“Zaburi Yigisha kuri Yesu Kristo,” Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Kanama 2022
“Zaburi Yigisha kuri Yesu Kristo”
Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Kanama 2022
Zaburi Yigisha kuri Yesu Kristo
Zaburi ni indirimbo ntagatifu. Abantu muri Bibiliya banditse zaburi kugira ngo basingize Imana. Inyinshi muri zaburi zabo zigisha ibyerekeye Yesu Kristo. Ngibi ibyo zimwe muri zaburi zo muri Bibiliya zigisha.
Nkunda Nyagasani. Ni urutare rwanjye n’imbaraga zanjye. Nzamwizera. Nzamusingiza.
Nyagasani ni Umwungeri wanjye. Anjyana mu rwuri rutoshye. Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Sinzagira ubwoba.
Nyagasani ni urumuri rwanjye. Sinzatinya. Nzagira ubutwari. Azankomeza umutima.
Nkunda Yesu Kristo, kandi arankunda. Nshobora kumusingiza iyo mwize nkanamuririmba.
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa mu Cyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, August 2022. Kinyarwanda. 18316 716