Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 30


Igice cya 30

Abanyamahanga b’ibihe bya nyuma bategekwa kwihana, gusanga Kristo, maze bakabaruranwa n’inzu ya Isirayeli. Ahagana 34–35 N.K.

1 Nimutege amatwi, O mwa Banyamahanga mwe, kandi mwumve amagambo ya Yesu Kristo, Umwana w’Imana iriho, yantegetse ko nzabavugaho, kuko, dore, yantegetse ko nandika, mvuga nti:

2 Nimuhindukire, mwebwe Banyamahanga mwese, muve mu nzira nzanyu z’ubugome; kandi mwihane ibikorwa byanyu bibi, ibinyoma byanyu n’ububeshyi, n’ubusambanyi bwanyu, n’amahano yanyu y’ibanga, n’ibigirwamana byanyu, n’ubuhotozi bwanyu, n’ubutambyi bwanyu bw’indonke, n’amashyari yanyu, n’impaka zanyu, n’ubugome bwanyu bwose n’amahano, nuko munsange, maze mubatizwe mu izina ryanjye, kugira ngo mushobore kubabarirwa ibyaha byanyu, kandi mwuzuzwe Roho Mutagatifu, kugira ngo mushobore kubarirwa mu bantu bo mu nzu ya Isirayeli.

Capa