“Umukiza Urimo Kubabara,” Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko, Mata 2022.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko Mata 2022
Umukiza Urimo Kubabara
Imyaka ibihumbi mbere yuko Yesu Kristo aza, Yesaya yabonye ukubabazwa Kwe ku bw’ibyaha byacu.
yarasuzugurwaga ndetse akangwa
Ubwo Yesu Kristo yaje ku isi, abantu bamwe baramwemeye, ariko abenshi ntibabikora. Baranamusuzuguye, ndetse benshi baramwangaga. Amaherezo, abantu bahisemo gutuma atotezwa ndetse aricwa. (Reba 1 Nefi 19:9.
Yishyizeho intimba zacu
Yesu Kristo yishyizeho ububabare, indwara, n’intege nke byacu byose. Ibi yabikoze kugira ngo atugirire imbabazi ndetse abone uko yadufasha. (Reba Aluma 7:11-13.
ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe
Yesu Kristo yababarijwe ibyaha byacu Ibi yabikoze kugira ngo dushobore kubabarirwa uko twihana. (Reba Inyigisho n’Ibihango 18:11; 19:15-19.)
mu mibyimba ye ni ho dukirira
“Imibyimba Ye” ni ibikomere Bye. Ibi bihagarariye ukubabazwa Kwe kose yaciyemo ku bwacu, harimo kumena amaraso Ye n’urupfu Rwe. Kubera ko Yesu Kristo yababajwe ku bwacu, dushobora kongera kuba bazima. Igitambo cye gituma kubabarirwa ibyaha byacu bishoboka. Uko twihana ndetse tugerageza kubahiriza ibihango byacu, aradukiza ndetse akaduhindura. (Reba Mosaya 3:7–11; Ingingo z’Ukwizera 1:3.)
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly For the Strength of Youth Message, April 2022. Kinyarwanda. 18314 716