2022
Hitamo
Kamena 2022


“Hitamo,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Kamena 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko , Kamena 2022

Hitamo

Yosuwa yashishikarije abantu be gukora amahitamo meza—gukurikira Nyagasani.

hitamo

Ubushobozi bwacu bwo kwihitiramo no kwikorera ubwacu bwitwa amahitamo Ni igice cy’ingirakamaro cy’umugambi wa Data wo mu Ijuru. Intego imwe y’ubu buzima ni ukwerekana ko tuzahitamo kumvira amategeko y’Imana kugira ngo dushobore guhinduka nka We. Tuzacirwa urubanza hashingiwe ku mahitamo yacu. (Reba 2 Nefi 2:27; Inyigisho n’Ibihango 101:78; Aburahamu 3:25.)

uyu munsi

Yosuwa yashishikarije abantu be guhitamo “uyu munsi,” cyangwa aka kanya. Dushobora gukora amahitamo y’ingirakamaro rimwe hanyuma tukagerageza kuyiyemeza. (Reba Zaburi 37:5.)

korera

Muri uyu murongo, gukorera bisobanura guhimbaza, gufasha, kumvira, ndetse no kwitangira umuntu. Dukwiye gukorera Nyagasani (reba Mose 1:15).

imana

Isirayeli yategetswe gukorera Imana y’ukuri kandi nzima gusa, Yesu Kristo (reba Kuva 20:2–5). Yosuwa yatanze ingero z’izindi mana abantu be badakwiye guhimbaza. Izindi mana mu buzima bwacu zishobora kuba imitungo, ibitekerezo by’abandi, izindi nyungu—ikintu cyose kitujyana kure ya Nyagasani.

njye n’inzu yanjye

Yosuwa yavugaga we ubwe n’abo mu rugo rwe. Yavuze ko bazakorera Nyagasani. Yashakaga kuyobora umuryango we mu bukiranutsi no kubigisha gukurikira Nyagasani (reba Inyigisho n’Ibihango 93:40).