuru nziza itanga.” Kandi nanone “dutanga ubuhamya bw’ibyo tuzi kandi twemera n’ibyo twiyumvamo.” Umuyobozi Ballard yarigishije ati: “Ubuhamya nyakuri … buva mu mutima wahindutse kandi bushobora kujyanwa n’ububasha bwa Roho Mutagatifu mu mitima y’abandi bufunguye ngo babwakire.”
Gusangiza inkuru nziza yagaruwe ya Yesu Kristo cyari icyifuzo gikomeye cy’umutima w’Umuyobozi Ballard. Dushobora kwinjirana umwete (nk’uko yabikoze) mu gusangiza inkuru nziza haba mu magambo ndetse no mu bikorwa. Ntabwo tujya tumenya ngo ninde muri twe ushobora kuba ari gushakisha urumuri rw’inkuru nziza ariko akaba atazi aho yarusanga (reba Inyigisho n’Ibihango 123:12).
Ongera Ubutumire buvuye ku Mutima
Mu gufasha abandi gusanga Kristo, tubasaba kwiyumvamo umunezero Umukiza n’inkuru nziza Ye bazana. Dushobora gukora ibi tubatumira kuza mu bikorwa ngiro, gusoma Igitabo cya Morumoni, cyangwa guhura n’abavugabutumwa. Dushobora nanone kongera ubutumire buvuye ku mutima kuri bo ngo bitabirane natwe iteraniro ry’isakaramentu.
Twitabira iteraniro ry’isakaramentu buri cyumweru ngo “turamye Imana kandi dufate isakaramentu twibuka Yesu Kristo n’Impongano Ye.” Iki ni igihe cy’amahirwe ku bantu ngo biyumvemo Roho, baze hafi y’Umukiza, kandi bakomeze ukwizera kwabo muri We.
Mu gihe dushakisha uburyo bwo gukunda, gusangiza abandi, no kubatumira, gahunda zacu n’imbaraga zacu bikwiye kuba bikubiyemo gufasha abantu kwitabira iteraniro ry’isakaramentu. Niba bazemera ubutumire bwacu kandi bakitabira amateraniro y’isakaramentu, birashoboka cyane ko bakomeza inzira yo kubatizwa no guhinduka. Nizera n’umutima wanjye wose ko intsinzi ikomeye izaza mugihe dutumira abandi kwitabira iteraniro ry’isakaramentu no kubafasha kumenya imigisha bashobora kubona babikoze.
Nyagasani Azatujya Imbere
Ntabwo dushobora kumenya intsinzi n’ingorane tuzagira nk’uko dukunda, dusangiza abandi, kandi tukabatumira. Abahungu ba Mosaya “bagiye bava mu murwa bajya mu wundi, no kuva ku nzu imwe yo gusengeramo bajya ku yindi, … mu Balamani, babwiriza kandi bigisha ijambo ry’Imana muri bo; nuko bityo batangiye kugira intsinzi ikomeye.” Binyuze mu muhate wabo, “ibihumbi byagejejwe ku bumenyi bwa Nyagasani,” kandi abenshi “barahinduka … [kandi] ntibigeze babireka” (Aluma 23:4–6).
Nubwo ibi bitazahora ari inararibonye ryacu, Nyagasani yasezeranije ko azakorana natwe kuko buri bugingo bufite agaciro kuri We. Mu gihe dushyira ukwizera kwacu muri Nyagasani kandi tukitabira umurimo We, azatuyobora uko dusangiza inkuru nziza Ye ku bandi tubakunda, tubasangiza ubuzima n’ubuhamya bwacu, kandi tubatumira ngo bifatanye natwe mu kumukurikira.
“Tuzagira umunezero uhambaye” (Inyigisho n’Ibihango 18:15) igihe dufashe amahirwe adukikije dufasha Nyagasani Yesu Kristo mu murimo We uhambaye wo kuzana ubugingo kuri We.
© 2024 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, July 2024. Kinyarwanda. 19293 716