Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 38


Igice cya 38

Ihishurirwa ryatanzwe rinyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Fayette, New York, kuwa 2 Mutarama 1831. Intandaro yabaye igiterane cy’Itorero.

1–6, Kristo yaremye ibintu byose; 7–8, Ari hagati y’Abera Be, bazamubona vuba aha; 9–12, Umubiri wose warangiritse imbere Ye; 13–22, Yateganyirije igihugu cy’Isezerano Abera Be mu gihe no mu buziraherezo; 23–27, Abera bategetswe kuba umwe no gukundana hagati yabo nk’abavandimwe; 28–29; Intambara zihanurwa; 30–33, Abera bazahabwa ububasha buvuye mu ijuru kandi bakomereze mu mahanga yose; 34–42, Itorero ritegetswe kwita ku bakene n’indushyi no gushakisha ubutunzi bw’iteka ryose.

1 Uko niko Nyagasani Imana yanyu avuga, ndetse Yesu Kristo, Igihangange Ndiho, Alufa na Omega, intangiriro n’Iherezo, we warebye hejuru mu isanzure rigari ry’ubuziraherezo, n’ingabo z’abaserafimu z’ijuru, mbere y’uko isi iremwa;

2 We uzi ibintu byose, kuko ibintu byose biri imbere y’amaso yanjye;

3 Ndi umwe wavuze, maze isi iraremwa, kandi ibintu byose byabayeho kubwanjye.

4 Ndi umwe wakiriye Siyoni ya Enoki mu gituza cyanjye; kandi ni ukuri, ndavuga, ndetse benshi bemeye izina ryanjye, kuko ndi Kristo, kandi mu izina ryanjye, kubw’ubutungane bw’amaraso namennye, nabingingiye Data.

5 Ariko dore, abasigaye b’abagome nabarekeye mu minyururu y’umwijima kugeza ku rubanza rw’umunsi ukomeye, uzaza ku mpera y’isi;

6 Kandi bityo nzatera abagome bahama batyo, ntibazumva ijwi ryanjye ahubwo bazanangira imitima yabo, kandi ishyano, ishyano, ishyano niryo rizaba impera yabo.

7 Ariko dore, ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko amaso yanjye ari kuri mwe. Ndi hagati yanyu kandi ntimushobora kumbona;

8 Ariko umunsi uraje vuba ngo muzambone, kandi muzamenye ko ndiho; kuko umwenda ukingiriza w’umwijima uzatanyukamo kabiri, kandi utarejejwe ntazihagana uwo munsi.

9 Kubera iyo mpamvu, nimukenyere kandi mwitegure. Dore, ubwami ni ubwanyu, kandi umwanzi ntazatsinda.

10 Ni ukuri ndababwira, mwarejejwe, ariko si mwese, kandi nta wundi n’umwe nishimira;

11 Kuko umubiri wose warangiritse imbere yanjye, kandi ububasha bw’umwijima buganje ku isi, mu bana b’abantu, mu maso y’ingabo zose z’ijuru—

12 Butuma umutuzo uganza, kandi ubuziraherezo bwose bugorwa, kandi abamarayika bategereje itegeko rikomeye ryo gusarura hasi ku isi, kwegeranya urukungu kugira ngo rushobore gutwikwa; kandi, dore, umwanzi yarikusanyije.

13 Kandi ubu ndabereka iyobera, ikintu kiri ahiherereye, kugira ngo ntume habaho ndetse ukurimbuka kwanyu nyuma y’igihe, kandi ntimwabimenye.

14 Ariko ubu ndababwira, kandi murahirwa, atari ukubera ubukozi bw’ibibi bwanyu, cyangwa imitima yanyu y’ukutizera; kuko ni ukuri bamwe muri mwe mufite inkomanga imbere yanjye, ariko nzababera umunyepuhwe kubw’intege nkeya zanyu.

15 Kubera iyo mpamvu, nimukomere kuva ubu, mwitinya, kuko ubwami ari ubwanyu.

16 Kandi kubw’agakiza kanyu mbahaye itegeko, kuko numvise amasengesho yanyu, kandi umukene waganyiye imbere yanjye, n’umutunzi naremye, kandi umubiri wose ni uwanjye, kandi ntabwo ndobanura abantu ku butoni.

17 Kandi naremye isi y’ubutunzi, kandi dore ni intebe y’ibirenge byanjye, kubera iyo mpamvu, nzongera nyihagarareho.

18 Kandi mbahereje kandi nzabaha ubutunzi bukomeye kurushaho, ndetse igihugu cy’isezerano, igihugu gitemba amata n’ubuki, kitazabaho umuvumo n’umwe Nyagasani aje;

19 Kandi nzakibahaho igihugu cy’umurage wanyu, nimugishakisha n’imitima yanyu yose.

20 Kandi ibi bizaba igihango cyanjye hamwe namwe, muzakibona nk’igihugu cy’umurage wanyu, n’umurage w’abana banyu iteka ryose, igihe isi izaba ikiriho, kandi muzongera mucyegukane ubuziraherezo, ntikizabava mu ntoki ukundi.

21 Ariko, ni ukuri ndababwira ko hazabaho gihe mutazaba mufite umwami cyangwa umutegetsi, kuko nzaba umwami wanyu kandi mbarinde.

22 Kubera iyo mpamvu, nimutege amatwi ijwi ryanjye kandi munkurikire, maze muzabe abantu bisanzuye, kandi ntimuzagira amategeko keretse amategeko yanjye ubwo nzaza, kuko nzaba umushingamategeko wanyu, none se ni iki cyafata ukuboko kwanjye?

23 Ariko, ni ukuri ndababwira, nimwigishanye ibijyanye n’umurimo nabatoranyirije;

24 Kandi buri muntu yubahe umuvandimwe we nka we ubwe, kandi bakoreshe ubutungane n’ubutagatifu imbere yanjye.

25 Kandi byongeye ndababwira, buri muntu niyubahe umuvandimwe we nka we ubwe.

26 Kuko ni uwuhe muntu muri mwe ufite abahungu cumi na babiri, kandi atabarobanura ku butoni, maze bakamukorera bamwubaha, nuko akabwira umwe ati: Ambara igishura maze wicare hano, akabwira undi ati: Ambara ibishwambagara maze wicare hariya—nuko akareba abahungu be maze akavuga ati: Ndi intabera?

27 Dore, ibi mbibahaye nk’umugani, kandi ndetse ni uko meze. Ndababwira, nimube umwe, kandi niba mutari umwe ntimuri abanjye.

28 Kandi byongeye, ndababwira ko umwanzi wo mu byumba by’ibanga ashakisha ubuzima bwanyu.

29 Murumva iby’intambara mu bihugu bya kure, maze mukavuga ko hazabaho vuba aha intambara zikomeye mu bihugu bya kure, ariko ntimuzi imitima y’abantu mu gihugu cyanyu bwite.

30 Ndababwira ibi bintu kubera amasengesho yanyu; kubera iyo mpamvu, nimwizigamire ubushishozi mu bituza banyu, hato ubugome bw’abantu butazabahishurira ibi bintu n’ubugome bwabo, mu buryo buzavugira mu matwi yanyu n’ijwi riranguruye kurusha irizahindisha isi umushyitsi; ariko niba mwiteguye ntimuzagira ubwoba.

31 Kandi kugira ngo mushobore gucika ububasha bw’umwanzi, maze munkoranyirize abantu b’abakiranutsi, badafite icyasha kandi b’inyangamugayo.

32 Kubera iyo mpamvu, kubw’iyi mpamvu mbahaye itegeko ko mugomba kujya muri Ohio, kandi nzahabahera itegeko ryanjye; kandi muzahahera ingabire n’ububasha buvuye mu ijuru;

33 Kandi kuva ubu, uwo ari we wese nzashaka azakomereza mu mahanga yose, kandi bazabwirwa ibyo bazakora; kuko mfite umurimo ukomeye mu bubiko, kuko Isirayeli izakizwa, kandi nzabayobora aho ariho hose nzashaka, kandi nta bubasha buzafata ukuboko kwanjye.

34 Kandi ubu, mpaye itorero ryo muri ibi bice itegeko, ko abantu bamwe muri bo bazatoranywa, kandi bazatoranywa kubw’ijwi ry’itorero.

35 Kandi bazita ku bakene n’indushyi, kandi babahembure kugira ngo batababara; maze babohereze ahantu natategetse;

36 Kandi iki kizaba umurimo wabo, wo kugenga ibintu by’umutungo w’iri torero.

37 Kandi abafite ibikingi bidashobora kugurwa, muzabireke cyangwa bigabanywemo kabiri uko babihitamo.

38 Murebe ko ibintu byose bibungabunzwe; kandi igihe abantu bahawe ingabire n’ububasha buvuye mu ijuru kandi bakoherezwa, ibi bintu byose bazakoranyirizwa mu gituza cy’itorero.

39 Kandi nimushakisha ubutunzi kandi butangwa ku bushake bwa Data, muzaba abatunzi kurusha abantu bose, kuko muzagira ubutunzi bw’ubuziraherezo; kandi bigomba kubaho ko ubutunzi bw’isi ari njye ubutanga, ariko mwirinde ubwirasi, hato mutazaba nk’Abanefi ba kera.

40 Kandi byongeye, ndababwira, mbahaye itegeko, ko buri muntu, haba umukuru, umutambyi, umwigisha, ndetse n’umunyamuryango, ajyana n’imbaraga ze, n’umurimo w’amaboko ye, gutegura no kurangiza ibintu nabategetse.

41 Kandi inyigisho yanyu nibabere ijwi ry’umuburo, buri muntu kuri mugenzi we, mu bwitonzi n’ubugwaneza.

42 Kandi nimwitandukanye n’abagome. Nimwitabare. Nimwezwe kugira ngo mutware ibikoresho bya Nyagasani. Bigende bityo. Amena.