Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 4


Igice cya 4

Ingabo z’Abanefi batsinda abasahuzi ba Gadiyantoni—Gidiyani yicwa, kandi umusimbura we, Zemunariha, akamanikwa—Abanefi basingiza Nyagasani kubw’intsinzi zabo. Ahagana 19–22 N.K.

1 Kandi habayeho ko mu mpera ya nyuma y’umwaka wa cumi n’umunani izo ngabo z’abasahuzi zari zariteguriye kurwana, kandi batangiye kumanuka no guturumbuka mu dusozi, no mu misozi, no mu gasi, no mu bihome byabo, n’ahantu habo h’ibanga, kandi baratangiye kwigarurira ibihugu, byose byari mu gihugu cy’amajyepfo kandi byari mu gihugu cy’amajyaruguru, kandi batangira kwigarurira ibihugu byose byari byarasizwe n’Abanefi, n’imirwa yari yarasizwe ari amatongo.

2 Ariko dore, nta bikoko by’agasozi cyangwa n’utunyamaswa muri ibyo bihugu byari byarasizwe n’Abanefi, kandi abasahuzi nta tunyamaswa twari duhari keretse mu gasi.

3 Kandi abasahuzi ntibashoboraga kubaho keretse mu gasi, kubera kubura ibiryo; kuko Abanefi bari baravuye mu bihugu byabo by’amatongo, kandi bari barakoranyije amashyo n’imikumbi yabo n’ibyabo batunze byose, kandi bari mu mutwe umwe.

4 Kubera iyo mpamvu, nta mahirwe ku bambuzi yo gusahura no kubona ibiryo, uretse kuzamukira kurwana ku mugaragaro n’Abanefi; kandi kubera ko Abanefi bari mu mutwe umwe, kandi bafite umubare munini cyane, kandi baribikiye ibibatunga, n’amafarashi, n’amatungo, n’amashyo ya buri bwoko, kugira ngo bashobore kubaho mu gihe cy’imyaka irindwi, igihe biringiye kurimbura abambuzi mu gihugu; kandi uko niko umwaka wa cumi n’umunani warangiye.

5 Kandi habayeho ko mu mwaka cumi n’icyenda Gidiyani yabonye ko byari ngombwa ko yazamukira kurwanya Abanefi, kuko nta nzira yariho bari gushoboramo kubaho uretse gusahura no kwambura no guhotora.

6 Kandi ntibatinyutse kwikwirakwiza mu gihugu kugira ngo bashobore guhinga impeke, ngo hato Abanefi batabazamukiraho maze bakabica; kubera iyo mpamvu Gidiyani yahaye itegeko ingabo ze kugira ngo uyu mwaka bazashobore kuzamukira kurwanya Abanefi.

7 Kandi habayeho ko bazamukiye kurwana; kandi hari mu kwezi kwa gatandatu; kandi dore, wari ukomeye kandi uteye ubwoba umunsi bazamukiyeho kurwana; kandi bari bambaye mu buryo bw’abambuzi; kandi bari bafite uruhu rw’intama bitamirije ibyaziha byabo, kandi bari bisize amaraso, kandi imitwe yabo yari yogoshe, kandi bari bafite ibisahani byo ku mutwe kuri bo; kandi kwari gukomeye kandi guteye ubwoba ukugaragara kw’ingabo za Gidiyani, kubera ibyuma byabo byo kwikingira, no kubera ukwisiga amaraso kwabo.

8 Kandi habayeho ko ingabo z’Abanefi, ubwo babonaga uko ingabo za Gidiyani zasaga, bose baguye ku butaka, nuko bazamura imiborogo yabo kuri Nyagasani Imana yabo, kugira ngo abarengere kandi abagobotore mu maboko y’abanzi babo.

9 Kandi habayeho ko ubwo ingabo za Gidiyani zabonaga ibi zatangiye gusakuza n’ijwi riranguruye, kubera umunezero wabo, kuko bari baratekereje ko Abanefi bari baragushijwe n’ubwoba kubera ubwoba bukomeye bw’ingabo zabo.

10 Ariko muri iki kintu bagize isoni, kuko Abanefi batabatinye; ahubwo batinye Imana yabo kandi barayinginze ngo ibarinde; kubera iyo mpamvu, ubwo ingabo za Gidiyani zabihutiragaho bari biteguriye guhura nabo; koko, mu mbaraga za Nyagasani barabakiriye.

11 Kandi urugamba rwatangiye mu kwezi kwa gatandatu; kandi rwari rukomeye kandi ruteye ubwoba urugamba rwabo, koko, bwari bukomeye kandi buteye ubwoba ubuhotozi bwabo, ku buryo hatigeze hamenyekana ubuhotozi bukomeye butyo mu bantu bose ba Lehi kuva yava i Yerusalemu.

12 Kandi nubwo ibikangisho n’indahiro Gidiyani yari yarakoze, dore, Abanefi barabakubise, ku buryo basubiye inyumba imbere yabo.

13 Kandi habayeho ko Gijidoni yategetse ko ingabo ze zabakurikira kugeza ku mbibi z’agasi, kandi ko batazasiga uwo ari we wese uzagwa mu maboko yabo mu nzira; kandi bityo barabakurikiye kandi barabica, kugeza ku mbibi z’agasi, ndetse kugeza igihe bazuzuriza itegeko rya Gijidoni.

14 Kandi habayeho ko Gidiyani, wari warahagurutse maze akarwana ashize amanga, yakurikiwe ubwo yahungaga; kandi kubera ko yari ananiwe kubera imirwano myinshi yarashyikiriwe maze aricwa. Kandi iyo niyo yabaye impera y’umwambuzi Gidiyani.

15 Kandi habayeho ko ingabo z’Abanefi zongeye kugaruka ahantu h’umutekano. Kandi habayeho ko umwaka wa cumi n’icyenda wahise, kandi abambuzi ntibongeye kuza kurwana; nta nubwo bongeye kuza mu mwaka wa makumyabiri.

16 Kandi mu mwaka wa makumyabiri na makumyabiri n’umwe ntibaje kurwana, ariko baturutse impande zose bagota abantu ba Nefi; kuko batekerezaga ko bazaca abantu ba Nefi mu bihugu byabo, kandi babakubakuba kuri buri ruhande, maze bakabambura uburyo bwabo bwose bwo gusohoka, kugira ngo bibatere kwitanga nk’uko babyifuzaga.

17 Ubwo bari baritoranyirije undi muyobozi, izina rye rikaba ryari Zemunariha; kubera iyo mpamvu yari Zemunariha watumye iri gotwa ribaho.

18 Ariko dore, ibi byari inyungu ku Banefi; kuko bitari gushobokera abambuzi kugota igihe kirekire bihagije kugira ngo bigire ingaruka ku Banefi, kubera ibibatunga byinshi bari barashyize mu bubiko.

19 Kandi kubera ukubera kw’ibibatunga mu bambuzi; kuko dore, nta kintu bari bafite uretse inyama nk’ibiryo byabo, inyama bakuraga mu gasi.

20 Kandi habayeho ko utunyamaswa tw’agasozi twabaye imbonekarimwe mu gasi ku buryo abambuzi bari hafi yo gutsembwa n’inzara.

21 Kandi Abanefi bagenze ubutitsa umunsi n’ijoro, nuko bagwa ku ngabo zabo, maze babica ari ibihumbi n’ibihumbagiza.

22 Kandi bityo byahindutse icyifuzo cy’abantu ba Zemunariha kureka umugambi wabo, kubera ukurimbuka gukomeye kwabagezeho ijoro n’amanywa.

23 Kandi habayeho ko Zemunariha yahaye itegeko abantu be ko bagomba kwivana mu birindiro, maze bakajya mu bice bya kure by’amajyaruguru y’igihugu.

24 Kandi ubwo, Gijidoni kubera ko yari azi iby’umugambi wabo, kandi kubera ko yari azi iby’intege nkeya zabo kubera ukubura kw’ibiryo, n’ubuhotozi bukomeye bwari bwarababayemo, kubw’ iyo mpamvu yohereza ingabo ze mu ijoro, nuko babicira inzira yo gusubira inyuma, maze ashyira ingabo ze mu nzira yabo yo gusubira inyuma.

25 Kandi ibi babikoze mu ijoro, nuko batangira urugendo rwabo kure y’abambuzi, kugira ngo ku munsi ukurikiraho, ubwo abambuzi bazaba batangiye urugendo rwabo, bahure n’ingabo z’Abanefi haba imbere yabo n’inyuma yabo.

26 Nuko abambuzi bari bari mu majyepfo bicirwa inzira ahantu habo ho gusubirira inyuma. Kandi ibi bintu byose byakozwe ku itegeko rya Gijidoni.

27 Kandi habayeho ibihumbi byinshi byitanze nk’imbohe ku Banefi, nuko abasigaye muri bo baricwa.

28 Kandi umuyobozi wabo, Zemunariha, yarafashwe nuko amanikwa ku giti, koko, ndetse ku mutwe wacyo kugeza apfuye. Nuko ubwo yari amaze kumanikwa kugeza apfuye bagushije igiti ku butaka, maze baratakamba n’ijwi riranguruye, bavuga bati:

29 Uwaduha Nyagasani akarengera abantu be mu bukiranutsi no mu butagatifu bw’umutima, kugira ngo bashobore kugusha ku butaka bose abashaka kubica kubera ububasha n’udutsiko tw’ibanga, ndetse nk’uko uyu mugabo yaguye ku butaka.

30 Kandi baranezerewe maze barongera baratakamba n’ijwi rimwe, bavuga bati: Uwaduha Imana ya Aburahamu, n’Imana ya Isaka, n’Imana ya Yakobo, ikarinda aba bantu mu bukiranutsi, igihe cyose uko bazahamagara izina ry’Imana yabo kubw’uburinzi.

31 Kandi habayeho ko baturagaye, bose nk’umuntu umwe, bararirimba, kandi bahimbaza Imana yabo kubw’ikintu gikomeye yari imaze kubakorera, ibarinda kugwa mu maboko y’abanzi babo.

32 Koko, batakambye bavuga bati: Hozana ku Mana Isumbabyose. Kandi batakambye bavuga bati: Hasingizwe izina rya Nyagasani Imana Ishoborabyose, Imana Isumbabyose.

33 Kandi imitima yabo yabyimbishijwe n’umunezero, kugeza ubwo batembye amarira menshi, kubera ubwiza bukomeye bw’Imana mu kubagobotora mu maboko y’abanzi babo; kandi bari babizi ko ari ukubera ukwihana kwabo n’ukwiyoroshya kwabo bagobotowe ukurimbuka kudashira.