Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 18


Igice cya 18

Yesu atangiza isakaramentu mu Banefi—Bategekwa guhora basenga mu izina Rye—Abarya umubiri We kandi bakanywa amaraso Ye bidakwiriye bacirwaho iteka—Abigishwa bahabwa ububasha bwo gutanga Roho Mutagatifu. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi habayeho ko Yesu yategetse abigishwa be ko bamuzanira umutsima na vino.

2 Nuko mu gihe bari bagiye gushaka umutsima na vino, ategeka imbaga ko bicara hasi ku butaka.

3 Nuko ubwo abigishwa be bari bamaze kuzana umutsima, na vino, yafashe umugati maze arawumanyura kandi awuha umugisha; nuko awuha abigishwa be maze ategeka ko bawuryaho.

4 Nuko ubwo bari bamaze kuryaho kandi bahaze, yabategetse ko bawuhaho n’imbaga.

5 Nuko ubwo imbaga yari imaze kuwuryaho kandi ihaze, yabwiye abigishwa be ati: Dore hari umwe muri mwebwe uzimikwa, kandi nzamuha ububasha kugira azamanyure umutsima nuko awuhe umugisha maze awuhe abantu b’itorero ryanjye, abazemera bose kandi bakabatizwa mu izina ryanjye.

6 Kandi ibi muzahore muzirikana kubikora, nk’uko nabikoze, ndetse nk’uko namanyuye umutsima kandi nkawuha umugisha maze nkawubaha.

7 Kandi ibi muzabikore mu rwibutso rw’ibyo umubiri wanjye, naberetse. Kandi bizaba ubuhamya kuri Data ko muhora munyibuka. Kandi nimuhora munyibuka muzagira Roho wanjye kugira ngo abane namwe.

8 Kandi habayeho ko ubwo yavugaga aya magambo, yategetse abigishwa be ko bafata kuri vino yo mu nkongoro maze bakayinywaho, kandi ko banayihaho imbaga kugira ngo ishobore kuyinywaho.

9 Kandi habayeho ko babikoze batyo, nuko banywaho maze barahaga; kandi bahayeho imbaga, nuko baranywa, maze barahaga.

10 Kandi ubwo abigishwa bari bamaze gukora ibi, Yesu yarababwiye ati: Murahirwa kubw’iki kintu mwakoze, kuko ibi nibyo kuzuza amategko yanjye, kandi ibi birahamiriza Data ko mushaka gukora ibyo nabategetse.

11 Kandi ibi muzahore mubikorera abihana kandi bakabatizwa mu izina ryanjye; kandi muzabikora mu rwibutso rw’amaraso yanjye, namennye kubwanyu, kugira ngo mushobore guhamiriza Data ko muhora munyibuka. Kandi nimuhora munyibuka muzagira Roho wanjye kugira ngo abane namwe.

12 None mbahaye itegeko ngo muzakore ibi bintu. Kandi niba muzahora mukora ibi bintu murahirwa, kuko mwubatse ku rutare rwanjye.

13 Ariko muri mwe abazakora ibiruseho cyangwa bikeya kuri ibi ntibubatse ku rutare rwanjye, ahubwo bubatse ku rufatiro rw’umusenyi; nuko igihe imvura iguye, maze imivu ikaza, n’imiyaga igahuha, maze bikabakubitaho, baragwa, kandi imiryango y’ikuzimu yiteguye kubakira.

14 Kubera iyo mpamvu murahirwa niba muzakomeza amategeko yanjye, Data yantegetse kubaha.

15 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, mugomba kuba maso no guhora musenga, kugira ngo hato mutazashukwa na sekibi, nuko mugatwarwa bunyago na we.

16 Kandi nk’uko nasengeye muri mwe muzasengere mutyo mu itorero ryanjye, mu bantu banjye bihana kandi bakabatizwa mu izina ryanjye. Dore ndi urumuri; nabahaye urugero.

17 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kubwira aya magambo abigishwa be, yarongeye arahindukira areba imbaga maze aravuga arababwira ati:

18 Dore, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, mugomba kuba maso kandi mugahora musenga kugira ngo hato mutinjira mu gishuko; kuko Satani yifuza kubabona, kugira ngo ashobore kubagosora nk’ingano.

19 Kubera iyo mpamvu mugomba guhora musenga Data mu izina ryanjye.

20 Kandi icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, gikwiriye, mwizeye ko muzahabwa, dore muzagihabwa.

21 Musengere Data mu miryango yanyu, igihe cyose mu izina ryanjye, kugira ngo abagore banyu n’abana banyu bashobore guhabwa imigisha.

22 Kandi dore, muzajye muhurira hamwe kenshi; kandi ntimuzabuze umuntu uwo ari we wese kubasanga mu gihe muzahurira hamwe. Ahubwo mubemerere ko babasanga kandi ntimubabuze.

23 Ahubwo muzabasengere, kandi ntimuzabirukane, kandi nibibaho ko babasanga kenshi muzasenge Data kubwabo, mu izina ryanjye.

24 Kubera iyo mpamvu, nimuzamure urumuri rwanyu kugira ngo rushashagiranire isi. Dore ndi urumuri muzazamura—uko mwambonye mbigenza. Dore murabona ko nasenze Data, kandi mwese mwabyiboneye.

25 Kandi murabona ko nategetse ko nta n’umwe muri mwe ugenda, ahubwo nategetse ko munsanga, kugira ngo mushobore kwumva no kureba; ni nk’uko muzagirira isi; kandi uwo ari we wese wica iri tegeko yiyemerera ubwe kujyanwa mu gishuko.

26 Kandi ubwo habayeho ko igihe Yesu yari amaze kuvuga aya magambo, yongeye guhindukiza amaso areba abigishwa be yari amaze gutoranya, maze arababwira ati:

27 Dore ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, mbahaye irindi tegeko, kandi bityo ngomba kujya kwa Data kugira ngo nuzuze andi mategeko yampaye.

28 None ubu dore, iri ni itegeko mbahaye, kugira ngo mutazemerera uwo ari we wese mubizi neza kurya ku mubiri wanjye n’amaraso yanye bidakwiriye, mu gihe muzaba mubiha umugisha;

29 Kuko urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye bidakwiriye aba ariye kandi anyoye ugucirwaho iteka kwa roho ye; kubera iyo mpamvu, niba muzi ko umuntu adakwiriye kurya ku mubiri wanjye no kunywa ku maraso yanjye muzabimubuze.

30 Icyakora, ntimuzamwirukane muri mwe, ahubwo muzamufashe kandi mumusengere kuri Data, mu izina ryanjye; nuko nibibaho ko yihannye kandi akabatizwa mu izina ryanjye, noneho muzamwakire, maze mumuhe ku mubiri n’amaraso yanjye.

31 Ariko natihana ntazabarirwa mu bantu banjye, kugira ngo atazarimbura abantu banjye, kuko dore nzi intama zanjye kandi zirabaze.

32 Nyamara, ntimuzamwirukane mu masinagogi yanyu, cyangwa ahantu musengera, kuko abo muzakomeza kubafasha; kuko ntimuzi niba bazagaruka nuko bakihana, maze bakansaga n’umutima wabo wose, nuko nkazabakiza; kandi muzaba igikoresho cyo kubazanira agakiza.

33 Kubera iyo mpamvu, mukomeze aya magambo nabategetse kugira ngo mutazacirwaho iteka; kuko aragowe uwo Data aciraho urubanza.

34 Kandi mbahaye aya mategeko kubera impaka zabaye hagati yanyu. Kandi murahirwa niba nta mpaka mufite hagati yanyu.

35 Kandi ubu ngiye kwa Data, kubera ko ari ngombwa ko njya kwa Data kubwanyu.

36 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kurangiza aya magambo, yakoze n’ikiganza cye ku bigishwa yari yamaze gutoranya, umwe ku wundi, ndetse kugeza ubwo yari amaze kubakoraho bose, kandi yababwiraga uko yabakoragaho.

37 Kandi imbaga ntiyumvise amagambo yavugaga, kubera iyo mpamvu ntibayahamije; ariko abigishwa bahamije ko yabahaye ububasha bwo gutanga Roho Mutagatifu. Kandi nzabereka inyuma ya hano ko ubu buhamya ari ubw’ukuri.

38 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kubakoraho bose, haje igihu maze gitwikira imbaga kugira ngo batabona Yesu.

39 Nuko igihe bari batwikiriwe yabavuyemo, nuko azamuka mu ijuru. Kandi abigishwa barabibonye kandi bahamya ko yongeye kuzamuka mu ijuru.