Ibyanditswe bitagatifu
Inyigisho n’Ibihango 24


Igice cya 24

Ihishurwa ryahawe Umuhanuzi Joseph Smith na Oliver Cowdery, i Hamony, Pennsylvania, Nyakanga 1830. Nubwo hari harashize amezi ari munsi y’ane uhereye igihe Itorero ryashingiwe, ugutotezwa kwari kwarafashe umurego, kandi abayobozi bagombye gushakira umutekano mu mwiherero w’igice. Amahishurirwa atatu akurikira yatangiwe muri iki gihe gukomeza, gutera ubutwari no kubaha amabwiriza.

1–9, Joseph Smith yahamagariwe gusemura, kubwiriza, no gusobanura birambuye ibyanditswe; 10–12, Oliver Cowdery ahamagarirwa kubwiriza inkuru nziza; 13–19, Itegeko ryerekeranye n’ibitangaza, imivumo, rihishurwa, kwikunkumura umukungugu mu birenge, no kugenda nta ruhago cyangwa imvumba.

1 Dore, wahamagariwe kandi watoranyirijwe kwandika Igitabo cya Morumoni, n’umurimo wanjye; kandi nakuvanye mu mibabaro yawe, kandi narakuyoboye, ku buryo wagobotowe abanzi bawe bose, kandi wagobotowe ububasha bwa Satani n’umwijima!

2 Nyamara, nta rwitwazo ufite mu bicumuro byawe, icyakora, genda kandi ntuzakore icyaha ukundi.

3 Tunganya umurimo wawe, kandi nyuma y’uko uzaba warabibye imirima yawe kandi ukayirinda, uzihutire kujya ku itorero riri muri Colesville, Fayette, na Manchester, kandi bazagushyigikira, kandi nzabaha umugisha haba mu bya roho no mu by’umubiri;

4 Ariko nibatakwakira, nzaboherereza umuvumo aho kuba umugisha.

5 Kandi uzakomeze utakambire Imana mu izina ryanjye, kandi wandike ibintu uzahabwa n’Umuhoza, kandi usobanurire byimbitse itorero ibyanditswe byose.

6 Kandi uzajya uhabwa muri ako kanya icyo uvuga kandi wandika, kandi bazacyumva, cyangwa nzaboherereza umuvumo aho kuba umugisha.

7 Kuko uzitangira umurimo wawe wose muri Siyoni; kandi muri ibi uzahabwa imbaraga.

8 Ntuzacogore mu mibabaro, kuko uzahura na myinshi; ariko uzayihanganire, kuko, dore, ndi kumwe nawe, ndetse kugeza ku ndunduro y’iminsi yawe.

9 Kandi mu mirimo y’isi ntuzagira imbaraga, kuko uyu siwo muhamagaro wawe. Uzafate neza umuhamagaro wawe kandi bizagutera gutunganya umurimo wawe, no gusobanura byimbitse ibyanditswe byose, no gukomeza kurambikaho ibiganza no kwemeza amatorero.

10 Kandi umuvandimwe wawe Oliver azakomeza guhamya izina ryanjye imbere y’isi, ndetse n’itorero. Kandi ntazibwira ko ashobora kuvuga bihagije ku mpamvu yanjye; kandi, dore, ndi kumwe na we kugeza ku ndunduro.

11 Muri njyewe azahabwa ikuzo, atari ku bwe, haba mu ntege nkeya cyangwa mu mbaraga, haba mu buretwa cyangwa mu bwisanzure;

12 Kandi mu bihe byose, n’ahantu hose, azafungura akanwa ke kandi atangaze inkuru nziza yanjye nk’ufite ijwi ry’impanda, haba ku manywa na ninjoro. Kandi nzamuha imbaraga nk’izitigeze zimenyekana mu bantu.

13 Ntimuzasabe ibitangaza, keretse mbibategetse, uretse kwirukana amadayimoni, gukiza abarwayi, n’inzoka zifite ubumara, n’inzoka zica;

14 Kandi ibi bintu ntimuzabikore, keretse mubisabwe n’ababyifuza, kugira ngo ibyanditswe bishobore kuzuzwa; kuko muzakora ibijyanye n’ibyanditswe.

15 Kandi ahantu ahariho hose muzinjira, maze bakabakira atari mu izina ryanjye, muzahasige umuvumo aho kuba umugisha, muzabakunkumurire umukungugu w’ibirenge byanyu, ngo bibabere ubuhamya, maze mwogere ibirenge byanyu ku nkombe y’umugezi.

16 Kandi hazabaho ko abo aribo bose bazabakozaho ibiganza byabo kubw’urugomo, muzategeke ko bakubitwa mu izina ryanjye; kandi dore, nzabakubita bijyanye n’amagambo yanyu, mu gihe cyanjye giteganyijwe.

17 Kandi abo aribo bose bazabajyana mu mategeko bazavumwa n’itegeko.

18 Kandi ntimuzajyane uruhago rurimo ifeza cyangwa imvumba, nta nkoni, nta makanzu abiri, kuko itorero rizabaha kuri iyo saha nyine ibyo mukeneye kubw’ifunguro n’umwambaro, no kubw’inkweto no kubw’ifeza, no kubw’imvumba.

19 Kuko wahamagariwe kwicira uruzabibu rwanjye n’imbaraga zo kwicira, koko, ndetse ku gihe cya nyuma, koko, ndetse n’abo mwimitse bose, kandi bazakora ndetse bijyane n’iki cyitegererezo. Amena.