Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 10


Igice cya 10

Habaho ituze mu gihugu mu gihe cy’amasaha menshi—Ijwi rya Kristo risezeranya gukoranya abantu Be nk’uko inkoko ikoranya imishwi yayo—Igice kinini cy’abakiranutsi kirengerwa. Ahagana 34–35 N.K.

1 Kandi ubwo dore, habayeho ko abantu bose bo mu gihugu bumvise aya magambo, kandi barabyiboneye. Nuko nyuma y’aya magambo habayeho ituze mu gihugu mu gihe cy’amasaha menshi;

2 Kuko kwari gukomeye cyane ugutangara kw’abantu ku buryo baretse kuganyira no kuborogera urupfu rwa bene wabo bari bamaze kwicwa; kubera iyo mpamvu habayeho ituze mu gihugu hose mu gihe cy’amasaha menshi.

3 Nuko habayeho ko hongeye kuza ijwi ku bantu, kandi abantu bose barabyumvise, kandi barabyibonera, rivuga riti:

4 O mwebwe bantu b’iyi mirwa ikomeye yaguye, mukaba abakomoka kuri Yakobo, koko, mukaba muri ab’inzu ya Isirayeli, ni kangahe nababundikiye nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo munsi y’amababa yayo, kandi nkabagaburira.

5 Kandi byongeye, ni kangahe nashatse kubabundikira nk’uko inkoko ibundikirira imishwi yayo munsi y’amababa yayo, koko, O mwebwe bantu b’inzu ya Isirayeli, mwaguye; koko, O mwebwe bantu b’inzu ya Isisrayeli, mwebwe mutuye i Yerusalemu, kimwe namwe mwaguye; koko, ni kangahe nashatse kubabundikira nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo, kandi ntimunkundire.

6 O mwebwe nzu ya Isirayeli narokoye, ni kangahe nzakubundikira nk’uko inkoko ibundikirira imishwi yayo munsi y’amababa yayo, nimwihana kandi mukangarukira n’umutima wanyu wose.

7 Ariko bitabayeho, O nzu ya Isirayeli, ahantu mutuye hazahinduka amatongo kugeza igihe cy’isohora ry’ igihango nagiranye n’abasogokuruza banyu.

8 Kandi ubwo habayeho ko nyuma y’uko abantu bari bamaze kumva aya magambo, dore, batangiye kongera kurira no kuboroga kubera urupfu rwa bene wabo n’inshuti.

9 Kandi habayeho ko uko ariko iminsi itatu yahise. Kandi hari mu gitondo, nuko umwijima uyoyoka ku isi, n’isi ireka guhinda umushyitsi, n’ibitare bireka gusaduka, n’iminiho iteye ubwoba irahagara, kandi urusaku rw’umuriri rwose rwaracecetse.

10 Kandi isi yongeye kwifatanya, ku buryo yasubiranye; kandi umuborogo, n’amarira, n’amaganya by’abantu bari barokotse byahosheje; nuko umuborogo wabo wahindutsemo umunezero, kandi amaganya yabo ahinduka ibisingizo n’amashimwe kuri Nyagasani Yesu Kristo, Umucunguzi wabo.

11 Kandi kugeza aho ibyanditswe byari byujujwe byari byaravuzwe n’abahanuzi.

12 Kandi cyari igice kinini gikiranutse cy’abantu barokotse, kandi nibo bakiriye abahanuzi kandi batabateye amabuye, kandi nibo batamennye amaraso y’abera, barokowe.

13 Kandi bararokotse nuko ntibarigita kandi ngo barengweho n’isi; kandi ntibamizwe n’indiba z’inyanja; kandi ntibatwitswe n’umuriro, nta nubwo baguye kandi ngo bahonyorwe n’urupfu; kandi ntibajyanywe kure na serwakira; nta nubwo barushijwe imbaraga n’umwuka w’umwotsi n’uwo umwijima.

14 Kandi ubwo, uwo ari we wese usoma aya magambo, reka ayasobanukirwe; ufite ibyanditswe, reka abicukumbure, nuko arebe kandi abone niba izi mpfu zose n’ukurimburwa n’umuriro, n’umwotsi, n’imihengeri, na serwakira, n’ukwasama kw’isi ngo ibamire, n’ibi bintu byose atari iby’iyuzuzwa ry’ubuhanuzi bw’abahanuzi batagatifu benshi.

15 Dore, ndakubwira, Koko, benshi batanze ubuhamya bw’ibi bintu igihe cy’ukuza kwa Kristo, kandi barishwe kubera ko batanze ubuhamya bw’ibi bintu.

16 Koko, umuhanusi Zenosi yatanza ubuhamya bw’ibi bintu, ndetse Zenoki yavuze ibyerekeranye n’ibi bintu, kubera ko batanze ubuhamya by’umwihariko bwerekeranye natwe, turi igisigisigi cy’urubyaro rwabo.

17 Dore, sogokuruza Yakobo nawe yatanze ubuhamya bwerekeranye n’urubyaro rwa Yozefu. Kandi dore, none se ntituri igisigisigi cy’urubyaro rwa Yozefu? Kandi ibi bintu bihamya ibyacu, ntibyanditse se ku bisate by’umuringa sogokuruza Lehi yavanye i Yerusalemu?

18 Kandi habayeho ko mu mpera y’umwaka wa mirongo itatu na gatatu na mirongo itatu na kane, dore, nzabereka ko abantu ba Nefi barokowe, ndetse n’abari bariswe Abalamani, bari bararokowe, bagiriwe ubuntu bukomeye, ku buryo nyuma gatoya y’ukuzamuka kwa Kristo mu ijuru mu by’ukuri yarabibagaragarije—

19 Abereka umubiri we, kandi arabigisha; kandi inkuru y’umurimo we izatangwa nyuma y’aha. Kubera iyo mpamvu muri iki gihe ndangije amagambo yanjye.