Igice cya 119
Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Far West, muri Missouri, ku itariki ya 8 Nyakanga 1838, nk’igisubizo ku kwinginga kwe avuga ati: “O Nyagasani! Menyesha abagaragu bawe ingano y’igice cy’imitungo y’abantu bawe usaba kubw’icya cumi.” Itegeko ry’icya cumi, nk’uko ryumvikana uyu munsi, ntiryari ryarahawe Itorero mbere y’iri hishurirwa. Ijambo icya cumi mu isengesho ryavugagwa gusa no mu mahishurirwa ya mbere (64:23; 85:3; 97:11) ntiryari ryarasobanuye icya cumi gusa, ahubwo amaturo yose ku bushake, cyangwa imisanzu, ku mari y’Itorero. Nyagasani yari yarahaye Itorero mbere itegeko ry’ukwitanga n’ubusonga bw’umutungo, ariryo abanyamuryango bemeraga kubw’igihango cy’iteka. Kubera ko abenshi bananiwe kuyoboka iki gihango, Nyagasani yakivanyeho igihe gito maze ahubwo atanga itegeko ry’icya cumi ku Itorero uko ryakabaye. Umuhanuzi yabajije Nyagasani ingano y’igice cy’umutungo wabo Asaba kubw’impamvu ntagatifu. Igisubizo cyabaye iri hishurirwa.
1–5, Abera bagomba gutanga imitungo yabo y’indengera kandi hanyuma bagatanga, nk’icya cumi, kimwe cya cumi cy’inyungu yabo rimwe mu mwaka; 6–7, Imikorere nk’iyi izatagatifuza igihugu cya Siyoni.
1 Ni ukuri, ni uko Nyagasani avuga, ndasaba umutungo wabo w’indengera ngo ushyirwe mu maboko y’umwepiskopi w’itorero ryanjye muri Siyoni.
2 Kubw’iyubakwa ry’inzu yanjye, no kubw’ishyirwaho ry’urufatiro rwa Siyoni no kubw’ubutambyi, no kubw’imyenda y’Ubuyobozi bw’Itorero ryanjye.
3 Kandi ibi bizaba intangiriro y’icya cumi cy’abantu banjye.
4 Kandi nyuma y’ibyo, abazaba batanga icya cumi bazatanga icya cumi cy’inyungu yabo yose rimwe mu mwaka; kandi ibi bizaba itegeko ryubahirizwa kuri bo iteka ryose, kubw’ubutambyi bwanjye butagatifu, ni uko Nyagasani avuga.
5 Ni ukuri ndababwira, hazabaho ko abakoranira bose mu gihugu cya Siyoni bazasabwa gutanga imitungo yabo y’imirengera, kandi bazitondera iri tegeko, cyangwa bazasanga badakwiriye kuguma muri mwe.
6 Kandi ndababwira, abantu banjye nibatitondera iri tegeko, ngo ribabere ritagatifu, kandi kubw’iri tegeko banyereze igihugu cya Siyoni, kugira ngo amateka yanjye n’imanza zanjye bihubahirizwe, kugira ngo ibe ntagatifu kurushaho, dore, ni ukuri ndababwira, ntizababera igihugu cya Siyoni.
7 Kandi ibi bizabera urugero imambo zose za Siyoni. Bigende bityo. Amena.