“Mbere Yuko tuza ku Isi,” Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Mutarama 2022.
“Mbere Yuko Tuza ku Isi”
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Mutarama 2022
Mbere Yuko Tuza ku Isi
Mbere yuko tuvuka, twabanaga na Data wo mu Ijuru. Yatwigishije ibyerekeye umugambi w’ibyishimo.
Data wo mu Ijuru yavuze ati tuzaza ku isi kugira ngo tugire imibiri. Tuzige maze dukore amahitamo. Rimwe na rimwe tuzakora amakosa. Tuzakenera Umukiza.
Umukiza akazatwereka ukuntu tubaho. Kandi iyo twakoze amahitamo mabi, tukazabasha kwihana.
Yesu yaravuze ati, Ndi hano, nyohereza. Data wo mu Ijuru yamutoranyirije kuba Umukiza wacu. Yesu yasezeranyije kuza ku isi ngo adukize.
Nshobora gukurikira Yesu. Igihe kimwe nshobora kandi nzasubira no kubana na Data wo mu Ijuru.
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, January 2022. Kinyarwanda. 18295 716