“Mose na Manu,” Ubutumwa Ngaruka kwezi Inshuti , Mata 2022
“Mose na Manu”
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Mata 2022
Mose na Manu
Mose yari umuhanuzi. Yayoboye abantu b’Imana abajyana mu gihugu cyasezeranyijwe. Bagenze iminsi myinshi.
Abantu bari bashonje. Nta biryo bari bafite. Bityo rero, Imana yabohereje ibiryo biva mu ijuru. Byitwaga manu.
Buri gitondo, abantu batoraguraga manu yo kurya. Ariko zarapfaga iyo zararaga. Bagombaga gutoragura izindi z’umunsi ukurikiraho.
Manu itwibutsa Yesu Kristo. Imana yohereje manu gukiza abantu. Ndetse yohereje Yesu ku isi kudukiza. Dukeneye Yesu buri munsi, nkuko dukeneye ibiryo buri munsi.
Nzakurikira Yesu. Azampa imbaraga ndetse amfashe kumva urukundo rwe buri munsi.
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, April 2022. Kinyarwanda. 18314 716