Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 117


Igice cya 117

Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Far West, muri Missouri, ku itariki ya 8 Nyakanga 1838, ryerekeranye n’inshingano z’ako kanya za William Marks, Newel  K. Whitney, na Oliver Granger.

1–9, Abagaragu ba Nyagasani ntibagomba kwifuza ibintu by’isi, kuko “none se umutungo wa Nyagasani ni iki?”; 10–16, Bagomba kureka ubutindi bwa roho, kandi ibitambo byabo bizatagatifurizwa Nyagasani.

1 Ni ukuri ni uko Nyagasani abwira umugaragu wanjye William Marks, ndetse n’umugaragu wanjye Newel  K. Whitney, nibahagarike ubucuruzi bwabo bwangu maze bave mu gihugu cya Kirtland, mbere y’uko njye, Nyagasani nongera kohereza urubura ku isi.

2 Nibakanguke, kandi bashashagirane, kandi baze, kandi ntibatinde, kuko, njyewe, Nyagasani, mbibategetse.

3 Kubera iyo mpamvu, nibatinda ntibizaba byiza kuri bo.

4 Nibihane ibyaha byabo byose, n’amarari by’ibyaha yabo yose, imbere yanjye, niko Nyagasani avuga; kuko none se umutungo wanjye ni iki? niko Nyagasani avuga.

5 Imitungo ya Kirtland nitangwe kubw’imyenda, niko Nyagasani avuga. Mureke igende, niko Nyagasani avuga, kandi icyo aricyo cyose gisigaye, gisigare mu maboko yanyu, niko Nyagasani avuga.

6 Kuko none se simfite ibiguruka byo mu kirere, ndetse n’ifi yo mu nyanja, n’ibikoko byo mu misozi? None se sinaremye isi? None se simfite amageno y’ingabo zose z’amoko y’isi?

7 Kubera iyo mpamvu, sinzatume se ahantu hadatuwe hapfundika indabyo kandi zikabumbura, kandi hakera igisagirane? niko Nyagasani avuga.

8 None se nta mwanya uhagije uri ku misozi ya Adam-ondi-Ahman, no mu bibaya bya Olaha Shinehah, cyangwa mu gihugu Adamu yatuyemo, kugira ngo muzifuze igitonyanga, kandi mwirengagize ibibazo biremereye kurushaho?

9 Kubera iyo mpamvu, nimuzamukire hano mu gihugu cy’abantu banjye, ndetse Siyoni.

10 Hari ibintu bikeya umugaragu wanjye William Marks agomba kubaho umukiranutsi, kandi azaba umutegetsi kuri byinshi. Ayobore rwagati mu bantu banjye mu murwa wa Far West, kandi ahabwe imigisha y’abantu banjye.

11 Umugaragu wanjye Newel  K. Whitney aterwe isoni n’agatsiko k’Abanikolayiti n’amahano yabo y’amabanga, n’ubutindi bwe bwose imbere yanjye, niko Nyagasani avuga, kandi azamukire mu gihugu cya Adam-ondi-Ahman, kandi abere abantu banjye umwepiskopi, niko Nyagasani avuga, atari mu izina ahubwo mu gikorwa, niko Nyagasani avuga.

12 Kandi byongeye, ndababwira, nibuka umugaragu wanjye Oliver Granger; dore, ni ukuri ndamubwira ko izina rye rizibukwa uko ibisekuruza bisimburana, igihe cyose n’iteka ryose, niko Nyagasani avuga.

13 Kubera iyo mpamvu, nakorane umurava kubw’ugucungurwa kw’Ubuyobozi bwa Mbere bw’Itorero ryanjye, niko Nyagasani avuga; kandi igihe aguye azongera guhaguruka, kuko igitambo cye kizatagatifuzwa kuri njye kurusha inyungu ye, niko Nyagasani avuga.

14 Kubera iyo mpamvu, nazamukire hano bwangu, mu gihugu cya Siyoni; kandi mu gihe gikwiriye azagirwa umucuruzi kubw’izina ryanjye, niko Nyagasani avuga, kubw’inyungu y’abantu banjye.

15 Kubera iyo mpamvu, ntihagire umuntu usuzugura umugaragu wanjye Oliver Granger, ahubwo imigisha y’abantu banjye ibe kuri we ubuziraherezo n’iteka ryose.

16 Kandi byongeye, ni ukuri ndababwira, abagaragu banjye bose mu gihugu cya Kirtland nibibuke Nyagasani Imana yabo, ndetse n’inzu yanjye, kugira ngo bayirinde kandi bayibungabunge ari ntagatifu, kandi babirandure abavunja ifeza mu gihe cyanjye gikwiye, niko Nyagasani avuga. Bigende bityo. Amena.

Capa