“Impamvu Twishyura Icya cumi,” Liyahona, Ukuboza. 2022.
Ubutumwa Ngarukakwezi bwa Liyahona , Ukuboza 2022
Impamvu Twishyura Icya cumi
Abanyamuryango b’Itorero rya Yesu Kristo ry’Abera b’Iminsi ya Nyuma batanga kimwe mu icumi cy’amafaranga binjiza mu Itorero. Ibi byitwa icya cumi. Amafaranga akoreshwa mu gukora umurimo w’Itorero ku isi hose.
Icya cumi ni iki?
Rimwe mu mategeko y’Imana ni ukwishyura icya cumi, ari cyo kimwe mu icumi cy’amafaranga twinjiza, mu Itorero. Iyo twishyuye icya cumi, twereka Imana inyiturano yacu ku bw’imigisha yacu. Twerekana ko twizera muri Nyagasani kandi ko twiteguye kumwumvira mu bintu byose.
Inyigisho z’Isezerano rya Kera
Abantu b’Imana bishyuye icya cumi kuva mu bihe by’Isezerano rya Kera Urugero, Aburahamu yishyuye ibya cumi (reba Itangiriro 14:18–20). Itegeko ry’icya cumi ryigishijwe kandi n’abahanuzi ba kera, harimo Mose na Malaki (reba Abalewi 27:30–34; Nehemiya 10:35–37; Malaki 3:10).
Igarurwa ry’Itegeko ry’Icya cumi
Mu 1838, Umuhanuzi Joseph Smith yabajije Nyagasani uko abanyamuryango b’Itorero bakwiye kwishyura icya cumi. Igisubizo cya Nyagasani cyanditswe mu Nyigisho n’Ibihango 119, kivuga ngo abanyamuryango bakwiye gutanga kimwe mu icumi cy’inyungu mu Itorero (reba umurongo 4). Abayobozi b’Itorero bigishije ko “inyungu” bivuga amafaranga yinjijwe.
Ifoto yafotowe na Jamie Dale Johnson
Uko Bishyura Icya cumi
Dushobora kwishyura icya cumi twuzuza ifishi y’ituro kuri murandasi kuri donations.ChurchofJesusChrist.org. Cyangwa dushobora kuzuza ifishi y’urupapuro maze tugaha amafaranga umwe mu bayobozi ba paruwasi cyangwa ubuyobozi bw’ishami. Amafaranga yose yoherezwa ku cyicaro cy’Itorero, aho abayobozi b’Itorero (Ubuyobozi bwa Mbere, Ihuriro ry’Intumwa Cumi n’Ebyiri, n’Ubuyobozi bwa paruwasi buyoboye) mu isengesho bafata umwanzuro w’uko azakoreshwa.
Imigisha
Nyagasani yasezeranije ko abo bishyura icya cumi bazahabwa umugisha mu by’umubiri no mu bya roho. Icya cumi gihesha imigisha kandi abana bose b’Imana mu kubaha amahirwe yo kuyiga no gukura mu nkuru nziza.
Uko Ibigega by’Icya cumi Bikoreshwa
Amafaranga y’icya cumi akorehwa mu kubaka Itorero rya Nyagasani ku isi hose. Ibi birimo kubaka ingoro z’Imana n’izindi nyubako z’Itorero, gucapa ibyanditswe bitagatifu n’ibindi bikoresho, gutera inkunga amashuri y’Itorero, no mu gufasha umurimo w’amateka y’umuryango n’uw’ivugabutumwa.
Tithing Declaration [Kugaragaza Imyishyurire y’Icya cumi]
Rimwe mu mwaka, abanyamuryango b’Itorero bahura n’umwepiskopi wabo cyangwa (umuyobozi w’ishami) bakamubwira niba bishyura icya cumi gishyitse.
Icyo Icya cumi Cyishyura
Ifoto y’Ingoro y’Imana ya Oakland California yafotowe na Longin Lonczyna Jr.
© 2022 na Intellectual Reserve, Inc. All rights reserved. Cyacapiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ukwemerwa kw’Icyongereza: 6/19. Ukwemerwa k’ubusemuzi: 6/19. Ubusemuzi bwa Monthly Liahona Message, December 2022. Kinyarwanda. 18318 716