2022
Isakaramentu: Uburyo bwo Kwibuka Umukiza
Mata 2022


“Isakaramentu: Uburyo bwo Kwibuka Umukiza,” Liyahona, Mata 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Mata 2022

Isakaramentu: Uburyo bwo Kwibuka Umukiza

Ishusho
placeholder altText

The Last Supper[Ifunguro rya nimugoroba rya Nyuma], cyahanzwe na Simon Dewey

Mu ijoro mbere yuko abambwa, Yesu Kristo yahuye n’Intumwa Ze mu ifunguro rya nimugoroba rya Nyuma. Aho yahabahereye isakaramentu bwa mbere. Yasobanuye ko ari uburyo bwo kugira ngo bajye bamwibuka. Isakaramentu ni umugenzo aho dusangira umugati n’amazi kugira ngo twibuke Imponganoya Kristo. Umugati ushushanya umubiri wa Kristo, ndetse amazi ashushanya amaraso Ye.

Dufata Isakaramentu buri ku cyumweru mu mwanya w’Isakaramentu. Turirimba indirimbo mu gihe abafite ubutambyi bamanyagura umugati mo uduce duto.

Abafite ubutambyi bamanyaguye umugati bavuga amasengesho yihariye. Aya masengesho aboneka mu Nyigisho n’Ibihango 20:77, 79. Amasengesho atwibutsa ibyo twasezeranyije Data wo mu Ijuru n’ibyo yadusezeranyije.

Abandi bafite ubutambyi bahereza isakarementu muri paruwasi cyangwa abanyamuryango b’ishami. Uko turya isakaramentu, twibuka Umukiza n’igitambo Cye ku bwacu. Ndetse twongera kwiyemeza kubahiriza ibihango (amasezerano) twagiranye na Data wo mu Ijuru.

Ishusho
umukobwa urimo kurya umugati mu gihe cy’iteraniro ry’isakaramentu

Tuba twitonze cyane mu gihe isakaramentu riri guhabwa umugisha ndetse riri no gutangwa. Uba ari umwanya wacu wo gutekereza ku buzima, inyigisho n’ Imponganobya Yesu Kristo. Dushobora ndetse gutekereza k’ukuntu dushobora gukurikiza urugero Rwe.

Capa