2022
Ni Ibiki Bibera mu Materaniro yo ku Cyumweru?
Kamena 2022


“Ni Ibiki Bibera mu Materaniro yo ku Cyumweru?,” Liahona, Kamena 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kamena 2022

Ni Ibiki Bibera mu Materaniro yo ku Cyumweru?

Ishusho
Abagore babiri bahoberana

Abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma baterana buri Cyumweru kugira ngo bahimbaze Imana kandi bigishane inkuru nziza ya Yesu Kristo. Abantu bose bahawe ikaze, kandi abanyamuryango bazagira amahirwe yo gusenga, gutanga ibyigisho, no kwigisha amasomo niba babishaka. Aya materaniro afasha abanyamuryango gukomezanya m’ukwizera kandi “imitima yabo ibumbiye hamwe mu bumwe no mu rukundo” (Mosiya 18:21).

Ishusho
umuhungu uri mu kagare k’abamugaye atanga isakaramentu

Iteraniro ry’Isakaramentu

Abanyamuryango ba paruwasi cyangwa ishami baterana buri Cyumweru kubera iteraniro ry’isakaramentu. (Abo tudahuje ukwizera na bo bahawe ikaze.) Isakaramentu rihabwa abanyamuryango muri iri teraniro kugira ngo ribafashe kwibuka Yesu Kristo (reba Iby’Ibanze by’Inkuru Nziza Mata 2022 ku makuru yisumbuyeho ku isakaramentu). Iteraniro rinarimo amasengesho, umuziki wo guhimbaza, ndetse n’inyigisho zitangwa n’abanyamuryango zerekeye inkuru nziza ya Yesu Kristo.

Ishusho
Abakobwa babiri barimo kumwenyura mu rusengero

Andi Materaniro

Nyuma y’iteraniro ry’isakaramentu, abanyamuryango bahita bigabanya mu mashuri no mu mahuriro atandukanye. Abana bafite kuva ku mezi 18 kugera ku myaka 11 bajya mu Ishuri ry’Ibanze. Ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi, abandi banyamuryango bose bateranira mu Ishuri ryo ku Cyumweru. Ku Cyumweru cya kabiri n’icya kane, bitabira amateraniro y’Umuryango w’Ihumure, Urubyiruko rw’Abakobwa, cyangwa ihuriro ry’ubutambyi.

Amasengesho

Amasengesho mu materaniro y’Itorero avugwa n’abanyamuryango. Amasengesho aroroshye kandi ayoborwa na Roho Mutagatifu. Abanyamuryango basenga bakoresheje amagambo agaragaza urukundo n’icyubahiro bigenewe Data wo mu Ijuru. Ayo arimo gukoresha ibinyazina Wowe, Cyawe, Icyawe, na Wowe iyo barimo kumusenga.

Ibyigisho

Umunyamuryango w’ubuyobozi bwa paruwasi cyangwa ubw’ishami asaba abanyamuryango gutanga ibyigisho mu iteraniro ry’isakaramentu. Ibi byigisho byibanda ku nkuru nziza ya Yesu Kristo. Abatanga ibyigisho bifashisha ibyanditswe bitagatifu n’amagambo y’abayobozi b’Itorero uko bategura ibyigisho byabo. Banatanga ubuhamya bw’imigisha y’amahame y’inkuru nziza mu buzima bwabo.

Amasomo

Nyuma y’iteraniro ry’isakaramentu, abanyamuryango biga ibyerekeye inkuru nziza mu mashuri mato. Amasomo yaba yerekeye ibyanditswe bitagatifu, inyigisho zavuye mu giterane rusange, cyangwa izindi ngingo. Nubwo umwigisha azayobora isomo, ntabwo ari imbwirwaruhame. Abanyamuryango bose b’ishuri baba basangira ibitekerezo byabo ku ngingo.

Ishusho
umugabo urimo kuvugira ku gituti mu rusegero

Ubuhamya

Rimwe mu kwezi, iteraniro ry’isakaramentu riba ririmo ubuhamya. Akenshi biba ku Cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Muri iri teraniro, abanyamuryango bashobora gutanga ubuhamya bwabo bwa Yesu Kristo n’inkuru nziza Ye. Gutanga ubuhamya bisobanura gutangaza ukuri kw’inkuru nziza uko buhumetswe na Roho Mutagatifu.

Imyiteguro

Abanyamuryango bitegura amateraniro yo ku Cyumweru basenga, biga ibyanditswe bitagatifu, kandi biteguye kwakira uguhumekwa kuva kuri Roho Mutagatifu. Niba usabwe gutanga ikigisho cyangwa kwigisha isomo, senga utekereza ukuntu ushobora kwigisha amahame y’inkuru nziza. Koresha ibyanditswe bitagatifu. Tanga ubuhamya bw’ukuri. Abayobozi b’Itorero ryawe bashobora kugufasha kwitegura, niba bikenewe.

Capa