Igice cya 15
Yesu atangaza ko itegeko rya Mose ryujurijwe muri We—Abanefi ni izindi ntama yavugaga i Yerusalemu—Kubera ubukozi bw’ibibi, abantu ba Nyagasani b’i Yerusalemu ntibazi iby’intama zatatanye za Isirayeli. Ahagana 34 N.K.
1 Kandi ubwo habayeho ko igihe Yesu yari amaze kurangiza aya magambo yararanganyije amaso hirya no hino mu mbaga, nuko arababwira ati: Dore, mwumvise ibintu nigishije mbere y’uko nzamuka kwa Data; kubera iyo mpamvu, uwibuka wese aya magambo yanjye kandi akayakurikiza, nzamuzamura ku munsi wa nyuma.
2 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kuvuga aya magambo yabonye ko hari bamwe muri bo batangaye, kandi bakibaza icyo ashaka ko bakora cyerekeranye n’itegeko rya Mose; kuko batasobanukiwe ijambo rivuga ko ibintu bya kera byahise, kandi ko ibintu byose byamaze guhinduka bishya.
3 Kandi yarababwiye ati: Mwitangara ko nababwiye ko ibintu bya kera byahise, kandi ko ibintu byose byamaze guhinduka bishya.
4 Dore, ndababwira ko itegeko ryahawe Mose ryujujwe.
5 Dore, ni njyewe watanze itegeko, kandi ni njyewe wagiranye igihango n’abantu banjye Isirayeli; kubera iyo mpamvu, itegeko ryujurijwe muri njye, kuko nazanywe no kuzuza itegeko; kubera iyo mpamvu rifite impera.
6 Dore, sindimbura abahanuzi, kuko abenshi ntibujurijwe muri njye, ni ukuri ndababwira, byose bizuzuzwa.
7 Kandi kubera ko nababwiye ko ibintu bya kera byahise, sindimbura ibyavuzwe byerekeranye n’ibintu bizaza.
8 Kuko dore, igihango nagiranye n’abantu banjye nticyuzuye cyose; ahubwo itegeko ryahawe Mose rizarangirira muri njye.
9 Dore, ni njye tegeko, n’urumuri. Nimumpugukire, nuko mwihangane kugeza ku ndunduro, maze muzabeho; kuko uwihangana nzamuha ubugingo buhoraho.
10 Dore, nabahaye amategeko; kubera iyo mpamvu nimukomere ku mategeko yanjye. Kandi iri ni itegeko n’abahanuzi, kuko ni ukuri barampamije.
11 Kandi ubwo habayeho ko igihe Yesu yari amaze kuvuga aya magambo, yabwiye aba cumi na babiri yari amaze gutoranya ati:
12 Muri abigishwa banjye; kandi muri urumuri rw’aba bantu, aribo gisigisigi cy’inzu ya Yozefu.
13 Kandi dore, iki ni igihugu cy’umurage wanyu; kandi Data yarakibahaye.
14 Kandi nta gihe Data yampaye itegeko ku buryo ngomba kuribwira abavandimwe banyu i Yerusalemu.
15 Nta n’igihe Data yampaye itegeko ku buryo ngomba kubabwira ibyerekeye indi miryango y’inzu ya Isirayeli, Data yaherekeje hanze y’igihugu.
16 Ibi nibyo gusa Data yantegetse, ko ngomba kubabwira:
17 Izo ntama zindi mfite zitari muri iki kiraro; nazo ngomba kuzizana, kandi zizumva ijwi ryanjye; kandi hazabaho ikiraro kimwe, n’umushumba umwe.
18 Kandi ubwo, kubera ijosi rishinze n’ukutemera ntibasobanukiwe ijambo ryanjye, kubera iyo mpamvu nategetswe na Data kutababwira ukundi iki kintu.
19 Ariko, ni ukuri, ndababwira ko Data yantegetse, kandi ndabibabwira, ko mwatandukanyijwe nabo kubera ubukozi bw’ibi bwabo; kubera iyo mpamvu ni ukubera ubukozi bw’ibibi bwabo batabazi.
20 Kandi ni ukuri, ndongera kubabwira ko indi miryango Data yayitandukanyije nabo; kandi ni ukubera ubukozi bw’ibibi bwabo batabazi.
21 Kandi ni ukuri ndababwira, ko muri abo navugaga: Izindi ntama mfite zitari muri iki kiraro; nazo ngomba kuzizana. Kandi bazumva ijwi ryanjye; kandi bazaba ikiraro kimwe, n’umushumba umwe.
22 Kandi ntibanyumva, kuko batekereza ko ari Abanyamahanga; kuko ntibasobanukiwe ko Abanyamahanga bazahinduka binyuze mu kubwiriza kwabo.
23 Kandi ntibanyumvise igihe navugaga ko bazumva ijwi ryanjye; kandi ntibanyumvise ko Abanyamahanga bazumva igihe icyo aricyo cyose ijwi ryanjye—ko ntazabigaragariza uretse kubwa Roho Mutagatifu.
24 Ariko dore, mwembi mwumvise ijwi ryanjye, kandi mwarambonye; kandi muri intama zanjye, kandi mubarirwa mu bo Data yampaye.