Igice cya 11
Ihishurirwa ryatanzwe rinyuze ku Muhanuzi Joseph Smith rigenewe umuvandimwe we Hyrum Smith, i Harmony, Pennsylvania, Gicurasi 1829. Iri hishurwa ryatanzwe binyujijwe muri Urimu na Tumimu mu gisubizo cy’ukwinginga kwa Joseph. Amateka ya Joseph Smith avuga ko iri hishurwa ryakiriwe nyuma y’igarurwa ry’Ubutambyi bwa Aroni.
1–6, Abakozi mu ruzabibu bazabona agakiza; 7–14, Nimusabe ubushishozi, murire mwihane, mugire icyizere muri Roho; 15–22, Mwubahirize amategeko, kandi mwige ijambo rya Nyagasani; 23–27, Ntimuhakane roho w’ihishurirwa n’uw’ubuhanuzi; 28–30, Abakira Kristo bahinduka abana b’Imana.
1 Umurimo ukomeye kandi utangaje uri hafi yo kuza ku bana b’abantu.
2 Dore, ndi Imana, itondere ijambo ryanjye, rizima kandi rifite imbaraga, rityaye kurusha inkota y’amugi abiri, ryo kugabanyamo kabiri ingingo ebyiri n’umusokoro; kubera iyo mpamvu itondere amagambo yanjye.
3 Dore, umurima umaze kwera kugira ngo usarurwe; kubera iyo mpamvu, uwifuza gusarura, nimureke yahuremo umuhoro we n’imbaraga ze zose, maze asarure igihe umunsi ukomeje, kugira ngo ashobore kwihunikira kubw’agakiza karambye mu bwami bw’Imana.
4 Koko, uwo ari we wese wahuramo umuhoro we kandi agasarura, uwo niwe uhamagawe n’Imana.
5 Kubera iyo mpamvu, nimunsaba muzahabwa; nimukomanga muzakingurirwa.
6 Ubu, nk’uko wabisabye, dore, ndakubwira, uzubahirize amategeko yanjye, kandi usabe gutangiza no gushinga impamvu ya Siyoni;
7 Ntuzasabe ubutunzi ahubwo uzasabe ubushishozi, kandi dore, amayobera y’Imana uzayahishurirwa, Kandi icyo gihe uzagirwa umutunzi. Dore, ufite ubugingo buhoraho ni umutunzi.
8 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ndetse uko unsaba niko bizakugendera, kandi nubyifuza, uzaba igikoresho cyo gukora ibyiza byinshi muri iki gisekuru.
9 Ntugire icyo ubwira iki gisekuru keretse kwihana. Uzubahirize amategeko yanjye, kandi ufashe gutangiza umurimo wanjye, bijyanye n’amategeko yanjye, kandi uzahabwa umugisha.
10 Dore, ufite impano, cyangwa uzahabwa impano nuzayinsaba wizeye, ufite umutima udafite uburyarya, wemera ububasha bwa Yesu Kristo, cyangwa mu bubasha bukuvugisha;
11 Kuko, dore, ni njyewe uvuga, dore, ndi umucyo uvira mu mwijima, ariko umwijima ntiwawumenya.
12 Kandi ubu, ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, shyira icyizere muri ya Roho ibwiriza gukora ibyiza—koko, gukora mu bukiranutsi, kugenda wiroyoheje, guca imanza mu bukiranutsi; kandi iyi ni Roho yanjye.
13 Ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, nzaguha Roho yanjye, izamurikira ubwenge bwawe, izuzuza roho yawe umunezero;
14 Kandi noneho uzamenya, cyangwa kubw’ibi uzamenya, ibintu byose unyifuzaho, bijyanye n’ibintu by’ubukiranutsi, umfitiye ukwizera ko uzabibona.
15 Dore, ngutegetse ko udakeneye kwibwira ko wahamagariwe kubwiriza mbere y’uko uhamagarwa.
16 Ihangane gato, kugeza ubonye ijambo ryanjye, urutare rwanjye, itorero ryanjye, n’inkuru nziza yanjye, kugira ngo ushobore kumenya by’impamo inyigisho yanjye.
17 Kandi noneho, dore, bijyanye n’ibyifuzo byawe, koko, ndetse bijyanye n’ukwizera kwawe uzabikorerwa.
18 Ubahiriza amategeko yanjye, wicecekere; wifashishe Roho wanjye;
19 Koko, ifatanye nanjye n’umutima wawe wose, kugira ngo ushobore gufasha gushyira ku mugaragaro ibyo bintu byavuzwe—koko, ubusemuzi bw’umurimo wanjye, ihangane kugeza ubwo uzaba uwurangije.
20 Dore, uyu ni umurimo wawe, wo kubahiriza amategeko yanjye, koko, n’ubushobozi bwawe bwose, ubwenge, n’imbaraga.
21 Ntushakishe gutangaza ijambo ryanjye, ahubwo banza ushakishe kubona ijambo ryanjye, kandi noneho ururimi rwawe ruzagobotorwa, maze, niba ubishaka, uzahabwa Roho wanjye, koko, ububasha bw’Imana bwo kwemeza abantu.
22 Ahubwo ubu icecekere, wige ijambo ryanjye ryagiye mu bana b’abantu, ndetse wige ijambo ryanjye rizajya mu bana b’abana b’abantu, cyangwa ririmo gusemurwa ubu, koko, kugeza ubwo uzaba ubonye byose ibyo nzaha abana b’abantu muri iki gisekuru, nuko noneho ibintu byose bizongerwaho.
23 Dore uri Hyrum, umwana wanjye; shakisha ubwami bw’Imana, kandi ibintu byose bizongerwa bijyanye n’igikwiye.
24 Ubaka ku rutare rwanjye, arirwo nkuru nziza yanjye.
25 Ntuhakane roho w’ihishurirwa, cyangwa roho w’ubuhanuzi, kuko aragowe uhakana ibi bintu;
26 Kubera iyo mpamvu, ihunikire mu mutima wawe kugeza ku gihe kiri mu bushishozi bwanjye kugira ngo ukomeze.
27 Dore, ndabwira bose abafite ibyifuzo byiza, n’abahuye umuhoro wabo ngo basarure.
28 Dore, ndi Yesu Kristo, Umwana w’Imana. Ni njye bugingo n’umucyo w’isi.
29 Ndi umwe waje mu banjye, ariko abanjye ntibanyakiriye.
30 Ariko ni ukuri, ni ukuri, ndakubwira, ko abenshi bazanyakira, nzabaha ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, ndetse no ku bemera izina ryanjye. Amena.