Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 17


Igice cya 17

Ihishurirwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith rigenewe Oliver Cowdery, David Whitmer, na Martin Harris, i Fayette, New York, Kamena 1829, mbere y’uko babona ibisate byaharagaswe byariho inyandiko y’Igitabo cya Morumoni. Joseph n’umwanditsi we, Oliver Cowdery, bari baramenye kubw’ugusemura ibisate by’Igitabo cya Morumoni ko abahamya batatu badasanzwe bazatoranywa (reba Eteri 5:2–4; 2 Nefi 11:3; 27:12). Oliver Cowdery, David Whitmer, na Martin Harris bashorewe n’icyifuzo cyabahumetswemo cyo kuba abahamya batatu badasanzwe. Umuhanuzi yabajije Nyagasani, kandi iri hishurwa ryatanzweho igisubizo binyuze muri Urimu na Tumimu.

1–4, Kubw’ukwizera Abahamya Batatu bazabona ibisate n’ibindi bintu bitagatifu; 5–9, Kristo atanga ubuhamya ko Igitabo cya Morumoni cyaturutse ku Mana.

1 Dore, ndakubwira, ko mugomba kwishingikiriza ijambo ryanjye, nimubikorana umutima wanyu wose, muzabona ibisate, ndetse n’umusesuragituza, inkota ya Labani, Urimu na Tumimu, byaherewe umuvandimwe wa Yeredi ku musozi, ubwo yavuganaga na Nyagasani imbonankubone, na nyobozi zitangaje zahawe Lehi ubwo yari mu gasi, ku mbibi z’Inyanja Itukura.

2 Kandi ni kubw’ukwizera kwanyu muzashobora kubibona, ndetse ni uko kwizera kwari gufitwe n’abahanuzi ba kera.

3 Kandi nyuma y’uko mugize ukwizera, kandi mwabibonye n’amaso yanyu, muzatanga ubuhamya bwabyo, kubw’ububasha bw’Imana.

4 Kandi ibi muzabikora kugira ngo umugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, aticwa, kugira ngo nshobore kugeza ingamba zanjye z’ubukiranutsi ku bana b’abantu muri uyu murimo.

5 Kandi muzahamya ko mwabibonye, ndetse nk’uko umugaragu wanjye Joseph Smith, Mutoya, yabibonye; kuko ni kubw’ububasha bwanjye yabibonye, kandi ni ukubera ko yari yaragize ukwizera.

6 Kandi yasemuye igitabo, ndetse cya gice namutegetse, kandi nk’uko Nyagasani wanyu n’Imana yanyu ariho ni icy’ukuri.

7 Kubera iyo mpamvu, mwahawe ububasha bumwe, n’ukwizera kumwe, n’impano imwe nk’iye.

8 Kandi nimushyira mu bikorwa aya mategeko yanjye ya nyuma nabahaye, amarembo y’ikuzimu ntazabaherana; kuko inema yanjye irahagije kuri wowe, kandi uzashyirwa hejuru ku munsi wa nyuma.

9 Kandi njyewe, Yesu Kristo, Nyagasani wanyu n’Imana yanyu, nabibabwiye, kugira ngo nshobore kugeza ingamba zanjye z’ubukiranutsi ku bana b’abantu. Amena.

Capa