Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 3


Igice cya 3

Gidiyani, umuyobozi wa Gadiyantoni, asaba ko Lakoniyasi n’Abanefi kwitanga n’ibihugu byabo—Lakoniyasi atoranya Gijidoni nk’umutware mukuru w’ingabo—Abanefi bateranira muri Zarahemula no muri Aharumbutse kugirango birwaneho ubwabo. Ahagana 16–18 N.K.

1 Kandi ubwo habayeho ko mu mwaka wa cumi na gatandatu uhereye ku’kuza kwa Kristo, Lakoniyasi, umutegetsi w’igihugu, yakiriye urwandiko ruvuye ku muyobozi n’umutegetsi w’aka gatsiko k’abasahuzi; kandi aya yari amagambo yari yanditse, avuga ati:

2 Lakoniyasi, nyiricyubahiro kandi mutegetsi w’igihugu, dore, nkwandikiye uru rwandiko, kandi nguhaye icyubahiro gikomeye bihebuje kubera ukutajegajega kwawe, ndetse n’ukutajegajega kw’abantu bawe, mu kubungabunga icyo mutekereza ko ari uburenganzira bwanyu n’umudendezo; koko, muhagaze neza, nk’aho mushyigikiwe n’ukuboko kw’imana, mu kurwanirira umudendezo wanyu, n’umutungo wanyu, n’igihugu cyanyu, cyangwa icyo mwita mutyo.

3 Kandi mbona bibabaje, nyiricyubahiro Lakoniyasi, ko mwaba abapfapfa cyane n’abirasi bo gutekereza ko mushobora guhangana n’ingabo z’intarumikwa ziri ku itegeko ryanjye, ubu muri iki gihe ziteguye n’intwaro zazo, kandi zitegereje n’igihunga gikomeye ijambo—Mumanukire ku Banefi maze mubarimbure.

4 Kandi njyewe, kubera ko nzi iby’ubutwari bwabo budatsindwa, kandi kubera ko nabageragereje ku rugamba, kandi nkaba nzi iby’urwango rudashira rwabo kuri mwebwe kubera amafuti menshi mwabakoreye, kubera iyo mpamvu nibabamanukiraho bazabagenderera n’ukurimbuka kwa burundu.

5 Kubera iyo mpamvu nkwandikiye uru rwandiko, kandi ndufungishije akaboko kanjye, kuko mfitiye igishyika imibereho myiza yanyu, kubera ukutajegajega kwanyu mu byo mwemera ko ari iby’ukuri, na roho yanyu y’ubutwari ku rugamba.

6 Kubera iyo mpamvu nkwandikiye, nifuza ko mwakwiyegurira aba bantu banjye, imirwa yanyu, ibihugu byanyu, n’imitungo yanyu, kuruta ko babagenderera n’inkota maze uko kurimbuka kukazabageraho.

7 Cyangwa mu yandi magambo, nimutwiyegurire, kandi mwifatanye natwe maze mumenye imirimo yacu y’ibanga, kandi muhinduke abavandimwe bacu kugira ngo mushobore kuba nkatwe—atari abacakara, ahubwo abavandimwe bacu kandi abafatanyabikorwa mu byo dutunze byose.

8 Kandi dore, ndakurahiye, nimuzakora ibi, hamwe n’indahiro, ntimuzarimburwa; ariko ibi nimutazakora, ndakurahiye n’indahiro, ko mu kwezi gutaha nzategeka ko ingabo zanjye zizabamanukiraho, kandi ntibazifata kandi ntizizabasiga, ahubwo zizabica, kandi zizareka inkota ibagwe hejuru ndetse kugeza igihe muzazimirira.

9 Kandi dore, ndi Gidiyani; kandi ndi umutegetsi w’uyu muryango w’ibanga wa Gadiyantoni; umuryango n’imirimo yawo nziho kuba byiza; kandi bikaba ari ibya kera kandi byarahererekanyijwe kugeza kuri twebwe.

10 Kandi nanditse uru rwandiko, Lakoniyasi, kandi niringiye ko muzarekura ibihugu byanyu n’imitungo yanyu, hatabayeho umuvu w’amaraso, kugira ngo aba bantu bashobore gusubirana uburenganzira bwabo n’ubuyobozi, bari barambuwe kubera ubugome bwanyu mu kubavanaho uburenganzira bwabo bw’ubuyobozi, kandi keretse nimukora ibi, naho ubundi nzahora amafuti yabo. Ni njyewe Gidiyani.

11 Kandi ubwo habayeho igihe Lakoniyasi yakiraga uru rwandiko yarumiwe bikabije, kubera ubukana bwa Gidiyani asaba kwegurirwa igihugu cy’Abanefi, ndetse n’ubwo gukanga abantu no guhora amafuti y’abari batarakoze amakosa, uretse ko bari barikoreye ubwabo amafuti biyomora kuri abo bagome n’abasahuzi b’amahano.

12 Ubu dore, uyu Lakoniyasi, umutegetsi mukuru, yari umuntu w’intabera, kandi ntiyashoboraga guterwa ubwoba n’ibisabwa kandi ibikangisho by’umusahuzi; kubera iyo mpamvu ntiyitaye ku rwandiko rwa Gidiyani, umutegetsi mukuru w’abasahuzi, ariko yatumye abantu batakambira Nyagasani kugira ngo babone imbaraga zo kwitegura igihe abasahuzi bazabamanukiraho.

13 Koko, yohereje itangazo mu bantu bose, kugira ngo bazakoranyirize hamwe abagore babo, n’abana babo, n’ibintu byabo byose batunze, uretse igihugu cyabo, ahantu hamwe.

14 Kandi yatumye ibihome byubakwa hirya no hino yabo, kandi imbaraga zabyo zikagomba gukomera bihebuje. Kandi yatumye ingabo, haba iz’Abanefi n’iz’Abalamani, cyangwa iz’ababaruriwe bose mu Banefi, zishyirwa nk’abarinzi hirya no hino kugira ngo babarebe, kandi babarinde abasahuzi ijoro n’umunsi.

15 Koko, yarababwiye ati: Nk’uko Nyagasani ariho, keretse nimwihana ubukozi bw’ibibi bwose bwanyu, kandi mugatakambira Nyagasani, naho ubundi nta kundi muzagobotorwa mu maboko y’abasahuzi ba Gadiyantoni.

16 Kandi amagambo n’ubuhanuzi bwa Lakoniyasi byari bikomeye cyane kandi bitangaje ku buryo byatumye ubwoba buza mu bantu bose; nuko baritanga n’imbaraga zabo zose kugira ngo bakore bijyanye n’amagambo ya Lakoniyasi.

17 Kandi habayeho ko Lakoniyasi yashyizeho abatware bakuru mu ngabo zose z’Abanefi, bo kubategeka mu gihe abasahuzi bazabamanukiraho baturutse mu gasi.

18 Ubwo usumba abandi mu batware bakuru n’umutegetsi ukomeye w’ingabo zose z’Abanefi yari yashyizweho, kandi izina rye ryari Gijidoni.

19 Ubwo wari umuco mu Banefi bose wo gutoranya abatware babo bakuru, (keretse mu bihe byabo b’ubugome) umuntu wabaga afite roho y’ihishurirwa ndetse n’ubuhanuzi; kubera iyo mpamvu, uyu Gijidoni yari umuhanuzi ukomeye muri bo, nk’uko na none yari umucamanza mukuru.

20 Ubwo abantu babwiye Gijidoni bati: Senga Nyagasani, maze ureke tujye hejuru mu misozi no mu gasi, kugira ngo tugwe hejuru y’abasahuzi maze tubarimburire mu bihugu byabo bwite.

21 Ariko Gijidoni yarababwiye ati: Nyagasani yambujije; kuko nituzamuka tukabatera Nyagasani arabatugabiza mu maboko yabo; kubera iyo mpamvu tuzitegurire rwagati mu bihugu byacu, nuko tuzakoranyirize ingabo zose hamwe, kandi ntituzabatera, ariko tuzabategereza kugeza baduteye; kubera iyo mpamvu nk’uko Nyagasani ariho, nidukora ibi azabatugabiza mu maboko yacu.

22 Kandi habayeho mu mwaka wa cumi na karindwi, mu mpera ya nyuma y’umwaka, itangazo rya Lakoniyasi ryari ryamaze kugera hose mu gihugu cyose, kandi bari barafashe amafarashi yabo, n’amagare y’intambara, n’amatungo yabo, n’amashyo yabo yose, n’imikumbi yabo, n’impeke zabo, n’ibyo batunze byabo byose, nuko bagenda ari ibihumbi n’amacumi y’ibihumbi, kugeza ubwo bose bari bamaze kugera ahantu hari haratonyijwe kugira ngo bazahikoranyirize hamwe, ngo birwaneho ku banzi babo.

23 Kandi igihugu cyari cyaratoranyijwe cyari igihugu cya Zarahemula, n’igihugu cyari hagati y’igihugu cya Zarahemula n’igihugu cyitwa Aharumbutse, koko, kugeza ku murongo wari hagati y’igihugu cyitwa Aharumbutse n’igihugu cyitwa Rwamatongo.

24 Kandi hari abantu ibihumbi byinshi bitwaga Abanefi, bikoranyirije hamwe muri iki gihugu. Ubwo Lakoniyasi yategetse ko bagomba kwikoranyiriza hamwe mu majyepfo y’igihugu, kubera umuvumo ukomeye wari ku majyaruguru y’igihugu.

25 Kandi bakomeje ibihome birinda abanzi babo; kandi batuye mu gihugu kimwe, no mu mutwe umwe, kandi batinye amagambo yari yaravuzwe na Lakoniyasi, ku buryo bihannye ibyaha byabo byose; kandi bazamuye amasengesho yabo kuri Nyagasani Imana yabo, kugira ngo azabagobotore mu gihe abanzi babo bazabamanukiraho kubarwanya.

26 Kandi bari bafite ishavu bikabije kubera abanzi babo. Kandi Gijidoni yategetse ko bagomba gukora intwaro z’intambara z’ubwoko bwose, kandi bagomba gukomera n’ibyuma byo kwikingira, hamwe n’ingabo nini, hamwe n’ingabo ntoya, mu buryo bw’ibwiriza rye.

Capa