2024
Ibintu Byose Bizamera Neza Kubera Ibihango byo mu Ngoro
Gicurasi 2024


Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Gicurasi 2024

Ibintu Byose Bizamera Neza Kubera Ibihango byo mu Ngoro

Ibice by’inyandiko

alt text

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Bavandimwe, mpamije niyoroheje ko uko tujya mu ngoro, dushobora kwibutswa kamere ihoraho ya roho zacu, umubano wacu na Data n’Umwana We, icyifuzo nyamukuru cyacu cyo gusubira mu rugo rwacu rwo mu ijuru. …

Akoresheje imiyoborere yahumetswe y’Umuyobozi Nelson, Nyagasani yihutishije, kandi azakomeza kwihutisha, iyubakwa ry’ingoro hirya no hino ku isi. Ibi bizahesha abana b’Imana bose amahirwa yo kwakira imigenzo y’agakiza n’ikuzwa ndetse no gukora no kubahiriza ibihango bitagatifu. …

Ukugira uruhare kenshi mu migenzo yo mu ngoro bishobora gushyiraho icyitegererezo cy’ubwitange kuri Nyagasani. Iyo mwubahirije ibihango byanyu byo mu ngoro kandi mukabyibuka, muhamagarira ubusabane bwa Roho Mutagatifu ngo bubakomeze kandi bubeze. …

Ni mu bihango by’iyomekanywa mu ngoro dushobora kugirira icyizere cy’amasano y’umuryango yuje urukundo azakomeza nyuma y’urupfu kandi akaramba ubuziraherezo. Kubahiriza ibihango by’ugushyingirwa n’umuryango byakorewe mu ngoro z’Imana bizarinda ikibi cy’ukwikunda n’ubwibone. …

Nta kabuza Ibigeragezo, imbogamizi n’agahinda bizatugeraho twese. Nta n’umwe muri twe ukingiwe “ibishakwe by’umubiri” [reba 2 Abakorinto 12:7–10]. Nyamara, uko tujya mu ngoro kandi tukibuka ibihango byacu, dushobora kwitegura kwakira ubujyanama bw’umuntu ku giti cye buvuye kuri Nyagasani. …

Bavandimwe banjye bakundwa, mbaye umuhamya ko nta kintu cy’ingirakamaro kuruta kubahiriza ibihango mwakoreye cyangwa mushobora gukorera mu ngoro.