“Ukugwa Kwari Igice cy’Umugambi w’Imana,” Liyahona, Mutarama 2022
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mutarama 2022
Ukugwa Kwari Igice cy’Umugambi w’Imana
Kubera ukugwa, byatumye tuza ku isi kandi kandi dushobora n’umunsi umwe gusubira kuba hamwe na Data wo mu Ijuru.
Mu Busitani bwa Edeni, Imana Yategetse Adamu na Eva kutarya imbuto z’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi. Ubundi ibabwira kwihitiramo, ariko, bagomba kwibuka ko yakibabujije (Mose 3:17). Satani yashutse Eva kurya imbuto z’igiti. Yaramubwiye, ngo muzaba nk’imana, mumenye n’icyiza n’ikibi (Mose 4:11). Yariye imbuto nuko ayisangira na Adamu. Imana ibohereza hanze y’Ubusitani bwa Edeni.
Ukugwa
Ubwo Adamu na Eva bavaga mu Busitani bwa Edeni, ntabwo bari bakiri mu maso h’Imana Uku gutana n’Imana byitwa urupfu mu bya roho. Kuva mu busitani byavugaga kandi ko Adamu na Eva bahindutse abashobora gupfa ndetse babashije gupfa. Nubwo Adamu na Eva batari bakiri kumwe n’Imana kandi ubwo bashoboraga gupfa, bari bishimye banafite ibyiringiro igihe babonye ko bashobora gutera imbere (reba Mose 5:10–11) “Adamu yaraguye kugira ngo abantu bashobore kubaho; kandi abantu bariho, kugira ngo bashobore kugira umunezero” (2 Nefi 2:25)
Igihe cyo Gusuzumwa
Iyo tuvutse, tuba tuba kure y’Imana, neza nkuko Adamu na Eva bari kure nyuma y’Ukugwa. Satani aradushuka kugira ngo dukore amahitamo mabi. Ibi bishuko bitwemerera gusuzumwa no guhitamo hagati y’ikiri cyo n’ikitari cyo ( reba Aluma 12:24) Buri gihe ducumuye maze ntitwihane, turushaho kujya kure ya Data wo mu Ijuru. Ariko niba twihannye, turushaho kwegera Data wo mu Ijuru.
Urupfu rw’Umubiri
Isi yaremwe ku bwacu (reba 1 Nefi 17:36). Ukugwa kwabigize ibishoboka kuri Adamu na Eva gukurikiza itegeko ry’Imana ryo kugira abana, bitwemerera kuza ku isi mu mubiri. Imibiri yacu izapfa igihe kimwe, ariko roho zacu zizakomeza kubaho. Imibiri yacu na roho bizongera bihuzwe igihe tuzazurwa.
Twakijijwe na Yesu Kristo
Binyuze mu bubasha bw’impongano ya Yesu Kristo, dushobora kunesha urupfu rw’umubiri n’urwa roho. Kubera ko Kristo yazutse, buri wese uvukiye kuri iyi si azazurwa maze abeho iteka ryose. Kandi kubera ko Kristo yababajwe ku bw’ibyaha byacu, dushobora kwihana maze tukababarirwa kugira ngo dushobore kuzabana na Data wo mu Ijuru na none.
© 2021 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, January 2022 Kinyarwanda. 18295 716