2021
Ni Iki Umukiza Wacu Yadukoreye?
Gicurasi 2021


“Ni Iki Umukiza Wacu Yadukoreye?,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Gicurasi 2021.

Iteraniro ry’Ubutambyi

Ni Iki Umukiza Wacu Yadukoreye?

Ibice

igituro cyirimo ubusa cya Kristo

Ni iki Yesu Kristo yakoreye buri umwe muri twe? Yakoze ikintu cyose cya ngombwa ku rugendo rwacu runyura m’ugupfa rugana ku iherezo ryanditse mu mugambi wa Data wa twese wo mu Ijuru. Ndi buvuge ku bintu bine by’ingenzi by’uwo mugambi. …

Umuzuko uduha intumbero hamwe n’intege zo kwihanganira imbogamizi zo mu buzima bupfa buri wese muri twe ahura na zo n’abo dukunda. Uduha uburyo bushya bwo kureba inenge zo ku mubiri, mu marangamutima no mu mitekereze tuvukana cyangwa twiga mu gihe cy’ubuzima bupfa. Uduha imbaraga zo kwihanganira agahinda, intsinzwi n’ibiteshamutwe.

Umuzuko kandi uduha agahimbazamusyi gakomeye kugira ngo twubahirize amategeko y’Imana mu gihe cy’ubuzima bwacu bupfa. …

Umukiza n’Umucunguzi wacu yihanganiye imibabaro ndengakamere kugira ngo abe igitambo ku byaha by’abantu bose bazapfa bazihana. Iki gitambo cy’impongano cyatanze icyiza gihebuje, intama itunganye izira inenge, ku bw’igipimo ndengakamere cy’ikibi, ibyaha by’isi yose. …

… Yesu yatwigishije umugambi w’agakiza. Uyu mugambi urimo Iremwa, intego y’ubuzima, umumaro w’ibintu bihanganye, hamwe n’impano y’amahitamo. Yanatwigishije amategeko n’ibihango tugomba kubahiriza hamwe n’imigenzo tugomba gukora kugira ngo izadusubize ku babyeyi bacu bo mu Ijuru. …

Umukiza wacu yumva kandi azi ibishuko, ibyo turwana na byo, ibiturisha umutima n’imibabaro yacu, kuko yabinyuzemo byose ku bushake Bwe nk’igice cy’impongano Ye. … Abababaye bose ku bw’ubumuga ubwo ari bwo bwose bwo mu buzima bupfa bakwiye kwibuka ko Umukiza wacu nawe yanyuze mu bubabare nk’ubwo, kandi ko binyuze mu Mpongano Ye, Aha buri umwe muri twe imbaraga zo kubwihanganira.