“Ibihango Biduhuza n’Imana,” Liyahona, Gashyantare 2022
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Gashyantare 2022
Ibihango Biduhuza n’Imana
Gukora no kuguma mu bihango bizana imigisha.
Igihango ni isezerano hagati ya Data wo mu Ijuru n’abana Be. Ashyiraho ibisabwa ku bw’ibihango dukorana n’Umukiza. Iyo dukoze ibyo ashaka, twakira imigisha myinshi. Kandi ntitubona imigisha ku isi gusa—iyo dukoze tukanaguma mu bihango, tuzasubira kubana n’Imana n’imiryango yacu mu ijuru umunsi umwe.
Ibihango n’Imigenzo
Dukora ibihango mu migenzo imwe yihariye. Dukwiye kwakira ibyo bihango no kumvira ibyo bihango kugira ngo tubashe gusubira kubana n’Imana. Imigenzo ikorwa n’ubushobozi bw’ubutambyi. Iyo migenzo irimo umubatizo n’ugukomezwa, kwakira Ubutambyi bwa Melikizedeki (ku bagabo), ndetse n’imigenzo twakira mu ngoro y’Imana. Mu gihe cy’isakaramentu, abanyamuryango b’Itorero bavugurura amasezerano basezeranije Imana (reba Inyigisho n’Ibihango 20: 77, 79).
Ibihango Bidufasha Kubaho mu buryo Bukiranuka
Mu mubatizo, dusezeranya gukurikira Yesu Kristo, guhora tumwibuka, maze tukubaha amategeko (reba Inyigisho n’Ibihango 20:37). Imana isezerana ko Roho Mutagatifu yazahora abana na natwe.
Iyo abagabo bakiriye ubutambyi, basezerana kubaho ari indakemwa z’ububasha bw’ubutambyi bw’Imana. Imana isezeranya kubaha imigisha. (Reba Inyigisho n’Ibihango 84:33–40.)
Ibihango Dukorera mu Ngoro y’Imana
Iyo abanyamuryango b’Itorero bakiriye ingabire yabo mu ngoro y’Imana, basezeranya kubaho mu buryo bukiranuka no kwitanga ku bw’inkuru nziza. Basezeranywa ububasha buva ku Mana (reba Inyigisho n’Ibihango 38:32; 109:22).
Mu gihe cy’iyomekanywa ryo mu ngoro y’Imana, umugabo n’umugore barashyingiranwa by’iteka ryose bakanasezeranya kuba indahemuka kuri buri umwe no ku Mana. Imana isezeranya ko bashobora gusubira kuri Yo no kubana nk’imiryango burundu. (Reba Inyigisho n’Ibihango 132:19–20.)
Turi Abantu b’Igihango
Abo baza mu Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma bahinduka abantu b’Imana b’igihango. Banaragwa imigisha n’inshingano z’igihango cya Aburahamu (reba Abagalatiya 3:27–29). Kuba igice cy’abantu b’Imana b’igihango bisobanuye ko dufashanya uko turushaho kuza kuri Kristo. Binasobanuye ko dukora kugira ngo dukomeze Itorero ry’Imana ku isi. Iyo dukomeje ibihango byacu, dushobora kubona ububasha n’imbaraga biva ku Mana.
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, February 2022. Kinyarwanda. 18313 716