“Yesu Kristo Yadusabye Gufata Isakaramentu,” Liyahona, Werurwe 2021
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Werurwe 2021
Yesu Kristo Yadusabye Gufata Isakaramentu
Turezwa kandi tugakizwa uko twibuka Umukiza wacu buri cyumweru.
Mbere y’uko apfa, Yesu Kristo yariye ifunguro rya nyuma rimwe ryiswe Ifunguro rya nimugoroba rya Nyuma. Ku mpera y’iri funguro, Yatangije isakaramentu ku bayoboke be. Amanyura umugati anawuha umugisha. Ati “Mujye mukora mutya kugira ngo munyibuke.” (Luka 22:19). Nyuma aha umugisha anagabanya igikombe cya divayi.
Igice cyo Guhimbaza cya buri Cyumweru
Igihe Itorero rya Yesu Kristo ryagaruwe ku isi, isakaramentu ryabaye igice cyo guhimbaza cya buri cyumweru. Mu rusengero, Isakaramentu rihabwa umugisha rikanaherezwa na bamwe bafite ubutambyi. Basenga bakoresha amagambo yo mu byanditswe bitagatifu ( reba Moroni 4; 5). Nuko buri muntu mu iteraniro akarya umugati akananywa amazi kugira ngo yibuke Yesu Kristo n’igitambo Cye ku bwacu, ukuntu yadusabye kubigenza.
Kwitegura Gufata
Kugira ngo twitegure gufata isakaramentu, dukwiye by’ukuri gutekereza ku buzima bwacu n’amahitamo yacu. Dukwiye kwihana amakosa n’ibyaha by’icyumweru gishize, harimo gusaba imbabazi Imana. Ntidukeneye kuba intungane kugira ngo dufate isakaramentu, ariko imitima yacu ikwiye guca bugufi.
Birenze Umugati n’Amazi
Gufata isakaramentu ni igihe cyejejwe gitagatifu. Amasengesho y’isakaramentu atwibutsa ko iyo dufashe umugati n’amazi, tuba twibuka umubiri n’amaraso ya Yesus Kristo yadutangiye. Dusezeranya kumukurikira no kubaho ubuzima bwa Gikristo. Dusezeranya kugerageza gukuriza amategeko y’Imana. Mu gusubiza, Roho Mutagatifu azaduhumuriza, atuyobore kandi adukize.
Kuvugurura Ibihango
Iyo bamwe muri twe babatijwe dufashe isakaramentu n’umutima utunganye, tuba tuvuguruye igihango twagize k’umubatizo. Iki kirimo kwakira Roho Mutagatifu no kwezwa icyaha nkaho twongeye kubatizwa na none. Ibi ni byo byiringiro n’impuhwe Yesu aha buri umwe muri twe. Ntirijya rirenga ngo wihane unababarirwe.
Ni iki Ibyanditswe Bitagatifu bivuga ku Isakaramentu?
Dukwiye kwisuzuma mu buryo bwa roho, bw’ukuri tureba mo imbere , mbere yo gufata isakaramentu (reba 1 Abakorinto, 11:28).
Nyuma y’uko Yazuwe, Yesu yeretse abantu Be muri z’Amerika uko bafata isakaramentu (reba 3 Nefi 18).
Abahanuzi b’ubu batubwiye gukoresha umugati n’amazi ku isakaramentu, ariko ibyo turya n’ibyo tunywa ntibifite icyo bitwaye rwose (reba Inyigisho n’Ibihango 27:2). Rimwe na rimwe abafite ubwivumbure bw’umubiri bakeneye gukoresha ibindi bisa nk’umugati.
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Byemejwe mu Cyongereza: 6/19. Icyemezo cy’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, March 2021. Kinyarwanda. 17464 716