2021
Nkunda Kubona Ingoro y’Imana
Gicurasi 2021


“Nkunda Kubona Ingoro y’Imana,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Gicurasi 2021.

Iteraniro ryo ku Cyumweru mu Mugitondo

Nkunda Kubona Ingoro y’Imana

Ibice

ingoro y’Imana

Nzi ko ingoro za Nyagasani ari ahantu hatagatifu. Intego yanjye uyu munsi mu kuvuga bu by’ingoro z’Imana ni ukongera ubushake bwawe n’ubwanjye bwo kuba indakemwa no kuba twiteguriye amahirwe yiyongeye ku bw’inararibonye ry’ingoro y’Imana ririmo riraza ku bwacu. …

Niba wowe cyangwa njyewe turamutse tugiye mu ngoro y’Imana tudatunganye bihagije, ntitwabasha kubona ku bw’ububasha bwa Roho Mutagatifu, ikigisho cya roho kerekeye Umukiza dushobora guhabwa mu ngoro y’Imana.

Iyo turi indakemwa kugira ngo twakire ikigisho nk’icyo, hashobora gukura ibyiringiro, umunezero n’icyizere binyuze mu nararibonye ry’ingoro ryacu ubuzima bwacu bwose. Ibyo byiringiro, umunezero n’icyizere biboneka bunyuze mu kwemera imigenzo ikorewe mu ngoro ntagatifu gusa. Ni mu ngoro y’Imana dushobora kwakirira garanti yo gukunda amasano y’umuryango azakomeza nyuma y’urupfu kandi akaramba ubuzima buhoraho. …

… Kandi tuzi ko ibyishimo byacu bihoraho biterwa n’ugukora kwacu kw’ibyo dushoboye kugira ngo dutange ibyishimo bimwe biramba kuri bene data benshi uko dushoboye.

Numva icyifuzo kimwe kugira ngo ntsinde mu kurarikira abagize umuryango bakiriho mu kwifuza kuba indakemwa kugira ngo bahabwe kandi banubahirize imigenzo y’iyomekanywa y’ingoro y’Imana. Icyo ni igice cy’ikoraniro rya Isirayeli ryasezeranyijwe mu minsi ya nyuma ku mbibi zombi z’urusika.

ivugurura ry’Ingoro y’Imana ya Salt Lake