“Amazina Menshi ya Yesu,” Ubutumwa Ngarukakwezi Inshuti , Ukuboza 2022.
“Amazina Menshi ya Yesu”
Ubutumwa ngarukakwezi Inshuti , Ukuboza 2022
Amazina Menshi ya Yesu
Abahanuzi benshi bigishije ibyerekeye Yesu Kristo. Baravuze bati azavuka ngo atwereke uko tubaho. Bakoresheje amazina menshi bigisha ibijyanye na We.
Rimwe na rimwe mu byanditswe bitagatifu Yesu yitwa Imanweli. Iryo zina risobanura “Imana iri kumwe natwe.”
Yesu yitwa kandi Mesiya. Mesiya bisobanura “uwasizwe.” Yesu yaradupfiriye kugira ngo dushobore kuzongera kubana n’Imana.
Yesu ni Umukiza wacu. Adukiza ibyaha byacu n’urupfu.
Irindi zina rya Yesu ni Igikomangoma cy’Amahoro. Iyo dufite ubwoba cyangwa tubabaye, ashobora kudufasha kwiyumvamo amahoro binyuze muri Roho Mutagatifu.
Nkunda Yesu Kristo. Nshobora kwiga ibijyanye n’ubuzima bwe n’urukundo rwe mu byanditswe bitagatifu.
Urupapuro rusigwaho Amabara
Nkunda Yesu Kristo
Kanda ku ifoto kugira ngo uyimure.
Igishushanyo cyashushanyijwe na Apryl Stott
Ni gute werekana ko ukunda Yesu?
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Friend Message, December 2022. Kinyarwanda. 18318 716