2022
Umugoroba mu Rugo Ni Iki?
Kanama 2022


“Umugoroba mu Rugo Ni Iki?” Liyahona, Kanama 2022.

Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Kanama 2022

Umugoroba mu Rugo Ni Iki?

nyina, se n’umukobwa muto bicaye hanze

Umugoroba mu rugo ni igihe cyateganyijwe mu cyumweru ngo umuryango wawe uhure. Muri iki gihe, ushobora kwiga inkuru nziza, gukomeza ubuhamya, kubaka ubumwe no kunezererwana (General Handbook: Serving in The Church of Jesus Christ of Latter-day Saints, 2.2.4, ChurchofJesusChrist.org). Umugoroba mu rugo usa mu buryo bumwe nk’utandukanye kuri buri muryango. Ariko intego ni ugukoresha iki gihe kugira ngo urusheho kwegera hamwe no kurushaho kwegera Umukiza.

Imyiteguro

Tekereza ku gikorwa umuryango wawe unezererwamo n’insanganyamatsiko y’inkuru nziza wakwifuza kuganira no kwigira hamwe. Na none, hitamo umunsi n’igihe buri cyumweru ubwo abagize umuryango benshi cyangwa bose bashobora guhura. Itorero rishishikariza abanyamuryango kugira umugoroba mu rugo mu majoro yo kuwa mbere. Ariko imiryango ishobora guhura ubwo biboneye neza kuri bo.

umuryango urimo gusenga

Isengesho

Imiryango myinshi itangira kandi igasoza umugoroba mu rugo n’isengesho. Ibi bitumira Roho Mutagatifu mu rugo rwabo. Umugoroba mu rugo ni igihe gikwiye ku bana n’abakuze kugira ngo bige gusengana n’itsinda rito.

Umuziki

Imiryango myinshi kandi igira indirimbo itangiza n’isoza. Buri gihe bahitamo iyo mu gitabo cy’indirimbo cyangwa igitabo cy’indirimbo cyo mu Ishuri ry’Ibamze. Itorero rifite amajwi ya piyano y’indirimbo kuri music.ChurchofJesusChrist.org. Ushobora no kureba videwo za Korali Tabernacle muri Temple Square. Kuririmba mu mugoroba mu rugo bifasha abanyamuryango kwiga indirimbo ziririmbwa ku rusengero.

Isomo

Itorero rifite ibyifashishwa byinshi bishobora gufasha mu mugoraba mu rugo. Waba wafata iminota mike yo gusoma no kuganira ku nkuru yo muri Liyahona, wenda Inshuti, cyangwa Ku bw’Imbaraga z’Urubyiruko. Iki gishobora no kuba igihe cyo kureba no kuganira kuri videwo z’Itorero. Cyangwa ushobora gusoma icyigisho cyo mu giterane rusange, gusoma ibyanditswe bitagatifu, cyangwa kuganira ku byo gusoma by’icyo cyumweru muri Ngwino, Unkurikire.

abana barimo gukora ibisuguti

Ifoto y’abana barimo gukora ibisuguti yafotowe na Michelle Loynes

Uruhare rw’Umuryango

Abana bashobora kugira uruhare mu mugoroba mu rugo. Bashobora gufasha mu gutegura ibikorwa, isengesho, cyangwa guhitamo no kuyobora indirimbo. Bashobora ndetse kwigisha amasomo. Mbere y’umugoroba mu rugo, ushobora gufasha umwana wawe gusoma inkuru mu igazeti Inshuti cyangwa inkuru y’icyanditswe gitagatifu bakunda. Noneho umwana ashobora kubarira umuryango iyo nkuru nk’isomo. Abana benshi kandi bakunda gukina inkuru z’icyanditswe gitagatifu mo ikinamico mu mugoroba mu rugo. Reka abana bakuzemo gake bategure isomo cyangwa bahitemo icyigisho cy’igiterane rusange bakwifuza gusoma. Noneho ubareke bayobore ikiganiro.

Ibikorwa

Imiryango myinshi irimo kunezererwa gukora ibikorwa nk’igice cy’umugoroba mu rugo. Ibikorwa byo mu nzu bishobora gukubiramo gukina imikino, gukora iby’ubukorikori, cyangwa gutekera hamwe.

Ku bikorwa byo hanze ushobora kurambura amaguru, kurira umusozi nk’umuryango, cyangwa gukina umukino hanze muri kumwe. Shaka igikorwa abagize umuryango bose bashobora gukora, kandi mwishimishe hamwe. Mwirinde ibihe byo guhatana byatuma Roho ijya kure.

serivisi

Umugoroba mu rugo ni igihe cyiza cyane ku miryango ngo ikorere abandi. Urugero, ushobora gufasha abaturanyi basheshe akanguhe, gutanga ibiryo aho abatagira icumbi bikinga, kwandikira abavugabutumwa, cyangwa gutoragura umwanda.