Ibyanditswe bitagatifu
3 Nefi 20


Igice cya 20

Yesu atanga umugati na vino mu buryo bw’igitangaza kandi yongera guha umugisha isakaramentu ku bantu—Igisigisigi cya Yakobo kizamenyeshwa Nyagasani Imana yabo kandi kizaragwa Amerika—Yesu ni umuhanuzi nka Mose, kandi Abanefi ni abana b’abahanuzi—Abandi mu bantu ba Nyagasani bazakusanyirizwa i Yerusalemu. Ahagana 34 N.K.

1 Kandi habayeho ko yategetse imbaga ko bahagarika gusenga, ndetse n’abigishwa be. Ariko yabategetse ko batahagarika gusengera mu mitima yabo.

2 Kandi yabategetse ko bahaguruka maze bagaharara ku maguru yabo. Nuko barahaguruka maze bahagarara ku maguru yabo.

3 Kandi habayeho ko yongeye kumanyura umugati nuko awuha umugisha, maze awuha abigishwa be ngo bawuryeho.

4 Kandi ubwo bari bamaze kurya yabategetse ko bamanyura umugati, maze bakawuhaho imbaga.

5 Nuko ubwo bari bamaze guhaho imbaga yabahaye na none vino kugira ngo banyweho, nuko abategeka ko bahaho imbaga.

6 Ubwo, nta mutsima, nta na vino, byari yazanywe n’abigishwa, cyangwa n’imbaga.

7 Ariko ni ukuri yabahaye umugati ngo barye, ndetse na vino ngo banywe.

8 Kandi yarababwiye ati: Urya uyu mutsima aba ariye ku mubiri wanjye kubwa roho ye; kandi unywa kuri iyi vino aba anyweye ku maraso yanjye kubwa roho ye; kandi roho ye ntizigera isonza cyangwa igira inyota, ahubwo azuzuzwa.

9 Ubwo, igihe imbaga yari imaze yose kurya no kunywa, dore, buzuye Roho; nuko basakuriza icyarimwe, maze baha ikuzo Yesu, babonye kandi bumvise.

10 Kandi habayeho ko ubwo bari bamaze guha ikuzo Yesu, yarababwiye ati: Dore ubu ndangije itegeko Data yantegetse ryerekeye aba bantu, aribo gisigisigi cy’inzu ya Isirayeli.

11 Mwibuke ko nababwiye, kandi navuze ko igihe amagambo ya Yesaya azuzuzwa—dore aranditse, muyafite imbere yanyu, bityo nimuyamenye—

12 Kandi ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ko ubwo azuzuzwa icyo gihe hazaba huzujwe igihango Data yagiranye n’abantu be, O nzu ya Isirayeli.

13 Kandi ubwo ibisigisigi, bizaba byaratataniye ku isi, bizakusanywa kuva mu burasirazuba no kuva mu burengerazuba, no kuva mu majyepfo no kuva mu majyaruguru; kandi bazamenyeshwa Nyagasani Imana yabo, wabacunguye.

14 Kandi Data yantegetse ko mbaha iki gihugu, nk’umurage wanyu.

15 Kandi ndababwira, ko niba Abanyamahanga batihannye nyuma y’umugisha bazahabwa, nyuma yo gutatanya abantu banjye—

16 Icyo gihe mwebwe, muri igisigisigi cy’inzu ya Yakobo, muzabagendamo, kandi muzaba rwagati muri bo, kandi bazaba ari benshi; kandi muzaba muri bo nk’icyana cy’intare mu bikoko by’ishyamba, kandi nk’icyana cy’intare mu mikumbi y’intama, cyo, iyo kinyuzemo kiziribatira hasi kandi kikazicagaguzamo uduce, kandi ntawazitabara.

17 Ukuboko kwawe kuzazamurwa ku banzi banyu, kandi abanzi bawe bose bazacibwa.

18 Kandi nzakoranyiriza hamwe abantu banjye nk’uko umuntu akoranyiriza imiba ku mbuga.

19 Kuko nzatoranya abantu banjye Data yagiranye nabo igihango, koko, nzabagira ihembe ry’icyuma, kandi nzabagira ibinono by’umuringa. Kandi muzatanyaguza abantu benshi; kandi nzeza ubukire bwabo kuri Nyagasani, n’umutungo wabo kuri Nyagasani w’isi uko yakabaye. Kandi dore, ni njyewe ubikoze.

20 Kandi hazabaho, niko Data avuga, ko inkota y’ubutabera bwanjye izanagana hejuru yanyu kuri uwo munsi; kandi keretse nibihana naho ubundi izabagwaho, niko Data avuga, koko, ndetse ku moko yose y’Abanyamahanga.

21 Kandi hazabaho ko nzatuza abantu banjye, O nzu ya Isirayeli.

22 Kandi dore, aba bantu nzabatuza muri iki gihugu, kugira ngo huzuzwe igihango nagiranye na so Yakobo; kandi kizaba Yerusalemu nshya. Kandi ububasha bwo mu ijuru buzaba rwagati muri aba bantu; koko, ndetse nanjye nzaba rwagati muri mwe.

23 Dore, ndi uwo Mose yavuze, avuga ati: Umuhanuzi Nyagasani Imana yanyu azahagurutsa mu bavandimwe banyu, umeze nka njye; muzamwumvire mu bintu byose azababwira. Kandi hazabaho ko buri muntu utazumvira uwo muhanuzi azacibwa mu bantu.

24 Ni ukuri ndababwira, koko, kandi abahanuzi bose uhereye kuri Samweli n’abakurikiyeho nyuma, abenshi bavuze, batanze ubuhamya kuri njye.

25 Kandi dore, muri abana b’abahanuzi; kandi muri abo mu nzu ya Isirayeli; kandi muri abo mu gihango Data yagiranye na ba sogokuruza banyu, abwira Aburahamu ati: Kandi mu rubyaro rwawe amoko yose y’isi azaherwamo umugisha.

26 Data yanzamuye kubwanyu bwa mbere, kandi yanyohereje kugira ngo mbahe umugisha mpindukize buri wese muri mwe ku bukozi bw’ibibi bwe; kandi ibi kubera ko muri abana bo mu gihango—

27 Kandi nyuma y’uko muhawe umugisha nuko mwuzurize Data igihango yagiranye na Aburahamu, avuga ati: Kandi mu rubyaro rwawe amoko yose y’isi azaherwamo umugisha—kugeza ubwo Roho Mutagatifu azasukwa binyuze kuri njye ku Banyamahanga, uwo mugisha ku Banyamahanga ukazabagira abanyembaraga kurusha bose, kugeza ubwo bazatatanya abantu banjye, O nzu ya Isirayeli.

28 Kandi bazaba ikiboko ku bantu b’iki gihugu. Nyamara, igihe bazaba barakiriye ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye, icyo gihe nibazanangira imitima yabo kuri njye nzagarura ubukozi bw’ibibi bwabo ku mitwe yabo bwite, niko Data avuga.

29 Kandi nzibuka igihango nagiranye n’abantu banjye; kandi nagiranye nabo igihango kugira ngo nzabakoranyirize hamwe mu gihe cyanjye giteganyije, kugira ngo nzongere mbahe igihugu cy’abasogokuruza babo nk’umurage wabo, aricyo gihugu cya Yerusalemu, kikaba aricyo gihugu cyabasazeranyijwe iteka ryose, niko Data avuga.

30 Kandi hazabaho ko igihe kije, ubwo ubwuzure bw’inkuru nziza yanjye buzabigishwa;

31 Kandi bazanyemera, ko ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana, kandi bazasenga Data mu izina ryanjye.

32 Noneho abarinzi babo bazazamura ijwi ryabo, kandi n’ijwi rimwe bazaririmba; kuko bazirebera amaso ku yandi.

33 Icyo gihe Data azongera kubakoranyiriza hamwe, maze abahe Yerusalemu nk’igihugu cy’umurage wabo.

34 Icyo gihe bazaturagara mu munezero—Muririmbire hamwe, matongo ya Yerusalemu mwe; kuko Nyagasani yahumurije abantu be, yacunguye Yerusalemu.

35 Data yahinnye umwambaro w’ukuboko kwe gutagatifu mu maso y’amahanga; kandi impera zose z’isi zizabona agakiza ka Data, kandi Data na njye turi umwe.

36 Nuko ubwo hazasohora ibyanditswe bivuga biti: Kanguka, ongera ukanguke, kandi wambare imbaraga zawe, O Siyoni; ambara imyambaro yawe y’umurimbo, O Yerusalemu, murwa mutagatifu, kuko uhereye none udakebwe n’uwanduye batazongera kukwinjiramo.

37 Ihungure umukungugu, uhaguruke, wicare, O Yerusalemu; wibohore ingoyi mu ijosi ryawe, O mukobwa w’i Siyoni wajyanywe bunyago.

38 Kuko Nyagasani avuga atya: Mwaguzwe ubusa, none muzacungurwa nta kiguzi.

39 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ko abantu banjye bazamenya izina ryanjye; koko, kuri uwo munsi bazamenya ko ari njyewe uvuga.

40 Nuko ubwo bazavuga bati: Mbega ukuntu ibirenge by’ubazaniye ubutumwa bwiza ari byiza ku misozi, akamamaza amahoro; akabazanira ubutumwa bw’ibyiza, akamamaza iby’agakiza; abwira Siyoni ati: Imana yawe iri ku ngoma!

41 Kandi ubwo ijwi rizarangurura rivuga riti: Nimugende, nimugende, musohokemo, ntimukore ku kintu cyose gihumanye; numusohoke rwagati muri yo; nimwiyeze mwebwe muhetse ibikoresho bya Nyagasani.

42 Kuko ntimuzavayo mwihuta cyangwa muhunga, kuko Nyagasani azajya imbere yanyu, kandi Imana ya Isirayeli izabashorera.

43 Dore, umugaragu wanjye azakora iby’ubwenge; azashyirwa hejuru kandi yubahwe kandi azasumbe abandi.

44 Uko benshi bagutangariraga—mu maso he hari hononekaye cyane, kurusha undi muntu uwo ari we wese, kandi n’ishusho yari yononekaye kurusha abana b’abantu.

45 Uko niko azaminjagira amahanga menshi; abami bazumirirwa imbere ye, kuko icyo batari barabwiwe bazakibona; n’icyo batari barumvise bazakimenya.

46 Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira, ibi bintu byose mu by’ukuri bizabaho, ndetse nk’uko Data yabintegetse. Icyo gihe iki gihango Data yagiranye n’aba bantu kizuzuzwa; nuko noneho Yerusalemu izongere guturwa n’abantu banjye, kandi kizaba igihugu cy’umurage wabo.