2022
Abapatiriyaki: Abo Bari Bo n’Impamvu Bifite icyo Bivuze
Gashyantare 2022


“Abapatiriyaki: Abo Bari Bo n’Impamvu Bifite icyo Bivuze,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Gashyantare 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Gashyantare 2022

Itangiriro 11–50

Abapatiriyaki

Abo Bari Bo n’Impamvu Bifite icyo Bivuze

Wenda mwumvise iby’Aburahamu, Isaka na Yakobo. Twasomye ibiberekeyeho kenshi mu Gitabo cya Morumoni ndetse nta kabuza muzarushaho kumva ibiberekeyeho uko muziga Isezerano rya Kera uyu mwaka. Ukuntu bibandwaho cyane, bagomba kuba ari ingirakamaro, sibyo? Ariko mwaba muri kwibaza, “Kubera iki abagabo batatu babayeho imyaka ibihumbi ishize bafite icyo bavuze uyu munsi?” Ni byiza, urufunguzo kuri icyo gisubizo ruri mu bihango bihoraho n’imigisha yasezeranijwe Imana yabahaye.

Aburahamu

Aburahamu

Ibishushanyo bya Jarom Vogel

Aburahamu yari umuhanuzi uhebuje. Yari umukiranutsi kandi yumviraga amategeko y’Imana.

Yarabatijwe, yakira ubutambyi, maze yomekanywa ku mugore we Sara iteka ryose.

Imana yagiranye igihango na Aburahamu ko urubyaro rwe ruzakomera kandi ruzagira imigisha imwe nk’iyo yari yarakiriye.

Bari buzajyane ubwuzure bw’inkuru nziza ya Yesu Kristo ku mahanga y’isi.

Isaka

Isaka

Isaka yari umuhungu wa Aburahamu na Sara.

Imana yabwiye Aburahamu gutamba Isaka. Aburahamu yakundaga Isaka ariko yahisemo kumvira Imana. Mbere gato y’uko Abaruhamu yari agiye gutamba Isaka gusa, umumarayika yabwiye Aburahamu kurekera. Ubushake bwa Aburahamu na Isaka bwo kumvira Imana ni ubw’ikimenyetso cy’Impongano y’Umwana w’Imana w’Ikinege.

Isaka yari yarasezeranijwe imigisha imwe nk’iya Aburahamu.

Yakobo

Yakobo

Neza nka se na sekuru, Yakobo yari indahemuka ku Mana.

Kubera ubudahemuka bwe, Nyagasani yahinduye izina rya Yakobo Isirayeli, bisobanuye umwe uganzana n’Imana cyangwa mureke Imana iganze (reba Bible Dictionary, “Israel”).

Yakobo yari afite abahungu 12. Aba bahungu n’imiryango yabo yaje kumenywa nk’imiryango ya Isirayeli.

Igihango Imana yagiranye na Aburahamu cyavugururiwe Yakobo n’abana be.

Abapatiriyaki Namwe

Nk’umunyamuryango w’Itorero, uri igice cy’urubyaro rwa Aburahamu, Isaka na Yakobo. Igihango bagiranye n’Imana nawe kirakureba!

Ufite umugisha n’inshingano yo gutanga ubuhamya bw’Umukiza bwawe no gusangiza inkuru nziza.

Unahamagariwe kandi gutumira buri wese gukora no gukomeza ibihango kandi akakira imigenzo y’ubutambyi. Umuyobozi Russell M. Nelson yavuze ko ibi byose ari igice cyo gukoranya Isirayeli, ari cyo kintu cy’ingirakamaro kurusha ibindi kiri kubera ku isi uyu munsi (“Hope of Israel,” [worldwide youth devotional, June 3, 2018], 8, ChurchofJesusChrist.org).