Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 25


Igice cya 25

Ku gihe cy’Ukuza kwa Kabiri, abibone n’abagome bazatwikwa nk’ibikenyeri—Eliya azagaruka mbere y’uwo munsi ukomeye kandi uteye ubwoba—Gereranya Malaki 4. Ahagana 34 N.K.

1 Kuko dore, umunsi uraje uzatwika nk’itanura ry’umuriro; kandi abibone bose, koko, n’inkozi z’ibibi zose, bazaba ibishingwe, kandi umunsi uje uzabatwika bose bashire, niko Nyagasani Nyiringabo avuga, ko utazabasigira haba umuzi cyangwa ishami.

2 Ariko kuri mwebwe mutinya izina ryanjye, Umwana w’Ubukiranutsi azahaguruka afite ugukiza mu mababa ye, maze muzasohoke mukinagira kandi mukure nk’inyana zo mu kiraro.

3 Kandi muzaribatira hasi abagome; kuko bazaba ivu munsi y’ibirenge byanyu ku munsi nzakoraho ibi, Niko Nyagasani Nyiringabo avuga.

4 Nimwibuke itegeko rya Mose, umugaragu wanjye, namutegekeye i Horebu kubwa Isirayeli yose, hamwe n’amateka n’amategeko.

5 Dore, nzaboherereza Eliya w’umuhanuzi mbere y’ukuza kw’umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba wa Nyagasani.

6 Kandi azagarurira umutima wa ba se ku bana, n’umutima w’abana kuri ba se, ngo hato ntazaza maze ngakubitisha isi umuvumo.

Capa