Ihishurirwa ryaherewe Umuhanuzi Joseph, i Fayette, New York, Kamena 1829. Iri hishurirwa ryatanzwe mu ishingwa ry’Itorero, ku itariki yavuzwe, mu rugo rwa Peter Whitmer Mukuru. Abagabo batandatu, bari barabatijwe mbere, bari bahari. Kubw’itora ryemejwe na bose aba bantu bavuga icyifuzo cyabo n’ukwiyemeza byo gutangiza, bijyanye n’itegeko ry’Imana (reba igice cya 20). Na none batoreye kwemera no gushyigikira Joseph Smith Mutoya na Oliver Cowdery nk’abayobozi b’Itorero. Amurambuyeho ibiganza, Joseph yimitse Oliver nk’umukuru w’Itorero, na Oliver, nawe yabigenje atyo, yimitse Joseph. Nyuma yo gutanga isakaramentu, Joseph na Oliver barambitse ibiganza ku bantu bari bitabiriye bahari kubw’uguhabwa Roho Mutagatifu no kubw’ukwemezwa kwa buri munyamuryango w’Itorero.