Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 28


Igice cya 28

Icyenda mu bigishwa cumi na babiri bifuza kandi bagasezeranywa umurage mu bwami bwa Kristo igihe bazapfira—Abanefi batatu bifuza kandi bahabwa ububasha ku rupfu ku buryo bazahama ku isi kugeza Yesu yongeye kugaruka—Barimuwe kandi babona ibintu bitemewe kuvugwa, none ubu barimo gufasha mu bantu. Ahagana 34–35 N.K.

1 Kandi habayeho ubwo Yesu yari amaze kuvuga aya magambo, yabwiye abigishwa be, umwe umwe, ababwira ati: Ni iki munsaba, nyuma y’uko mba nagiye kwa Data?

2 Nuko bose baravuga, uretse batatu, bati: Turifuza ko nyuma y’uko tumaze kubaho igihe cyacu cy’ubuzima bwa muntu, ko umurimo wacu, waduhamagariye, wagira iherezo, kugira ngo dushobore kugusanga bwangu mu bwami bwawe.

3 Nuko arababwira ati: Murahirwa kubera ko munsabye iki kintu, kubera iyo mpamvu, nyuma y’uko mugize imyaka mirongo irindwi n’ibiri muzansanga mu bwami bwanjye; kandi hamwe nanjye muzabona uburuhukiro.

4 Nuko ubwo yari amaze kuvugana nabo, yarahindukiye yerekeza kuri ba batatu, maze arababwira ati: Ni iki mwifuza ko nzabakorera, igihe mba ngiye kwa Data?

5 Nuko bagira ishavu mu mitima yabo, kuko batahangaraga kumubwira ikintu bifuzaga.

6 Nuko arababwira ati: Dore, nzi ibitegekerezo byanyu, kandi mwifuje ikintu Yohana, umukundwa wanjye, wari kumwe na njye mu murimo wanjye, mbere y’uko manikwa n’Abayuda, yansabye.

7 Kubera iyo mpamvu, murahirwa kurushaho, kuko mutazigera mupfa; ahubwo muzabaho kugirango murebe ibikorwa byose bya Data mu bana b’abantu, ndetse kugeza ubwo ibintu byose bizuzuzwa hakurikijwe ugushaka kwa Data, igihe nzazira mu ikuzo ryanjye n’ububasha bw’ijuru.

8 Kandi ntimuzigera mubabazwa n’ububabare bw’urupfu; ahubwo igihe nzazira mu ikuzo ryanjye muzavanwa mu kanya nk’ako guhumbya mu mubiri upfa mujyanwe mu mubiri udapfa; nuko noneho muzahabwe umugisha mu bwami bwa Data.

9 Byongeye kandi, ntimuzagira ububabare mu gihe muzaba mu mubiri, nta n’ishavu uretse kubw’ibyaha by’isi; kandi ibi byose nzabikora kubera ikintu mwansabye, kuko mwifuje ko mwashobora kunzanira roho z’abantu, mu gihe isi ikiriho.

10 Kandi kubw’iyi mpamvu muzagira ubwuzure bw’umunezero; kandi muzakirwa mu bwami bwa Data; koko umunezero wanyu uzaba wuzuye, nk’uko Data yampaye ubwuzure bw’umunezero; kandi muzamera ndetse nkanjye, kandi ndi nka Data; kandi Data nanjye turi umwe.

11 Kandi Roho Mutagatifu ahamya ibya Data nanjye; kandi Data aha Roho Mutagatifu abana b’abantu, kubera njye.

12 Kandi habayeho ko ubwo Yesu yari amaze kuvuga aya magambo, yakoze kuri buri wese muri bo n’urutoki rwe uretse ba batatu bari basigaye, nuko noneho aragenda.

13 Kandi dore, amajuru yari afunguye, kandi bajyanywe mu ijuru, kandi babonye kandi bumva ibintu bitavugwa.

14 Kandi bari babujijwe ko babivuga; nta nubwo bari bahawe ububasha kugira ngo bashobore kuvuga ibintu babonye kandi bumvise.

15 Kandi niyo bari kuba mu mubiri cyangwa batari mu mubiri, ntibashoboraga kubivuga; kuko byababereye nk’ukwihinduranya kwabo, ko bari bavanywe mu mubiri w’inyama bajyanywe mu mimerere y’ukudapfa, kugira ngo bashobore kureba ibintu by’Imana.

16 Kandi habayeho ko bongeye kwigisha ku isi; nyamara ntibigishije iby’ibintu bari barumvise cyangwa barabonye, kubera itegeko ryari ryarabaherewe mu ijuru.

17 Kandi ubwo, niba barapfaga cyangwa badapfa, uhereye ku munsi w’uguhinduranywa kwabo, ntabyo nzi.

18 Ariko icyo nzi, bijyanye n’inyandiko yatanzwe—bagiye mu gihugu, kandi bakorera umurimo mu bantu, bahuza benshi n’itorero uko bemeraga inyigisho yabo; bababatiza, kandi abenshi babatijwe bakiriye Roho Mutagatifu.

19 Kandi bajugunywe mu nzu z’imbohe n’abatarabarirwaga mu itorero. Kandi inzu z’imbohe ntizashoboye kubafata, kuko babaciyemo kabiri.

20 Kandi bajugunywe hasi mu gitaka; ariko bakubitishije isi ijambo ry’Imana, ku buryo kubw’ububasha bwayo bagobotowe mu ndiba z’isi; kandi kubera iyo mpamvu ntibashoboye gucukura imyobo ihagije yo kubafata.

21 Kandi inshuro eshatu bajugunywe mu itanura kandi nta kibi bahuriyemo nacyo.

22 Kandi inshuro ebyiri bajugunywe mu isenga y’ibikoko by’agasozi; kandi dore bakinaga n’ibikoko nk’umwana n’umwana w’intama ucyonka, kandi nta kibi byababayeho.

23 Kandi habayeho ko bityo bagiye mu bantu ba Nefi, nuko bababwiriza inkuru nziza ya Kristo mu bantu bo mu gihugu; kandi bahindukiriye Nyagasani, kandi bihuza n’itorero rya Kristo, nuko bityo abantu b’urwo rungano babona umugisha, bijyanye n’ijambo rya Yesu.

24 Kandi ubu, njyewe, Morumoni, ndekeye aho kuvuga ibyerekeye ibi bintu mu gihe gito.

25 Dore, nari ngiye kwandika amazina y’abo batari kuzigera bapfa, ariko Nyagasani yabimbujije; kubera iyo mpamvu sinyanditse, kuko bahishwe isi.

26 Ariko dore, narababonye, kandi baramfashije.

27 Kandi dore bazaba mu Banyamahanga, kandi Abanyamahanga ntibazabamenya.

28 Bazaba na none no mu Bayuda, kandi Abayuda ntibazabamenya.

29 Kandi hazabaho, Nyagasani nabona bikwiriye mu bushishozi bwe ko bazafasha imiryango ya Isirayeli yose yatatanye, n’amoko yose, imiryango, indimi n’abantu, kandi bazavana muri bo roho nyinshi bazanira Yesu, kugira ngo icyifuzo cyabo gishobore kuzuzwa, ndetse kubera ububasha bwemeza bw’Imana, buri muri bo.

30 Kandi bameze nk’abamarayika b’Imana, kandi nibazasenga Imana mu izina rya Yesu bashobora kwigaragariza umuntu uwo ari we wese babona ko bikwiriye.

31 Kubera iyo mpamvu, imirimo ikomeye kandi itangaje izakorwa na bo, mbere y’umunsi ukomeye kandi uje ubwo abantu bose bagomba rwose guhagarara imbere y’intebe y’urubanza ya Kristo.

32 Koko ndetse mu Banyamahanga hazabamo umurimo ukomeye kandi utangaje wakozwe na bo, mbere y’uwo munsi w’urubanza.

33 Kandi niba mwari mufite ibyanditswe byera byose birimo inkuru y’imirimo yose itangaje ya Kristo, mwamenya, bijyanye n’amagambo ya Kristo, ko ibi bintu bigomba rwose kubaho.

34 Kandi hagowe utazatega amatwi amagambo ya Yesu, ndetse n’abo yatoranyije kandi akabohereza muri bo; kuko utakira amagambo ya Yesu n’amagambo y’abo yohereje atamwakira; kandi kubera iyo mpamvu ntazabakira ku munsi wa nyuma.

35 Kandi byari kuba byiza kurushaho iyo baba bataravutse. Kuko mbese mutekereza ko mushobora kwivanaho ubutabera bw’Imana yasuzuguwe, yaribatiwe munsi y’ibirenge by’abantu, kugira ngo agakiza gashobora kubaho?

36 Kandi ubwo dore, kubera ko navuze ibyerekeye abo Nyagasani yatoranyije, koko, ndetse batatu bajyanywe mu ijuru, ko ntamenye niba barogejweho gupfa ntibazapfe.

37 Ariko dore, kuva nakwandika, nasabye Nyagasani, kandi yarabingaragarije ko hagomba kubaho impinduka ikorwa ku mibiri yabo, cyangwa se hagomba kubaho ko bagomba gupfa.

38 Kubera iyo mpamvu, kugira ngo badashobora gupfa habayeho impinduka yakozwe ku mibiri yabo, kugira ngo batababazwa n’ububabare cyangwa ishavu keretse kubw’ibyaha by’isi.

39 Ubwo iyi mpinduka ntiyareshyaga n’ibizabaho ku munsi wa nyuma; ariko habayeho impinduka yabakozweho, ku buryo Satani itari gushobora kugira ububasha kuri bo, kugira ngo itazashobora kubagerageza; kandi barejejwe mu mubiri, kugira ngo babe abatagatifu, kandi kugira ngo ububasha bw’isi butabafata.

40 Kandi muri iyi miterere bagombaga kugumya kubaho kugeza ku munsi w’urubanza wa Kristo, kandi kuri uwo munsi bagombaga kwakira impinduka ikomeye, kandi bakakirwa mu bwami bwa Data ubutazavayo, ahubwo bakabana n’Imana ubuziraherezo mu majuru.