Igice cya 118
Ihishurirwa ryanyujijwe ku Muhanuzi Joseph Smith, i Far West, muri Missouri, ku itariki ya 8 Nyakanga 1838, nk’igisubizo cy’ukwinginga bagize bati: Twereke ugushaka kwawe, O Nyagasani, kwerekeye Aba Cumi na babiri.”
1–3, Nyagasani azatunga imiryango y’aba Cumi na babiri; 4–6, Imyanya mu ba Cumi na babiri yuzuzwa.
1 Ni ukuri, niko Nyagasani avuga: Nihakorwe igiterane aka kanya; Cumi na babiri bashyirweho; kandi abantu batoranyirizwe gutanga ahantu h’abaguye.
2 Umugaragu wanjye Thomas nahame igihe gitoya mu gihugu cya Siyoni, kugira ngo acape ijwi ryanjye.
3 Abasigaye bakomeze kubwiriza uhereye kuri iyo saha; kandi nibazakora ibi bicishije bugufi mu mitima, mu bugwaneza n’ubwiyoroshye, n’ukwiyumanganya, njyewe, Nyagasani, mbahaye isezerano ko nzatunga imiryango yabo; kandi irembo ry’ingirakamaro rizugururwa kubwabo, uhere iki gihe.
4 Kandi mu muhindo utaha bazahaguruke bagende ku mazi magari, kandi aho batangaze inkuru nziza yanjye, ubusendere bwayo; kandi batange ubuhamya bw’izina ryanjye.
5 Bazasige abera banjye mu murwa wa Far West, ku itariki ya makumyabiri na gatandatu za Mata itaha, ku kibanza cy’inyubako y’inzu yanjye; niko Nyagasani avuga.
6 Umugaragu wanjye John Taylor, ndetse n’umugaragu wanjye John E. Page, ndetse n’umugaragu wanjye Wilford Woodruff, ndetse n’umugaragu wanjye Willard Richards, bashyirirweho kuzuza imyanya y’abaguye, kandi bamenyeshwe ku mugaragaro iby’umwanya wabo.