Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Gicurasi 2024
Ibihango n’Inshingano
Ibice
Igihango ni ukwiyemeza kuzuza inshingano runaka. Ukwiyemeza kwa buri muntu ni ingenzi mu gushyira ubuzima bwacu ku murongo umuntu ku giti cye ndetse no mu mikorere isanzwe y’umuryango mugari. …
Igihe cy’Ukugarurwa k’ubwuzure bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo kigeze, Imana yahamagaye umuhanuzi, Joseph Smith. … [Igitabo cya Morumoni] ni isoko y’ibanze y’Ukugarurwa kw’inkuru nziza yuzuye, harimo umugambi w’Imana ifitiye abana Bayo, kandi Igitabo cya Morumoni cyuzuye amafatizo ku bihango. …
Ibihango byari ishingiro mu Kugarurwa kw’inkuru nziza. Ibi biragaragara mu ntambwe za mbere Nyagasani yayoboyemo Umuhanuzi mu gutunganya Itorero Rye. …
Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma ririmo kubaka ingoro ku isi hose. Intego zazo ni uguhesha abana b’Imana b’igihango imigisha yo kuramiriza mu ngoro hamwe n’inshingano zera n’ububasha ndetse n’imigisha idasanzwe yo guhuzwa na Kristo babonera mu gihango.
Itorero rya Yesu Kristo rizwi nk’itorero rishimangira gukorana ibihango n’Imana. Ibihango ni ingenzi cyane muri buri mugenzo w’agakiza n’ikuzwa iri Torero ryagaruwe riyobora. Umugenzo w’umubatizo n’ibihango bigendana nawo ni ibisabwa by’ingenzi mu kwinjira mu bwami bwa selestiyeli. Imigenzo n’ibihango bigendana na yo byo mu ngoro ni ibisabwa by’ingenzi mu ikuzwa mu bwami bwa selestiyeli, ari byo bugingo buhoraho, “impano iruta izindi mu mpano zose z’Imana.” [Inyigisho n’Ibihango 14:7]. Ibyo ni byo ntumbero y’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma.
© 2024 byakozwe na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, May 2024. Kinyarwanda. 19298 716