Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 114


Igice cya 114

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Far West, muri Missouri, ku itariki ya 11 Mata 1838.

1–2, Imyanya y’Itorero ifitwe n’abatari abakiranutsi izahabwa abandi.

1 Ni ukuri ni uko Nyagasani avuga: Umugaragu wanjye David  W. Patten, afite ubushishozi bwo kurangiza ubucuruzi bwe bwose byihuse uko abishoboye, no kwivanaho ibicuruzwa bye, kugira ngo ashobore kunkorera ubutumwa mu muhindo utaha, hamwe n’abandi, ndetse Cumi na babiri na we arimo, kugira ngo bahamye izina ryanjye kandi bashyire ubutumwa bwiza isi yose.

2 Kuko ni ukuri ni uko Nyagasani avuga, ko igihe cyose muri mwebwe harimo abahakana izina ryanjye, abandi bazashyirwa mu mwanya wabo kandi bahabwe ubwepiskopi bwabo. Amena.

Capa